Digiqole ad

Uganda: Umugabo yishe umugore we n’umwana w’amezi abiri, na we ariyahura

 Uganda: Umugabo yishe umugore we n’umwana w’amezi abiri, na we ariyahura

Bivugwa ko uyu mugabo wabaye umupolisi muri Uganda yicishije umugore we n’umwana we isuka

Umuvugizi wa Polisi, Jimmy Anthony Oyuku, yavuze ko umugabo wigeze no kuba umuplisi w’imyaka 35 witwa John Robert Elau, yishe umugore we n’umwana w’amezi abiri mu busitani bw’urugo rwe na we ahita yiyahura.

Bivugwa ko uyu mugabo wabaye umupolisi muri Uganda yicishije umugore we n'umwana we isuka/NewVision
Bivugwa ko uyu mugabo wabaye umupolisi muri Uganda yicishije umugore we n’umwana we isuka/NewVision

 

Oyuku yavuze ko umugore wishwe yitwa Salume Akiteng akaba yari afite imyaka 30 ndetse n’umwana we Atai w’amezi abiri.

Abaturanyi babo bavuga ko na bo batunguwe n’uru rupfu rw’uyu mugore, wari umucuruzi mu gace yari atuyemo mbere yo kugirana ibibazo n’umugabo we.

Umuvugizi wa Polisi yagize ati “Dukurikije uburyo twabonye imirambo, twaketse ko ashobora kuba yarabicishije isuka.”

Ikinyamakuru The NewVision kivuga ko Akiteng n’umwana we Atai babasanze imbere y’umuryango aho Elau yari yabiciye.

Julius Ochom umuganga ukorera mu Bitaro bya Serere muri Uganda yavuze ko aba bantu bicishijwe ikintu cy’icyuma kiremereye yabakubise mu mutwe cyangiza ubwonko ari byo byabaviriyemo urupfu.

Umubyeyi wa Elau yavuze ko umuryango w’umuhungu we wari umaze iminsi ufitanye amakimbirane, ngo akaba yari yagerageje kubegera abagira inama. Yavuze ko hari hashize ibyumweru bibiri umugabo acyuye undi mugore.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yoooo umuryango wuyu mubyeyi ugire kwihangana nakundi byangenda yaba umugabo nawe Atiyahuye barikumuha igihano kimukwiriye gusa mbabajwe nuwo mwana yavikije ubizima

  • iyo maiti yacyo nibayihate ibiti, sinumva ngo Uganda uwiyahuye bamukubita 100? bambwire niba bazigura mbajyanire inturusu

Comments are closed.

en_USEnglish