Tags : Tanzania

Dar es Salaam bageze kuki? Nkurunziza na Kiir ntibaje…Bazivamo yarahiye

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania iyobowe na Perezida Magufuli byari byitezwe ko yiga ku bibazo by’i Burundi na Sudan y’Epfo yari kwakirwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango mushya. Abayobozi b’ibi bihugu byombi bari batumiwe ntibaje, batumye. Ba Perezida John Pombe Magufuli, Yoweri Museveni, Paul Kagame na […]Irambuye

Nta ntambara y’inyungu iri hagati yacu na Tanzania – Perezida

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ku wa gatandatu yahakanye ibivugwa mu bitangazamakuru ko igihugu cye gifitanye amahari hagati yacyo na Tanzania. Kenyatta yavuze ibyo mu mujyi wa Mombasa ubwo yafunguraga ahantu hazajya hashyirwa kontineri ku cyambu cya Mombasa, akaba yarahakanye amagambo avuga ko hari intambara y’inyungu hagati y’ibi bihugu. Yavuze ko akunze gusoma mu binyamakuru […]Irambuye

Tanzania: Radio ebyiri zafunzwe zishinjwa gutuka Perezida Magufuli

Kuri uyu wa mbere Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo Radiyo ebyiri zigenga, Magic FM ikorera Arusha na Radio 5 ikorera i Dar es-Salam zishinjwa gusebya no gutuka Perezida Magufuli no kubiba urwango. Minisitiri w’itangazamakuru, umuco n’imikino, Nape Nnauye yatangaje ko izi radiyo zafunzwe by’agateganyo kubera ibiganiro byatambutse byuzuyemo imvugo zibiba inzangano ndetse zishobora no guhungabanya […]Irambuye

Kubaka ibitembo bya Petrol hagati ya Uganda na Tanzania biri

Umuyobozi wungirije wa Sosiyete ya Total muri Africa y’Iburasirazuba icukura ikanacuruza ibikomoka kuri Petrol, Javiero Rielo mu ruzinduko yarimo muri Tanzania yizeje Perezida Pombe Magufuli ko imyiteguro yo kubaka ibitembo bya Petrol hagati ya Uganda na Tanzania igeze kure. Ibi bitembo bizaturuka ahitwa Hoima muri Uganda bigere ku cyambu cya Tanga muri Tanzania. Javiero Rielo […]Irambuye

Tanzania yiyemeje guca caguwa bitarenze 2018

Leta ya Tanzania yavuze ko igiye guhagarika imyenda ya caguwa yinjira mu gihugu bitarenze umwaka wa 2018. Uyu mwanzuro watangajwe na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Jenista Mhagama ubwo yarimo atangiza amasomo y’ubudozi bw’imyenda mu ruganda rwitwa Tooku Garments Company, Ltd muri Tanzania. Jenista Mhagama yatangaje ko mu Bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biyemeje […]Irambuye

Tanzania: Magufuli yatanze igari yari yemereye ufite ubumuga

Inkuru y’uko Perezida Pombe Magufuli yakozwe ku mutima n’uko Thomas Kone w’imyaka 35 agenda bimugoye nyuma yo kumubona mu makuru ya TBC, yakwirakwiye ahantu henshi mu cyumweru gishize. Perezida Magufuli yemereye uyu mugabo Thomas Kone akibona uko agenda ku igare risanzwe bimugoye, ko azamugirira igare rikoresha moteri rikajya rimufasha, akabikora ku mushahara we kandi bitarenze […]Irambuye

Tanzania: Magufuli yiyemeje kugurira igare ryiza ufite ubumuga

Magufuli yemereye uyu mugabo wamugaye igare rifite moteri nyuma yo kumubona kuri Televiziyo akoresha igare risanzwe akamugirira impuhwe. Mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo TBC, Perezida John Magufuli avuga ko azakoresha umushahara we mu kugurira igare uyu mugabo, kandi ngo azabikora bitarenze iki cyumweru. Parezida Magufuli, wahimbwe akazina ka “bulldozer” ataraba Perezida, yakunze kuvuga imbwirwaruhame zirimo […]Irambuye

Basketball: U Rwanda rwatsinze Tanzania

Mu mikino ya gisirikare iri kubera mu Rwanda, mu ijoro ryakeye ikipe ya gisirikare y’u Rwanda yatsinze iya Tanzania amanota 78 kuri 64, ikipe ya gisirikare yabifashijwemo cyane n’abasore bamenyerewe muri shampionat nka Shyaka Olivier, Ali Kazingufu, Aristide Mugabe, Elie Kaje n’abandi. Uyu niwo mukino wabanjirije indi muri Basketball ukurikirwa n’uwahuje Kenya yatsinze Uganda amanota […]Irambuye

Tanzania igiye kubona Miliyari 7.6 $ zo kubaka umuhanda wa

Banki y’Abashinwa ‘Exim Bank’ yamaze kwemera kuguriza Tanzania amafaranga agera kuri Miliyari 7.6 z’amadolari ya Amerika ($) azakoreshwa mu kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uzayihuza n’u Rwanda. Biteganyijwe ko uyu muhanda uzafasha Tanzania, u Rwanda, Uganda, u Burundi n’igice cy’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, uzatangira kubakwa mu mwaka utaha wa 2017. Umuvugizi […]Irambuye

TEXIT: Tanzania yivanye mu bagombaga kugirana amasezerano na EU mu

*Ngo u Rwanda Kenya, Uganda, Burundi na S. Sudan bihawe rugari niba bibonamo inyungu, *Abahanga mu by’Ubukungu baragira inama ibi bihugu bigize EAC na byo gukuramo akarenge… Itangazo ryasohowe n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, rivuga ko igihungu cya Tanzania kiri ku mwanya wa Kabiri mu bukungu muri aka karere, kibaye icya mbere mu kwivana mu bihugu bigize […]Irambuye

en_USEnglish