Digiqole ad

Tanzania yiyemeje guca caguwa bitarenze 2018

 Tanzania yiyemeje guca caguwa bitarenze 2018

Imyenda yacaguwa abandi bita sekeni igomba kuba yacitse muri EAC bitarenze 2018

Leta ya Tanzania yavuze ko igiye guhagarika imyenda ya caguwa yinjira mu gihugu bitarenze umwaka wa 2018.

Imyenda yacaguwa abandi bita sekeni igomba kuba yacitse muri EAC bitarenze 2018
Imyenda yacaguwa abandi bita sekeni igomba kuba yacitse muri EAC bitarenze 2018

Uyu mwanzuro watangajwe na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Jenista Mhagama ubwo yarimo atangiza amasomo y’ubudozi bw’imyenda mu ruganda rwitwa Tooku Garments Company, Ltd muri Tanzania.

Jenista Mhagama yatangaje ko mu Bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biyemeje ko bitarenze umwaka wa 2018, ku isoko ryo muri ibi bihugu hatazinjiramo imyenda yambawe ivuye hanze.

Yatangaje ko ubwo iki gitekerezo cyajyagaho, ubuyobozi bwiyemeje gushyiraho amasomo mu rubyiruko yo kumenya kudoda imyenda ari benshi, kugira ngo bazabone akazi mu nganda zihari n’izizubakwa mu rwego rwo gukora ibintu bikozwe n’Abatanzaniya ubwabo kugira ngo inyota yo gutegereza ibiva hanze ishire.

Ati “Twiteguye gushyira mu bikorwa iki cyemezo tugafatanya n’uru ruganda, turashaka kwigisha urubyiruko 2 000 buri mwaka mu bijyanye no guhimba imyenda (design).”

Jenista yavuze ko ubwo bumenyi buzafasha urubyiruko kubona akazi mu nganda, kwihangira imirimo no gutanga akazi ku bandi.

Uyu Minisitiri yasabye n’abandi bifuza gushyiraho inganda kubyitabira bagafatanya na Leta kandi ngo yiteguye kubafasha.

Ati “Ndabizeza ko Leta izabatera ingabo mu bitugu, mutangize inganda nyinshi ahantu hatandukanye mu gihugu, twe nka Leta tuzakomeza gukora ibishoboka amafaranga yo gufasha ibikorwa by’inganda aboneke.”

Yavuze ko Tanzania ishaka kuba igihugu gifite inganda, ndetse ikazaba igihugu gifite ubukungu buri hagati “Middle Income Country” bitarenze 2025.

Uruganda Tanzania Tooku Garments Co. Ltd rwumvikanye na Leta kwigisha urubyiruko 2,000 buri mwaka mu bijyanye n’ubumenyi bwo kudoda imyenda, nibura abagera ku 1,089 basabye kwiga, bazajya biga mu byiciro bitatu, ubu abagera kuri 430 batangiye guhabwa ubu bumenyi.

Mpekuzi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish