Digiqole ad

Basketball: U Rwanda rwatsinze Tanzania

 Basketball: U Rwanda rwatsinze Tanzania

Ikipe y’ingabo z’u Rwanda ya Basketball yatsinze iya Tanzania

Mu mikino ya gisirikare iri kubera mu Rwanda, mu ijoro ryakeye ikipe ya gisirikare y’u Rwanda yatsinze iya Tanzania amanota 78 kuri 64, ikipe ya gisirikare yabifashijwemo cyane n’abasore bamenyerewe muri shampionat nka Shyaka Olivier, Ali Kazingufu, Aristide Mugabe, Elie Kaje n’abandi.

Ikipe y'ingabo z'u Rwanda ya Basketball yatsinze iya Tanzania
Ikipe y’ingabo z’u Rwanda ya Basketball yatsinze iya Tanzania

Uyu niwo mukino wabanjirije indi muri Basketball ukurikirwa n’uwahuje Kenya yatsinze Uganda amanota 69 kuri 51.

Mu mukino w’u Rwanda na Tanzania abasore ku ruhande rw’u Rwanda nibo bawuyoboye, Shyaka Olivier ukina nka Pivot yinjije amanota 28 kubera imipira myinshi myiza yahawe n’aba ‘meneur’ nka Aristide na Kazingufu.

Imikino yindi muri Basketball izaba kuwa gatanu nimugoroba u Rwanda rukina na Uganda Kenya ihatana na Tanzania.

Abayobozi mu ngabo banyuranye bari bitabiriye uyu mukino aha Brog Gen Safari araganira na Lt Gen Muhire
Abayobozi mu ngabo banyuranye bari bitabiriye uyu mukino aha Brog Gen Safari araganira na Lt Gen Muhire
Abandi basirikare bakuru baje kureba uyu mukino
Abandi basirikare bakuru baje kureba uyu mukino
Abaturage nabo bawitabiriye ari benshi
Abaturage nabo bawitabiriye ari benshi
Aha ni mu gihe baririmbaga indirimbo z'ibihugu
Aha ni mu gihe baririmbaga indirimbo z’ibihugu
Ba Afande Safari na Nyamurangwa baha icyubahiro indirimbo z'ibihugu
Ba Afande Safari na Nyamurangwa baha icyubahiro indirimbo z’ibihugu
Ali Kazingufu atera 'free throw' ku ikosa rya Tanzania
Ali Kazingufu atera ‘free throw’ ku ikosa rya Tanzania
Abasifuzi, umunyarwanda n'umutanzania basifuye uyu mukino bitwaye neza cyane
Abasifuzi, umunyarwanda n’umutanzania basifuye uyu mukino bitwaye neza cyane
Wari umukino w'imbaraga cyane
Wari umukino w’imbaraga cyane
Igice cya mbere cyarangiye ntawizeye intsinzi
Igice cya mbere cyarangiye ntawizeye intsinzi
Abafana hano niho baba bakenewe cyane
Abafana hano niho baba bakenewe cyane
Quart-temps ya gatatu nayo amakipe yari agisaritse nta irusha indi
Quart-temps ya gatatu nayo amakipe yari agisaritse nta irusha indi rwose
Abafana nabo bakomeza gutiza umurindi RDF
Abafana nabo bakomeza gutiza umurindi RDF
Elie Kaje umwe mu ba mbere mu Rwanda mu gukora 'Rebounds' yasimbukanye abandi abatanga umupira
Elie Kaje umwe mu ba mbere mu Rwanda mu gukora ‘Rebounds’ yasimbukanye abandi abatanga umupira
Umwe mu basore b'u Rwanda yinjiza neza Lance-franc
Umwe mu basore b’u Rwanda yinjiza neza Lance-franc
Uyu musore wa Tanzania yagaragaje ubuhanga cyane
Uyu musore wa Tanzania yagaragaje ubuhanga cyane
No mu gutera umupira abikora mu buryo bugororotse cyane
No mu gutera umupira abikora mu buryo bugororotse cyane

Uko amanota atatu yinjira:

DSC_0362 DSC_0363 DSC_0364 DSC_0365

 

Olivier Shyaka yagoye cyana Tanzania
Olivier Shyaka yagoye cyana Tanzania
Shyaka niwe wakoze itandukaniro anatsinda amanota menshi abifashijwemo na bagenzi be
Shyaka niwe wakoze itandukaniro anatsinda amanota menshi abifashijwemo na bagenzi be
Umukino warangiye ikipe y'u Rwanda itsinze, aha abafana bashyize hejuru Aristide Mugabe wabafashije gutsinda
Umukino warangiye ikipe y’u Rwanda itsinze, aha abafana bashyize hejuru Aristide Mugabe wabafashije gutsinda
Abafana baratambuka gisoda mu byishimo
Abafana baratambuka gisoda mu byishimo
Byari ibyishimo cyane
Byari ibyishimo cyane

Photos Ishimwe Innocent & E.Mugunga/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish