Digiqole ad

Kubaka ibitembo bya Petrol hagati ya Uganda na Tanzania biri hafi gutangira

 Kubaka ibitembo bya Petrol hagati ya Uganda na Tanzania biri hafi gutangira

U Rwanda na rwo rufite gahunda imaze igihe kirekire yo kuzubaka ibitembo byavugwaga ko bizava Uganda

Umuyobozi wungirije wa Sosiyete ya Total muri Africa y’Iburasirazuba icukura ikanacuruza ibikomoka kuri Petrol, Javiero Rielo mu ruzinduko yarimo muri Tanzania yizeje Perezida Pombe Magufuli ko imyiteguro yo kubaka ibitembo bya Petrol hagati ya Uganda na Tanzania igeze kure.

U Rwanda na rwo rufite gahunda imaze igihe kirekire yo kuzubaka ibitembo byavugwaga ko bizava Uganda
U Rwanda na rwo rufite gahunda imaze igihe kirekire yo kuzubaka ibitembo byavugwaga ko bizava Uganda

Ibi bitembo bizaturuka ahitwa Hoima muri Uganda bigere ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.

Javiero Rielo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama yakiriwe mu Biro bya Perezida i Dar es Salaam na Perezida John Pombe Joseph Magufuli mu rwego rwo kumugezaho amakuru mashya ajyanye n’aho imyiteguro ya mbere yo kubaka ibi bitembo ugeze.

Hagati ya Uganda na Tanzania hazubakwa ibitembo bya Petrol ku ntera ireshya na km 1,410 bikazafasha gutwara ibikomoka kuri petrol bizaba bivuye mu kiyaga cya Albert cyo muri Uganda.

Ibikorwa byo kubaka iyi nzira y’ibitembo bya petrol bizatanga akazi ku bantu 1,500 mu buryo bw’ako kanya ku bazabikora, ariko no mu buryo buziguye ngo bizatanga akazi ku bantu 20,000.

Nibura iki gikorwa kizuzura gitwaye akayabo ka miliyari enye mu madolari ya America, kandi Sosiyete ya Total izakora ibyo bikorwa ivuga ko ayo mafaranga ahari.

Perezida Pombe Magufuli yatangaje ko iki gikorwa nicyuzura bizagirira akamaro kanini cyane Tanzania, Uganda, na Total n’ibihugu bituranye na Tanzania.

Magufuli yavuze ko bitewe no kuba igihugu cye cyaramaze kwemeranya mu bijyanye no kubakwa kw’ibyo bitembo, Leta ngo izakora ibishoboka byose kugira ngo bigerweho.

Mpekuzi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kuki ibibitakorewe muri East african community? Ikicyari kuba igikorwa gikomeye kuruyu muryango doreko gihuriweho nibihugu 2 muri 4 cg 5 bigize uwo muryango.

Comments are closed.

en_USEnglish