Digiqole ad

Dar es Salaam bageze kuki? Nkurunziza na Kiir ntibaje…Bazivamo yarahiye

 Dar es Salaam bageze kuki?  Nkurunziza na Kiir ntibaje…Bazivamo yarahiye

Muri iyi nama Perezida Nkurunziza na Salva Kiir bari bategerejwemo bohereje intumwa

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania iyobowe na Perezida Magufuli byari byitezwe ko yiga ku bibazo by’i Burundi na Sudan y’Epfo yari kwakirwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango mushya. Abayobozi b’ibi bihugu byombi bari batumiwe ntibaje, batumye.

Uhereye ibumoso Minisitiri Mahiga w'ububanyi n'amahanga wa Tanzania, Alain Nyamitwe Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Burundi, Visi Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida Museveni, Perezida Magufuli na Perezida Kagame batan
Uhereye ibumoso Minisitiri Mahiga w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Alain Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Visi Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida Museveni, Perezida Magufuli na Perezida Kagame batan

Ba Perezida John Pombe Magufuli, Yoweri Museveni, Paul Kagame na Visi Perezida wa Kenya William Ruto nibo bari bakuru muri iyi nama yari iyobowe na Perezida Magufuli ubu uyoboye uyu muryango.

Kuri Sudan y’Epfo yari ihagarariwe, ntabwo byababujije kuyakira nk’umuryamuryango mushya ku mugaragaro nubwo Perezida Salva Kiir ataje ubwe.

Sudan y’Epfo hamaze iminsi havugwa ibibazo bishingiye ku kumaranira ubutegetsi hagati ya Perezida Kiir na Riek Machar ubu wahunze. Perezida Salva Kiir kuva ibi bibazo byakongera guteza imirwano muri Nyakanga ntabwo arongera kuva mu gihugu.

Muri iyi nama, ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame nawe yahaye ikaze Sudan y’Epfo nk’igihugu gishya kinjiye mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Ikibazo cy’u Burundi cyaganiriweho Perezida Nkurunziza wari watumiwe adahari, kuva mu kwa gatanu umwaka ushize Coup d’etat kuri we yapfuba ntarongera kuva mu gihugu ngo ajye mu nama nk’izi, muri iyi yahagarariwe na Alain Aimé Nyamitwe.

Ku Burundi, ubunyamabanga bw’uyu muryango wa EAC bwatangaje ko abakuru b’ibihugu bateraniye muri iyi nama bemeje ko bashyigikiye umuhate n’akazi ka Perezida Benjamin Mkapa (wahoze ayobora Tanzania) mu guhuza impande zitumvika mu biganiro. Aba bayobozi bahamagariye Abarundi b’impande zishyamiranye kwitabira ibi biganiro.

Muri iyi nama y’aba bakuru b’ibihugu Visi Perezida wa Kenya William Ruto yasabye abayigize ko EAC yasinya amasezerano y’ubufatanye bw’akarere mu bucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Amasezerano Kenya n’u Rwanda byo biherutse gusinya muri iki cyumweru.

Nyuma yo kubiganiraho, iyi nama yemeje ko uyu muryango wiha amezi atatu maze ugafata umwanzuro ku gusinya aya masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, ndetse basaba Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kwakira iki cyemezo cyo kwiha igihe.

Muri iyi nama kandi Umunyarwanda Hon. Christopher Bazivamo yarahiriye kuba umunyamabanga mukuru wungurije w’uyu muryango wa EAC, akungiriza Umurundi Amb.Liberat Mfumukeko.

Perezida Magufuli aha ikaze Perezida Kagame ahabereye inama
Perezida Magufuli aha ikaze Perezida Kagame ahabereye inama
Visi Perezida William Ruto aramukanya na Perezida Kagame
Visi Perezida William Ruto aramukanya na Perezida Kagame
Abayobozi bakuru mu nama i Dar es Salaam
Abayobozi bakuru mu nama i Dar es Salaam
Aba bayobozi n'intumwa bagendanye nazo bakomereje mu cyumba banahuriyemo n'abanyamakuru
Aba bayobozi n’intumwa bagendanye nazo bakomereje mu cyumba banahuriyemo n’abanyamakuru
Muri iki cyumba batangaje ibyavuye mu nama bagiriye mu mwiherero
Muri iki cyumba batangaje ibyavuye mu nama bagiriye mu mwiherero
William Ruto avuga bimwe mu byaganiriweho
William Ruto avuga bimwe mu byaganiriweho
Muri iyi nama niho Hon Christopher Bazivamo yarahiriye imirimo mishya
Muri iyi nama niho Hon Christopher Bazivamo yarahiriye imirimo mishya
Ashimirwa n'abakuru b'ibihugu
Ashimirwa n’abakuru b’ibihugu

 

Muri iyi nama Perezida Nkurunziza na Salva Kiir bari bategerejwemo bohereje intumwa
Muri iyi nama Perezida Nkurunziza na Salva Kiir bari bategerejwemo bohereje intumwa

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ibyo ntacyo. Kuba Nkurunziza ataje cyangwa Salva kiir, ni uko hari utubazo bagikemura mu bihugu byabo, niturangira bazaza kdi impara zizakomeza gucuranga.

    • Bahora barekereje bategereje kwatirimuka maze ngobahite bamutera kudeta.Twarabamenye anbo ba Niyombare ahobanyegeye turahazi.

    • Ko batatweretse se aho President asuhuzanya na Nyamitwe? hhhhhhhhhhhhhh

  • gutuma ni ugutuma. iyo biyizira byari kuba byiza kurushaho.

  • none se izo naumwa yatumye ntizizewe?none se abo nibo mwapfuye bataje? ko nta Kenyatta ndi kuhaba kuki we mutamuvuze,mugabanye amatiku

    • @Bakame….ariko bakame ubwo nturi “IMBONERAKURE” nkurikije ukuntu bavuze Nkurunziza,na Kirr ukavuga ko ari amatiku ,njye ndabona ntawundi muntu watekereza gutyo…”Bavuga ibigoramye ,umuhoro ukarakara”= “Bavuga ububi bwa Nkurunziza Peter (Prezida w’igihugu cy’u Burundi), Imbonerakure zikarakara” N’est-ce pas une correcte analogie? d’òu Bakame=Imbonerakure.Mathématiquement, ça ce n’est même pas une démonstration par recurrence,mais plutôt une simple équation algébrique 1-1=0 d’òu 1=1.

      • @Leonardo Alarson we, reka gutukana ntacyo bimaze, tanga igitekerezo cyawe mu bwisanzure ariko kandi mu kinyabupfura. Abarundi mwese muri abavandimwe, ibyo bihe bibi murimo mwabitewe n’abanyapolitiki banyu bamwe badashyira mu gaciro, abanyapolitiki batihanganirana, abanyapolitiki bashyira inda zabo imbere aho guharanira inyungu z’abaturage. “La vraie opposition, c’est celle qui amène le changement sans toutefois recourir à une effusion de sang”.

  • Aho bigeze ubu, abashinzwe Diplomatie yo mu Rwanda bari bakwiye kwicarana n’abashinzwe Diplomatie bo mu Burundi bakigira hamwe uko banoza umubano hagati y’ibihugu byombi by’ibivandimwe, umwuka mwiza ukagaruka, umubano mwiza ugahabwa intebe, ibyo kurebana gikeba no gukekakekana bikavaho. Dukwiye rwose kubana mu mahaoro, ubuhahirane, n’ubugenderanire bikagaruka mu baturage b’ibihugu byombi.

    • Uvuze neza cyane , ndakwishimiye nukuri.

  • Ngo ntawutinya ijoro atinya icyo barihuriyemo. Kuva Nkurunziza ubwo aheruka muri Tanzaniya yarakorewe kudeta, ntibiramuva mu mutwe. Yazirikana n’abandi bagiye bava mu nama nka ziriya mu myaka yashize bagahitira iwabo wa twese aho kugera mu bihugu byabo amahoro, nka Habyarimana na Ntaryamira bava muri tanzaniya, cyangwa John Garang ava muri Uganda, bigahumira ku mirari. Ngo injangwe yokejwe n’amazi ashyushye ihora itinya n’akonje.

    • Ubivuze neza cyane.Bamwe buriya baba bari mupipango dorekwariyo bahoramo.

  • Kuza mu nama no kutaza ntacyo bivuze icyingenzi nuko intego y’inama igerwaho!

Comments are closed.

en_USEnglish