Digiqole ad

Tanzania: Magufuli yiyemeje kugurira igare ryiza ufite ubumuga

 Tanzania: Magufuli yiyemeje kugurira igare ryiza ufite ubumuga

Perezida Pombe Magufuli yiyemeje kugurira umuturage we igare kubera kubona uko agenda bimugoye mu makuru ya TBC

Magufuli yemereye uyu mugabo wamugaye igare rifite moteri nyuma yo kumubona kuri Televiziyo akoresha igare risanzwe akamugirira impuhwe.

Perezida Pombe Magufuli yiyemeje kugurira umuturage we igare kubera kubona uko agenda bimugoye mu makuru ya TBC
Perezida Pombe Magufuli yiyemeje kugurira umuturage we igare kubera kubona uko agenda bimugoye mu makuru ya TBC

Mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo TBC, Perezida John Magufuli avuga ko azakoresha umushahara we mu kugurira igare uyu mugabo, kandi ngo azabikora bitarenze iki cyumweru.

Parezida Magufuli, wahimbwe akazina ka “bulldozer” ataraba Perezida, yakunze kuvuga imbwirwaruhame zirimo amagambo yatumye akundwa cyane kuva yaba Perezida wa Tanzania mu Ugushyingo 2015.

Uyu mugabo yagize amahirwe yo kugirirwa impuhwe na Perezida Magufuli
Uyu mugabo yagize amahirwe yo kugirirwa impuhwe na Perezida Magufuli

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ni impuhwe yamugiriye se, cyangwa ni inshingano ze nka Perezida kwita ku baturage be bababaye? Mana we, zibaye ari impuhwe zaba ari nka zimwe za Bihehe!

  • Azakoresha amafaranga ye bwite wa muswa we Tuza sem. Jya ubanza usome. Si ayo azakura mu isanduku ya Leta!

  • Wow!

Comments are closed.

en_USEnglish