Digiqole ad

TEXIT: Tanzania yivanye mu bagombaga kugirana amasezerano na EU mu bukungu

 TEXIT: Tanzania yivanye mu bagombaga kugirana amasezerano na EU mu bukungu

Igihugu cya Tanzania kibaye icya mbere muri East Africa gitangaje ko gihagaritse ubufatanye na EU

*Ngo u Rwanda Kenya, Uganda, Burundi na S. Sudan bihawe rugari niba bibonamo inyungu,
*Abahanga mu by’Ubukungu baragira inama ibi bihugu bigize EAC na byo gukuramo akarenge…

Itangazo ryasohowe n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, rivuga ko igihungu cya Tanzania kiri ku mwanya wa Kabiri mu bukungu muri aka karere, kibaye icya mbere mu kwivana mu bihugu bigize uyu muryango byagombaga gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu  guterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu by’Ubukungu.

Igihugu cya Tanzania kibaye icya mbere muri East Africa gitangaje ko gihagaritse ubufatanye na EU
Tanzania ibaye iya mbere muri East Africa itangaje ko ihagaritse ubufatanye na EU

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Tanzania, Aziz Mlima yavuze ko uku kwivana mu bihugu byagombaga gufashwa na EU (igikorwa cyahawe Izina ‘TEXIT’) bigamije kubungabunga ubukungu bw’iki gihugu ubu bwibanze mu by’inganda.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko iki gikorwa cya ‘TEXIT’ kizagira ingaruka mbi cyane ku gihugu cya Kenya gisanzwe gifite ubucuruzi bukomeye bwo kwohereza indabo mu bihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU).

Mlima yavuze ko nyuma y’aho Ubwongereza butoreye kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi hakiri urujijo ku bizakurikiraho.

Ati “ Birashoboka ko byagira ingaruka mbi ku masezerano EU ifitanye n’Ibihugu bigize EAC kuko bishobora kwangiza ubukungu bw’ibi bihugu byohereza ibicuruzwa mu bihugu byateye imbere.”

Uyu munyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania, yavuze ko uretse inyungu zo kubungabunga ubukungu, ubwo hatangazwaga ko aya masezerano azashyirwaho umukono kuwa 18 z’uku kwezi, Tanzania yahise itangaza ko ikeneye igihe gihagije cyo kuyigaho.

Mlima yavuze ko ibihugu bisigaye nk’u Rwanda, Kenya, Uganda, u Burundi na Sudan y’Epfo bihawe rugari mu gusinya aya masezerano niba bibona ko bizayungukiramo.

Umuhanga mu by’Ubukungu muri aka karere, Samuel Wangwe araburira ibihugu bigize EAC kwivana muri aya masezerano kuko bizatuma n’ubucuruzi bw’ibyoherezwaga I Burayi bigurishwa no mu yandi masoko ku isi.

Ati “ EPA (Economic Partnership/aya masezerano) ntabwo izafufasha kwaagura inganda zacu ahubwo azungukirwamo n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bifite ibicuruzwa byiza bizagurishwa mu masoko y’Afurika y’Uburasirazuba.”

Minisitiri w’Inganda muri Tanzania, Charles Mwijage na we atanga inama ku bindi bihugu bigize EAC kuva muri aya masezerano, avuga ko ari amayeri yakoreshejwe na EU kugirango yemerere ibicuruzwa byiza kwoherezwa ku mugabane w’Uburayi gusa.

Avuga ko aya masezerano azangiza ubukungu bw’inganda z’aka karere kuko agamije gushakira inganda z’I Burayi ibyo zizajya zikoresha (Raw Materials).

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa aherutse gutangaza ko nta ngaruka mbi u Rwanda rwari rwagirwaho n’igikorwa cy’Ubwongereza buherutse kwivana mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Njya nibaza niba EU itangiye gushwanyuka, ubu koko EAC iteze gukunda kandi twageragezaga gukora Copy-Paste????

  • Ntabwo ziriya Accords de Partenariat Economique abanyaburiya bazishyiramo ingufu kubera ko zizungukira Afrika, nuko zizabungukira bo mu gihe hazaba havanywemo amahooro ku byo bohereza ino, kandi batarigeze bavanaho subsides nko ku buhinzi zizatuma abahinzi bacu bakorera mu gihombo kiruta icyo benshi babagamo. Byitwa ko natwe bazatuvaniraho amahooro ku bijya iwabo, ariko bafite andi mayeri yo kubibuza kujyayo, binyuze mu byo bita barrieres non tariferes, zishingira ahaninni ku buziranenge bw’ibyo twoherezayo. Bamaze imyaka irenga icumi bahungeta Afrika ngo nisinye, ariko byageze aho babona ko bidashoboka batangira kubacamo ibice, bakajya gukora negociations na buri karere. Ababona imfashanyo nyinshi zishobora guhagarara n’ubuzima bw’igihugu bukahazaharira, ni bo bihutira gusinya ngo bakomeze batege amashyi. Naho abize kwigira hakiri kare, babona imfashanyo zitarenze 10% by’ingengo y’imari, ntacyo bikibabwiye cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish