Digiqole ad

Tanzania: Radio ebyiri zafunzwe zishinjwa gutuka Perezida Magufuli

 Tanzania: Radio ebyiri zafunzwe zishinjwa gutuka Perezida Magufuli

Nape Moses Nnauye Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano mu gihugu cya Tanzania

Kuri uyu wa mbere Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo Radiyo ebyiri zigenga, Magic FM ikorera Arusha na Radio 5 ikorera i Dar es-Salam zishinjwa gusebya no gutuka Perezida Magufuli no kubiba urwango.

Nape Moses Nnauye Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano mu gihugu cya Tanzania
Nape Moses Nnauye Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano mu gihugu cya Tanzania

Minisitiri w’itangazamakuru, umuco n’imikino, Nape Nnauye yatangaje ko izi radiyo zafunzwe by’agateganyo kubera ibiganiro byatambutse byuzuyemo imvugo zibiba inzangano ndetse zishobora no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Yavuze ko ibiganiro byatambutse tariki 25/08/2016 saa 8:00 kugeza saa 9:00 z’ijoro kuri Radio 5 n’ikindi cyabaye, kitwa Kupaka Rangi (Gusiga irangi) cyatambutse tariki ya 17/08/2016 saa moya za mu gitondo kugeza saa mbiri.

Yavuze ko ibi biganiro byari birimo imvugo zikongeza urwango kandi ngo zishobora guhungabanya umudendezo n’umutekano by’igihugu, kandi ngo binanyuranyijwe n’amategeko n’amabwiriza agenga itangazamakuru muri Tanzania.

Yavuze ko uyu mwanzuro uzavaho igihe akanama kashyizeho ngo kajye gukora iperereza ryimbitse kuri izi Radio kazaba kamuzanye ibyo kabonye, ndetse ngo nibiba ngombwa izi Radiyo zifatirwa ibindi byemezo.

Mu kwezi gushize nabwo Leta ya Tanzania yahagaritse igitangazamakuru kitwa Miseto gishinjwa kwandika amakuru y’ibinyoma.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Harya mu Rwanda bazadufungira rushyashya ryari?

  • Mu Rwanda murubaha inzego sico kimwe na za rpa naza iwacu vy’i Burundi

Comments are closed.

en_USEnglish