Digiqole ad

Tanzania igiye kubona Miliyari 7.6 $ zo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzagera Kigali

 Tanzania igiye kubona Miliyari 7.6 $ zo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzagera Kigali

Banki y’Abashinwa ‘Exim Bank’ yamaze kwemera kuguriza Tanzania amafaranga agera kuri Miliyari 7.6 z’amadolari ya Amerika ($) azakoreshwa mu kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uzayihuza n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzafasha Tanzania, u Rwanda, Uganda, u Burundi n’igice cy’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, uzatangira kubakwa mu mwaka utaha wa 2017.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Tanzania, Gerson Msigwa  yabwiye ikinyamakuru Bloomberg dukesha iyi nkuru vuba Tanzania n’iyi Banki y’Abashinwa “Export Import (Exim) Bank” baza kuba bamaze kumvikana ku masezerano Tekinike asigaye kumvikanwaho gusa.

Uyu muhanda wa Kilometero 2,200 witezweho guhindura byinshi mu bucuruzi bw’u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere.

Uyu muhanda wa Gari ya moshi uzahuza icyambu cya Dar Es Salaam na Kigali mu Rwanda, gusa ukazashamikiraho n’ishami ryerekeza Musongati mu Burundi, na Mwanza ku kiyaga cya Victoria kiri hagati ya Uganda na Tanzania.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Genda Tanzaniya ukomeje kwerekana icyerekezo,Twese twabonye ukuntu Kitweke yaherejwe ubutegetsi, uko yabuhererekanyije na Magufuli uko uyu Magufuli ayoboye igihugu..Mugihe abandi birirwa mu micezo ngo bari mu mihora ya Ruguru Tanzaniyayo ubwayo igiye kubishyira mubikorwa.Reka turebe icyabandi bazongera kuririmba.

    • Muyange wagiye wubaha abayobozi. Ubwo abaririmba uvuga ni abaperezida bacu batatu?

  • Eeeeeey Tanzania ni danger uziko 7.6 billion US dollars zingana budget y’uRwanda y’imyaka isanga 3. kuko twe dukoresha 2.2 billion Us dollar kumwaka .gusa ndagereranyije ntago ari imibare ibaze neza

  • muyange rwose , ngenda ntakigenda cyawe! ubwose uvuze iki?

    • Mvuzeko umushinga uraza inkera ibihugu 7 mumyaka irenga 5 : Rwanda Kenya,Uganda,Soudani yepfo,Burundi,Tanzaniya, byose bigiye kurangita Tanzaniya yonyine igiye gukora 50% yawo.

      • Ubundi iyo ushaka gukora analyse nkiyo ntacyo usiga.

        Uzi umubare wabaturage ba tanzaniya??
        uzi ubuso bwi igihugu bwa Tanzaniya??

        uzi ibyu Rwanda se??

        ngaho bihuze nabiriya wavuze ushaka kugaragaza ko uzi imibare. icyo nzi cyo uraza gusanga ibyo u Rwanda rukora birenze ubushobozi bwarwo ninayo mpamvu ibarurshamibare mpuzamahanga rigira gutya rikavuga ngo ubukungu bw’ U Rwanda bwarazamutse kurusha ubwa Kenya ariko abatabyumva bagahita babigira amatiku bagatangira kugaruka kubutunzi kenya igite kandi sibyo baba barebye ahubwo baba barebye icyo buri gihugu gifite cyayifasha kuzamura ubukungu bwacyo bagasanga ibifite byinshi byayifashaka kuzamura ubukungu bwabyo( amabuye yagaciro, ubutaka bwagutse bwo guhingaho ingufu zamashanyarazi nibindi…..) bagasanga ntibabikoresheje uko bikwiye ahubwo bagasanga U Rwanda rucungira kumusoro gusa hari uko rwazamutse. dukore analyse tureke gufana.

Comments are closed.

en_USEnglish