Digiqole ad

Tanzania: Magufuli yatanze igari yari yemereye ufite ubumuga

 Tanzania: Magufuli yatanze igari yari yemereye ufite ubumuga

Thomas Kone w’imyaka 35 yinjira mu igare rishya rikoresha moteri yaguriwe na Perezida Magufuli

Inkuru y’uko Perezida Pombe Magufuli yakozwe ku mutima n’uko Thomas Kone w’imyaka 35 agenda bimugoye nyuma yo kumubona mu makuru ya TBC, yakwirakwiye ahantu henshi mu cyumweru gishize.

Thomas Kone w'imyaka 35 yinjira mu igare rishya rikoresha moteri yaguriwe na Perezida Magufuli
Thomas Kone w’imyaka 35 yinjira mu igare rishya rikoresha moteri yaguriwe na Perezida Magufuli

Perezida Magufuli yemereye uyu mugabo Thomas Kone akibona uko agenda ku igare risanzwe bimugoye, ko azamugirira igare rikoresha moteri rikajya rimufasha, akabikora ku mushahara we kandi bitarenze icyumweru.

Kuri uyu wa kane nibwo Umunyamabanga Wungirije wa Perezida Magufuli, Ngusa Samike yashyikirije Thomas Kone igare rishya rikoresha moteri.

Perezida John Pombe Magufuli yemereye igare Thomas Kone mu rwego rwo kumuha imbaraga mu bikorwa byo gutunga umurayngo we kuko ngo igare yakoreshaga n’ubwo byamugoraga kugenda ntiyamubonye asabiriza ku muhanda ahubwo yashakaga ubuzima.

Thomas Kone yamenyekanye cyane ubwo yakorwagaho inkuru na TBC akabonwa na Perezida Pombe Magufuli
Thomas Kone yamenyekanye cyane ubwo yakorwagaho inkuru na TBC akabonwa na Perezida Pombe Magufuli
Aha yahabwaga ibyangombwa by'igare rishya yabonye
Aha yahabwaga ibyangombwa by’igare rishya yabonye

Mpekuzi

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ok, H.E Magufuli na we ndabona imvugo ari yo ngiro! Nakomereze aho, yite ku baturage be!

  • NTUREBAAAAA,,,,IBI NIBYO MBA MVUGA ;

    UYU MUPEREZIDA NIMBYE, NIKINTU AKOREYE UYU MUMASAI NACYO NI MBYE! CONGZ POMBE, UYU NUMUNTU WUMUGABO CYANE.

    IMBERE CYANEEEEEE KURI POMBE NUWO AFASHIJE KONE.

  • ni byiza ko HE yishyira mu mwanya wabaturage be abaha ubufasha.ikinshimishije nuko yakuye kuri salaire yiwe.cgzzzz

  • Ariko iriya CEREMONIE ntiyari kubera mu muhanda , bari kujya munzu, kuko urabona ko bigaragara nabi. Igare rye rishya ryari kujya kurubaraza, maze bo bakajya munzu. Uko biri kwose rwose uyu mu perezida arakoze, KONE ntazabyibagirwa mu buzima bwe.

Comments are closed.

en_USEnglish