Tags : Tanzania

India: Minisitiri w’Intebe Narendra Modi mu ruzinduko mu bihugu bine

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi azagera mu bihugu bine byo muri Africa, bimwe byaherukaga gusurwa n’umutegetsi ukomeye mu Buhinde mu myaka 30 ishize,  arateganya gusinya amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ingufu, ubucuruzi n’ishoramari. Narendra Modi kuri uyu wa kane azahera uruzinduko rwe muri Mozambique, nyuma asure Africa y’Epfo, Tanzania na Kenya. Uru rugendo rwa Minisitiri w’Intebe […]Irambuye

Abanyarwanda tubahaye ikaze muri Tanzania muze mwisanga ni iwanyu –

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida John Pombe Magufuli i Dar es Salaam muri Tanzania, mu ruzinduko rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi. Perezida Magufuli akaba yatangaje ko Abanyarwanda bahawe ikaze muri Tanzania bakwiye kuza bisanga nk’abajya iwabo. Aba bakuru b’ibihugu bombi bagiranye ikiganiro […]Irambuye

Tanzania: Hafatiwe abantu bari bagiye gucuruza abakobwa 12 b’Abarundi

Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania bavuze ko bafashe abantu bo mu bihugu bitandukanye bafite abana 12 b’Abarundi bari bajyanye kugurisha mu bihugu bya Abarabu nk’abacakara. Abantu bafashwe ngo ni batanu, bakekwaho gucuruza abagore n’abakobwa muri Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati (mu bihugu by’Abarabu). Abafashwe bakomoka muri Saudi Arabia (Arabia Saoudite), Maroc (Morocco), Kenya […]Irambuye

Tanzania: Mu ntara ya Tanga abantu bishwe baciwe imitwe

Abaturage b’ahitwa Kibatini mu ntara ya Tanga mu Majyaruguru ya Tanzania, bahunze ingo zabo nyuma y’ubwo bwinshi batewe n’urupfu rw’abantu umunani bishwe baciwe imitwe. Impamvu zihishe inyuma y’ubwo bwicayi ntiziramenyekana, Polisi iracyahiga bukware aba barishe abo bantu bikekwa ko bihishe mu mashamba. Polisi yasabye abaturage kwihangana mu gihe igikorwa iperereza ariko abaturage bo batangiye guhunga […]Irambuye

Hussein Minani ushinjwa Jenoside yafatiwe i Remera/Kigali yarihinduye UmuTanzania

Uyu mugabo yahoze ari umushoferi wa Minisitiri w’iterambere ry’abagore Paulina Nyiramasuhuko Police y’u Rwanda yamwerekanye kuri uyu wa 10 Gicurasi ku Kicukiro. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye iwabo mu cyahoze ari Butare ndetse ngo n’impapuro zo kumuta muri yombi zari zarasohotse. Uyu Minani ariko avuga ko nta Jenoside yakoze ndetse ko ntacyo yishinjaga kuko yari […]Irambuye

Tanzania: Urubanza rw’Umushinwakazi ukekwaho gucuruza amahembe y’inzovu rwimuwe

Urubanza rw’umugore wo mu Bushinwa wafatanywe amahembe y’inzovu 706 afite agaciro ka miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika (£1.6m) arasaga miliyari 1,5 mu mafaranga y’u Rwanda, rwari rutegerejwe na benshi muri Tanzania rwasubitswe. Uru rubanza rujyanye no gushimuta inzovu amahembe yazo agahererekanywa binyuze mu bantu benshi, haregwamo umugore ukize cyane ukomoka mu Bushinwa, Yang Feng Glan, […]Irambuye

U Rwanda ruritegura inama izahuza abacuruzi ba Tanzania n’ab’u Rwanda

Inama ya mbere izaba ku itariki ya 20/5/2016  izahuza abacuruzi ba Tanzania n’ab’u Rwanda mu ihuriro ryitwa  Tanzania Rwanda Trade Forum (TRTF). Mu ruzinduko rwa Perezida wa Tanzania  John Pombe Magufuli mu Rwanda mu minsi ishize ku butumire bwa Perezida Paul kagame, abakuru b’ibihugu byombi bafunguye inyubako y’umupaka wa Rusomo ihuriweho n’ibi bihugu n’ikiraro mpuzamahanga […]Irambuye

Burundi: Igitero cy’abantu batazwi mu isoko cyahitanye 5

Leta y’u Burundi yatangaje ko mu gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana  mu isoko  riherereye mu ntara ya Ruyigi muri Komine Gisuri, kuri uyu wa mbere cyahitanye abantu batanu abandi 7 barakomereka. Umuyobozi wa komini Gisuri Aloys Ngenzirabona yavuze ko mu masaha ya saa moya z’umugoroba ubwo abantu benshi bari mu isoko, riherereya hafi y’umupaka wa Tanzaniya, […]Irambuye

Umubano mwiza na Tanzania uzakemura ibibazo byose hagati y’ibihugu byombi–

*Umubano mwiza dufitanye na Tanzania uzakemura ibibazo byose byaba bihari; *Ibibazo by’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania nabyo bizaganirwaho; *Uko dukangurira Abanyarwanda kugura ibyakorewe iwabo, n’inganda zikangurirwe gukora ibyiza kandi byinshi; *Abarokotse tuzakomeza kubafasha bishoboka. Kuri uyu wa gatandatu, mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa Repubulika Paul Kagame yizeje ko kubera ubushake Perezida wa Tanzania Dr John Magufuli […]Irambuye

en_USEnglish