Nta ntambara y’inyungu iri hagati yacu na Tanzania – Perezida Uhuru Kenyatta
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ku wa gatandatu yahakanye ibivugwa mu bitangazamakuru ko igihugu cye gifitanye amahari hagati yacyo na Tanzania.
Kenyatta yavuze ibyo mu mujyi wa Mombasa ubwo yafunguraga ahantu hazajya hashyirwa kontineri ku cyambu cya Mombasa, akaba yarahakanye amagambo avuga ko hari intambara y’inyungu hagati y’ibi bihugu.
Yavuze ko akunze gusoma mu binyamakuru bavuga ko hari ibibazo hagati ya Kenya na Tanzania, ati “Ndashaka kuvuga neruye ko Kenya na Tanzania nta kibazo na kimwe kiri hagati yabyo.”
Kenyatta yavuze ko ubukungu bw’ibi bihugu byombi bufashanya kuva igihe kinini gishize kandi ngo ni ku nyungu z’abaturage babyo.
Perezida wa Kenya yaboneyeho kuvuga ko hari inzira y’ubucuruzi yiswe “Northern frontier” izahuza icyambu cya Mombasa uciye mu Ntara ya Kilimanjaro, muri Tanzania, ikazagera i Bujumbura, mu Burundi, iyo nzira ngo izagabanya urugendo rwari hagati ya Bujumbura n’icyambu cya Mombasa ho Km 300.
Kenyatta ati “Africa y’i Burasirazuba ntabwo iri mu marushanwa hagati y’ibihugu biyigize. Africa y’i Burasirazuba irapiganwa n’Isi yose. Turashaka gufashanya, ahari intege nke. Turashaka gukoresha imbaraga zacu ngo dutere intambwe, gukomeza no kuzamura ubukungu bwacu.”
Kuba Perezida Pombe Magufuli atari mu nama y’ibihugu bya Africa n’U Buyapani yabereye muri Kenya, hari ababyibajijeho bavuga ko yaba atabanye neza na Kenya.
Hari nabavuga ko ku Perezida Magufuli yarasuye Uganda n’u Rwanda kuva agiye ku butegetsi bikaba ari byo bihugu yasuye gusa kandi uwo yasimbuye Jakaya Kikwete yarakoraga ingendo nyinshi na byo bakabyibazaho.
Gusa, Perezida Pombe Magufuli ntiyigeze akandagira i Kigali mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabaga ku nshuro ya 27, na byo ni ikimenyesto ko uyu muyobozi wa Tanzania yiyemeje gushyira mu bikorwa intego yihaye zo kwita ku bibazo by’imbere no kudasesagura amafaranga mu ngendo z’indege, nk’uko yabisezeranyije AbaTanzania ahatanira kuyobora igihugu.
Mpekuzi
UM– USEKE.RW
1 Comment
Dr.Pombe Magufuli ni umuhanga akunda igihugu cye akaba ahatanira icyabateza imbere aho ari kubaka ibikorwa remezo bifatika nko kugeza amashanyariza mubyaro. Ntamwanya yabona wo guta kunama zirangirira mumagambo gusa nta bikorwa. Ni gute ujya munama yatewe inkunga nabo wita ko ushaka kwigobotora ingoyi yabo Afrique urasekeje peeh ntacyo tuzageraho tudafatanyije aho buri wese arwanira inyungu ze.
Comments are closed.