Tags : Tanzania

Tanzania ntizongera kwakira impunzi zihunga mu kivunge zo mu Biyaga

*Iki gihugu ngo ntikizongera no gutanga ubwenegihugu ku bantu benshi b’impunzi. Leta ya Tanzania yatangaje ko yahagaritse kwakira impunzi zihunga mu kivunga zikomoka mu bihugu byo mu biyaga bigari kubera ko nta mpamvu zibangamiye umutekano zatuma abo bantu bahunga bakajya kubaho nk’impunzi muri iki gihugu. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Tanzania Mwigulu Nchemba, yavuze ibyo mu […]Irambuye

Tanzania: Yapfuye ntawamukozeho nyuma yo kwica inzoka ye

Umuturage wo mu kagari ka Mateka, mu murenge wa Songea, mu Ntara ya Ruvuma witwa Denis Komba w’imyaka 26, yapfuye nyuma y’uko inzoka ye yakubiswe igapfa. Ikinyamakuru Mpekuzi kivuga ko Komba yapfiriye kwa muganga mu bitaro bya Rufaa Songea mu Ntara ya Ruvuma aho yajyanywe nyuma yo kumererwa nabi nyuma y’uko inzoka yari yitwaje yicishijwe […]Irambuye

Jakaya Kikwete yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ku iterambere

Perezida wa Komisiyo ya UN ishinzwe gushakisha inkunga zijyanye n’uburezi ku Isi (UN Education Commission on Financing Global Education Opportunity), Jakaya Kikwete wanayoboye Tanzania, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn mu mujyi wa Addis Ababa. Jakaya Kikwete yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia raporo ijyanye ya Kamisiyo ayobora ijyanye n’umurongo Isi ifite mu […]Irambuye

Tanzania: Umugabo wapfushije umugore yatanze itangazo ry’ibisabwa ku uzamusimbura

Umugabo w’imyaka 75 y’amavuko muri Tanzania yatanze itangazo rireba abagore bose bifuza gusimbura umugore we uherutse kwitaba Imana. Athumani Mchambua yahisemo gushyira icyapa kiriho amabwiriza ajyanye n’ibyo agenderaho bigomba kuba byujujwe n’umugore ashaka mu gace gakennye kitwa Mbagala mu murwa mukuru Dar es Salaam, asaba ababyifuza kuba baza akabakoresha ikizamini mu magambo (interview). Iki cyapa kiriho […]Irambuye

Tanzania yinjiye mu bihugu bizajya bihabwa umuti wa SIDA ku

Tanzania yabaye igihugu kinjiye muri gahunda yo guhabwa imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku buntu ku nkunga ya America. Ambasaderi w’agateganyo wa America muri Tanzania, Virginia Blaser ni we watangije iyo gahunda ku mugaragaro. Yavuze ko iyo gahunda izagera ku bantu ibihumbi 800 igamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ka […]Irambuye

Tanzania: Magufuli yabujije bamwe mu bayobozi kuzitabira ibirori bya Mwenge

Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli yasabye abayobozi bose ba Leta bari bagenwe kuzitabira ibirori byo gutambagiza umuriro w’ubwigenge (Mwenge wa Uhuru), bizaba kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira mu karere ka Bariadi mu Ntara ya Simiyu, kutazabyitabira kandi abari bamaze guhabwa amafaranga ya ‘mission’ bakayasubiza. Itangazo ryasohowe ku wa gatatu tariki 12 […]Irambuye

Rusumo: Umupaka n’ikiraro bishya bimaze kuzana impinduka nziza

*Tariki 06 Mata 2016, nibwo hatashye iki kiraro n’ibiro by’umupaka uhuriweho bishya *Ibi bikorwaremezo byubakiwe rimwe ku ruhande rw’u Rwanda na Tanzania ku nkunga y’Ubuyapani *Byatashwe ku mugaragaro na Paul Kagame na Perezida Dr. John Pombe Magufuli. Nyuma y’amezi macye ibi biro by’umupaka uhuriweho “One stop Border Post” wa Rusumo ndetse n’ikiraro mpuzamahanga gihuza ibihugu […]Irambuye

Tanzania: Hakusanyijwe Miliyari Sh 1.4 yo gufasha abagizweho ingaruka n’umutingito

I Dar es Salaam muri Tanzania, kuri uyu wa Kabiri, hakusanyijwe miliyari 1.4 z’amashilingi yo gufasha abagizweho ingaruka n’umutingito wabaye mu mpera z’icyumweru gishize ukanahitana ubuzima bwa benshi. Iyi nkunga yakusanyijwe n’abanyamuryango muri za Ambasade z’ibihugu bitandukanye muri iki gihugu cya Tanzania n’abandi bantu basanzwe bakora ubucuruzi bunyuranye muri iki gihugu. Ni igikorwa cy’ikigega cyazamuwe […]Irambuye

Tanzania: Perezida Magufuli yasubitse urugendo rw’iminsi itatu muri Zambia

Perezida wa Tanzania yunze ubumwe Dr. John Joseph Pombe Magufuli yasubitse urugendo rw’iminsi itatu yari kugirira muri Zambia, muri iyo minsi yari no kuzitabira umuhango wo kurahiza Perezida Edgar Chagwa Lungu, wongeye gutsindira kuyobora igihugu, ibi byatewe n’umutingito ukomeye washegeshe Tanzania ugahitana abantu 16 ugasenya n’inzu nyinshi mu Ntara ya Kagera. Bitewe n’uko gusubika urugendo, […]Irambuye

en_USEnglish