Tags : Tanzania

Magufuli yatumiwe mu ngendo 60 hanze y’igihugu yanga kujyayo

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yatangaje ko yanze kwitabira ubutumire 60 bwamusabaga kujya hanze y’igihugu nyuma y’aho abereye Perezida mu myaka ibiri ishize. Magufuli yabwiye abaturage ko ashaka gukorera Tanzania mbere na mbere. Ku wa kabiri tariki 4 Nyakanga ubwo yari mu gace ka Sengerema ageza ku baturage umuyoboro w’amazi meza nibwo yabitangaje. […]Irambuye

Tanzania: Abakobwa b’impanga zifatanye ngo bazarongorwa barangije kwiga

Abakobwa babiri basangiye igihimba bitewe n’uko bavutse, Maria na Konsolata bagerageza kwirengagiza ubuzima babamo, baraseka, bakaganira kandi bagira urugwiro. Mu kiganiro baheruka kugirana n’ikinyamakuru Mwananchi aba bakobwa bagitangarije ko bifuza gushing urugo nibarangiza kwiga, kandi ngo babonye umukunzi. Muri iki cyumweru, ikinyamakuru Mwananchi cyasuye aba bakobwa b’impanga zifatanye baganira ku buzima bwabo. Ku muntu biragoye […]Irambuye

Tanzania: Magufuli yirukanye Minisitiri w’amabuye y’agaciro

Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Tanzania, Dr. John Magufuli yirukanye ku mirimo Sospeter Muhongo wari Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umugenzuzi wa Leta w’iyi mirimo. Ngo barazira ibyavuye mu iperereza ryagaragaje ko hari kompanyi zohereza amabuye y’agaciro hanze ariko ntizigaragaze ingano ya nyayo y’ibyo zohereza kugira ngo zinyereze imisoro. Iyirukanwa ry’aba bari muri Guverinoma ya […]Irambuye

Tanzania: Abantu bitwaje intwaro bishe Abapolisi 8

Mu ijoro rya ryakeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu, mu gace ko mu burasirazuba bw’igihugu cya Tanzania, abantu bitwaje intwaro baraye bagabye ku abapolisi bicamo abapolisi umunani. Ibiro by’Umukuru w’igihugu byasohoye itangazo ryihanganisha imiryango y’aba bapolisi. Muri iri tangazo Perezida Magufuli yavuze ko yatunguwe kandi akababazwa n’iki gikorwa cyaraye kibaye mu ijoro ryo kuri uyu […]Irambuye

Tanzania: Magufuli yahaye umwanya ukomeye umwe mu batavuga rumwe na

Perezida wa Tanzania, John Magufuli yahaye umwanya ukomeye muri guverinoma umwe mu bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Tanzania agirwa Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’amazi n’ibishanga. Kitila Mkumbo wungirije umuyobozi w’ishyaka Alliance for Change and Transparency (ACT)- Wazalendo ritavuga rumwe na Leta ya Magufuli, yahawe uyu mwanya kuri uyu wa kabiri. Uyu murwanashyaka wa […]Irambuye

Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye Minisitiri w’Itangazamakuru

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yirukanye Minisitiri w’Itangazamakuru, Nape Nauye uherutse gutangaza ko hakwiye gukorwa iperereza ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta bashinjwa gutera ubwoba ibitangazamakuru byigenga bikunzwe mu mujyi wa Dar es Salaam. Mu itangazo rito yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Perezida Magufuli ntiyatangaje impamvu yirukanye […]Irambuye

Ubuturanyi bwacu ntibukwiye kuba ikibazo ahubwo ni igisubizo-IGP Mangu/Tanzania

Rusumo- Kuri uyu wa 04 Werurwe abayobozi bakuru ba polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania bahuriye ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania wa Rusumo bagirana ibiganiro bigamije kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi banashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu byo kubungabunga umutekano. Umuyobozi wa Police ya Tanzania IGP Ernest J. Mangu avuga ko ubuturanyi bw’ibi bihugu bukwiye […]Irambuye

Mozambique: Abatanzania, Abasomali n’abo muri Senegal birukanywe nabi, abagore bafatwa

Abagera ku 5 000 birukanywe ni abo muri Tanzania, abandi babarirwa muri mirongo ni abanyamahanga, bahunze Mozambique mu gikorwa Leta yatangije cyo gufata no kwirukana ku butaka bwayo abimukira badafite ibyangombwa baba mu mujyi wa Montepuez, uherereye mu Majyaruguru, ukaba uzwi cyane kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gakomeye yitwa ‘Rubies’. Abanyamahanga bari barajyiye muri uwo mujyi […]Irambuye

en_USEnglish