Tags : Southern Province

Nyanza: I Muyira bavuga ko Girinka yatumye baca ukubiri na

Abahawe inka muri  gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza bavuga ko inka bahawe muri iyi gahunda zimaze guhindura byinshi mu buzima bwabo birimo gusezerera ikibazo cy’imirire mibi n’indwara zaterwaga nacyo nka Bwaki yakundaga kwibasira urubyaro rwabo. Nyiramitsindo Berancilla ufite abana batandatu yorojwe inka muri iyi gahunda ya Girinka, avuga […]Irambuye

Muhanga: Imiryango 2 y’abasigajwe n’amateka ngo izubakirwa ariko ibanje guhanwa

*Imiryango 2 y’abasigajwe inyuma n’amateka imaze imyaka irenga 2 idafite amacumbi *Umwaka ushize ubuyobozi bw’umurenge bwabwiye Umuseke ko bugiye kuyubakira *Kuri ubu Gitifu avuga ko bagiye kubakirwa babanje guhabwa ibihano mu nteko y’abaturage Nyuma y’aho Umuseke ukoreye inkuru ku baturage basigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Kuwimana, akagali ka Biringaga, umurenge wa Cyeza mu […]Irambuye

Amajyepfo: RCA ntiyemeranya n’urubyiruko ko amikoro arubuza kujya muri koperative

*Ngo umuzi w’ikibazo ushobora kuba ari amateka mabi yaranze amakoperative, Leta y’u Rwanda ikunze gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwibumbira mu makoperative kugira ngo bahuze imbaraga barusheho kwihuta mu iterambere. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kivuga ko n’ubwo urubyiruko ari rwo rukunze gukangurirwa kwishyira hamwe ari na rwo rukomeje guseta ibirenge mu kubahiriza izi nama. Mu […]Irambuye

Huye: Abantu 40 bituwe muri Girinka, ababoroje babaratira ibyiza by’iyi

Mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye, abantu 40 borojwe inka bituwe na bagenzi babo bazihawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, aba babituye babaratiye ibyiza byo korora inka kuko zabafashije kwikura mu bukene babifashijwemo n’ifumbire yabafashije guhinga bakeza n’umukamo bakomeje gukuramo amafaranga. Abituye abaturanyi babo babanje kubasogongeza ku byiza bya gahunda ya Girinka Munyarwanda […]Irambuye

Ruhango: Umusore bamusanze muri SACCO afite umuhoro araswa arapfa

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, mu mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana ahubatse ikigo cy’imari cya SACCO Ingenzi Byimana harasiwe umusore bikekwa ko yinjiyemo ashaka kwiba. Ngo yari afite umuhoro ndetse ashaka kurwanya inzego z’umutekano. Uyu musore winjiye muri iki kigo cy’imari biravugwa ko yazanye n’abandi batatu ahagana […]Irambuye

Muhanga: Min. Murekezi yatanze isomo ryo guhangana n’ibura ry’imvura

Mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu mudugdu wa Gasovu, Akagali ka Nyarunyinya, mu murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri w’intebe, Anastase Murekezi yasabye Abanyarwanda ko kuhira imyaka no gufata amazi babigira umuco mu rwego  rwo guhangana n’imihandagurikire y’ikirere. Nyuma yo kwifatanya n’abaturage muri iki gikorwa cy’umuganda cyabereye mu gishanga gihingwamo […]Irambuye

Muhanga: Polisi yahagurikiye ikibazo cy’abiyitirira kuba abamotari bagakora amakosa

Polisi mu Karere ka Muhanga ku bufatanye na koperative z’abamotari mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko hagiye gukorwa ibarura ryimbitse ry’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto kuko ngo hari abiyitirira uyu mwuga bagakora amakosa badafite aho babarizwa hazwi. Iki gikorwa kizabanzirizwa n’ibarura ryimbitse rizatuma habasha kumenyekana umwirondoro wa buri mumotari wese, ukubiyemo amazina yombi, ubwoko […]Irambuye

Abacuruzi baciriritse ngo batandukanye amafrw yo gukoresha mu rugo no

Abacuruzi baciriritse bahawe inguzanyo ntoya mu karere ka Muhanga na Kamonyi bamaze iminsi bari guhugurwa uko bakoresha neza iyi nguzanyo baba bahawe. Aba bacuruzi biyemerera ko batajya babasha gutandukanya amafaranga yo gukoresha mu ngo no mu bucuruzi, basabwe guhumuka bagacika kuri uyu muco. Ni mu mahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’ikigo cy’imari iciciriritse (Cooperative of Progress […]Irambuye

Huye: Abo mu muryango w’uwatoraguwe yapfiriye muri IPRC barasaba ubutabera

*Abashinjwa urupfu rwe bavuze ko bamufashe yiba ibiti mu ishyamba rya IPRC-South, *Ngo ubu barafunze ariko umufatanyacyaha ukora muri IPRC yararekuwe… Abo mu muryango w’umugabo w’uwitwa Alfred Niyonagira uherutse gutoragurwa yapfuye mu ishyamba rya IPRC-South baravuga ko bakeneye guhabwa ubutabera buboneye kugira ngo uwabahemukiye amenyekane. Umukozi wo muri iri shuri wari watawe muri yombi ngo […]Irambuye

Ruhango: Mu bitaro bya Kinazi, abaharwariza barasaba ko hubakwa igikoni

Abarwarira n’abarwariza mu bitaro bya Kinazi biherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango barasaba ko hubakwa igikoni cy’ibi bitaro dore ko abaturutse kure batabasha kugemurirwa bitaborohera kubona amafunguro. Ibi bitaro bikuru by’akarere ka Ruhango biganwa n’abarwayi baturutse mu bice bitandukanye byo mu ntara y’Amajyepfo dore ko biri mu bitaro bikuru biri muri iyi […]Irambuye

en_USEnglish