Muhanga: Min. Murekezi yatanze isomo ryo guhangana n’ibura ry’imvura
Mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu mudugdu wa Gasovu, Akagali ka Nyarunyinya, mu murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri w’intebe, Anastase Murekezi yasabye Abanyarwanda ko kuhira imyaka no gufata amazi babigira umuco mu rwego rwo guhangana n’imihandagurikire y’ikirere.
Nyuma yo kwifatanya n’abaturage muri iki gikorwa cy’umuganda cyabereye mu gishanga gihingwamo ibigori ku buso bwa hegitari 100, Minisitiri w’intebe, Murekezi Anastase yabaye nk’ugira inama abahinzi bo mu karere ka Muhanga no mu Rwanda hose.
Murekezi wagarutse ku kamaro ko kuhira imyaka, yibukije abahinzi ko u Rwanda n’Isi muri rusange byugaririjwe n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Yabwiye abahinzi ko nta yindi ntwaro yabafasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’iki kibazo cyateye ibura ry’imvura kigaziga tumwe mu duce tw’u Rwanda twibasiwe n’amapfa.
Avuga ko kuhira no gufata amazi y’imigezi bikwiye kubahirizwa kuko ari bwo buryo buri wese yabasha kwigondera kugira ngo atagerwaho n’ingaruka z’ibura ry’imvura. Avuga ko inzego za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta zikwiye kugira uruhare mu gutuma ibi bishyirwa mu bikorwa.
Ati « Ndasaba inzego za Leta zose zinyumva, Sosiyete Sivili, ndetse n’abanyamadini ko kuhira imyaka no gufata amazi y’imvura tubigira umuco.»
Minisitiri Murekezi yibukije abahinzi ko badakwiriye guhanga amaso ikirere bategereje ko kigiye kubazanira imvura, ahubwo ko bakwiye kubaka ingomero z’amazi kugira ngo babashe kuhira imyaka mu bihe by’ibura ry’imvura
Ati « Ayo mazi abacika ni yo atuma imvura igwa, ni na yo atuma amatungo yanyu abona ubwatsi, inzego zishinzwe ubuhinzi zibashishikarize guhingira ku gihe, no kubona imbuto nziza.»
Perezida wa Koperative TUZAMURANE, Ntaganzwa Alphonse wari witabiriye iki gikorwa, avuga ko hari imashini eshatu zo kuhira bamaze kwigurira, ariko ko bagasaba ko leta ibafasha kongera ubuso bahingaho ndetse no kubegereza ubutubuzi bw’imbuto.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice avuga ko igice kinini cy’aka Karere cyagenewe ubuhinzi ku buryo hari amafaranga menshi yagenewe igikorwa cyo kuhira imyaka kugira ngo bakomeze guhangana n’ingaruka z’ibura ry’imvura.
Avuga kandi ko ubuhinzi bw’aka karere bukomeje kwera imbuto ku buryo mu minsi mike hagiye kubakwa uruganda rutunganya amakaroni mu misozi miremire ya Ndiza.
Minisitiri Murekezi wanagize icyo yizeza abahinzi, yavuze ko leta igiye kureba uko bahuza abahinzi n’amabanki kugira ngo bazajye bahabwa igihe kirekire cyo kwishyura inguzanyo bashoye mu buhinzi bwabo.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/MUHANGA
12 Comments
Umuntu wese uzi gashishoza mujyanye n’ubuhinzi kandi yarabwize, ntakuntu atabonako harimo itekinika muri kino gikorwa.
ubuse mubyukuri uvuze iki, buretse ubusa, ni iki wita itenika , kuhira imyaka yabanyarwanda izabafasha mu minsi iri imbere , kuba ministri yatanze urugero , jyajya ari mwaravangiwe kweli
sinarimperutse kubona abantu bajya mumuganda bambaye nkabagiye mubiro,bote zonyine sizo zigaragaza guha agaciro kumuganda,abategetsi nako abayobozi bazigishwe uko bambara muri weekend cg bajye baha agaciro umuganda nkuko nabaturage babigenza cg uko abayobozi binzego zohasi babigenza,njya mbona na Mesiya Kagame abyambarira ukabona koko aha umuganda agaciro arko sinzi impamvu atababera akarorero nyamara bihaye kuvuga buri gihe imbere yimbaga basingiza H.E kagame cyane cyane kubategetsi nako abayobozi batiyizera mubyo bavuga cg bakora binagaragaza gucinya inkoro nkaho ariwe uba yabatumye muri iyo misiyo ugasanga bamuhoza mukanwa bamusingiza,nyamara abaturage tubarusha kumukunda nokumwemera.Muzumve mukama abas iyo avuga,ambasaderi sheh saleh habimana wahoze ari muft,ex mininter fazili iyo yavugaga,makuza bernard,fidel ndayisaba nabandi….Niduhe agaciro umuganda costume tuzambare mubiro,bote sizo ziranga weekend cg umuganda
Twibukiranyeko Habyarimana ariwe watangije umuganda mu Rwanda muri 1978.
kuwutangiza se ntagira na kimwe awugezaho bimaze iki? ibikorwa remezo ndetse nbindi byinshi abanyarwanda bamaze kugeraho babigejejweho numuganda washyizwe mubikorwa na President Paul Kagame , ikindi amahanga nayo yamaze kumenya umuganda kandi ahenshi batangiye kuwushyira mu bikorwa aho President Paul Kagame awuhereye agaciro
@Leandre urafana ugakabya, ayo mahanga uvuga nayahe aherereye he? Ese ujyusoma ibinyamakuru mpuzamahanga ngo umenyuko u Rwanda ruvugwa? cyangwa wibera muri za rushyashya gusa?
ese mwe ni ukunenga mukanenga nubusa abantu babagabo, ibi ni bimwe bita kwambara ubusa, umuntu niyo yaza mumuganda yambaye costume yafunzw rwose icyangombwa ko ariko igikorwa yagiye gitanga umusaruro kandi akabasha kuganira nabaturage ndetse bakagera kuri byinshi , icyangombwa ni imyenda ntuzi abajyana amasuka mu mirima ariko ntibagiye umubyiza bacyura kandi babyambariye? kwiha kunenga nta ni igitekerezo kizima ufite rwose ntacyo byakugezaho , kuvuga kugirango uvuge gusa ntacyo byagufasha rwose, twige kunenga ibigaragara ko binengeka kandi tunatanga inama zifatika
reka twuhire imyaka tuzamure umusaruro. dushimire leta ikomeje kwita ku baturage ibegereza ibikorwa remezo inabahugura mu buhinzi bubyara umusaruro
dukomeze rwose dushimire leta yacu idahwema kuba hafi yabanyarwanda mu bihe bikomeye by’ibura ryimvura ku myaka baba barateye, ibi byerekana ubuyobozi bwiza
igihe niki ngo dukomeze dufatanye guhangana n’ingaruka zihindagurika zibihe , dushimira cyane leta yacu uko ikomeza kuba hafi yabaturage ibafasha muri ibi bihe
Guhinduka kw’ikirere:
Imihindukire y’ikirere yigaraga akenshi mu byiciro 2:
Kubura kw’imvura bitera akenshi ubutayu bukabije . Ibyo bigatuma abahinzi , aborozindetse n’ibindi bikorwa biba bikeneye amazi bihahazarikira.
Ikindi nuko imvura nyinshi yonona byinshi kuko ni nayo izana umwuzure ukabije ugahitana byinshi na benshi baba batuye mu bibaya ndetse no mu manga z’imisozi.
Kureka rero nubwo ari kimwe gishobora gutabara abantu mu bihe by’izuba ryinshi ariko ntibigabanya impanuka zitera impfu z’abaturage ndetse zikanonona na byinshi zatewe n’igwa ry’imvura nyinshi ! Ariko Minisitiri yakoze kwibutsa abaturage guhora baha agaciro ndetse bikanabaha n’igiciro cy’ibyo babura mu gihe batitabiriye ibikorwa byo kureka nk’umuco w’abanyarwanda. Mboneyeho uyu mwanya wo kumusaba gushaka aho yakura inyandiko zirebana no guhangana n’ibihe by’ubutayu (Desertification Control) yifashishije UNEP…..
Ntarugera François
Kuhira imyaka hakoreshejwe amazi y’imigezi n’ibiyaga ni byiza ariko nabyo bishobora kugira ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere. No gufatiira amazi y’imvura nabyo bishobora kugira ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere. Ibyo hari abahanga mu bumenyi bw’ikirere babyemeza.
Ibintu abayobozi basigaye bashishikariza abaturage ngo byo gufata amazi mu ngo zabo, nabyo birimo urujijo ndetse hashobora kuba harimo n’ubumenyi buke. Kubwira umuturage ngo acukure icyobo cyo gufata amazi y’imvura iwe mu rugo, harimo ingaruka ko ubutaka buzagera aho bunyenya, noneho ubutaka buri ahari cya cyobo n’iruhande yacyo bwose bukanyenya, hanyuma bugatemba, bugatwarwa nk’ubutwawe n’isuri, ndetse bugahitana n’ubutaka bw’umuturanyi bwegereye icyo cyobo. Rwose ibyo byobo byo gufata amazi mu ngo bigomba kwitonderwa, abatanga ayo mabwiriza bakayacikaho. Keretse ibyo byobo bagiye babyubakira mu mpande zose bakoresheje béton/ciment ku buryo amazi adacengera mu butaka.
Ahubwo hari hakwiye gushyirwa imbere uburyo bwo gufata amazi y’imvura hakoreshejwe ibigega.
Ikindi kandi gikwiye kumenywa na twese ni uko ayo mazi dufatiira ariyo atuma haza indi mvura, kuko iyo imvura iguye amazi aratemba akajya mu migezi, imigezi ikayajyana mu nyanja, noneho amazi ari mu nyanja kubera ubushyuhe akajya ahinduka umwuka akajya mu kirere (evaporation), yamara kugera mu kirere akazabyara ibicu (condensation), noneho bya bicu bikazabyara imvura.
Murumva rero ko mu bihugu byacu hano ku isi turamutse twese dufashe akamenyero ko gufatiira amazi menshi tukayabuza gutemba ngo agere mu nyanja, dushobora kuzahura n’ingaruka zo kuzabura imvura. Kuko mu nyanja amazi aramutse abaye make, noneho “evaporation” ikaba nke, ibicu (condensation) bikaba bike, ntabwo twabona imvura.
Comments are closed.