Digiqole ad

Ruhango: Umusore bamusanze muri SACCO afite umuhoro araswa arapfa

 Ruhango: Umusore bamusanze muri SACCO afite umuhoro araswa arapfa

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, mu mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana ahubatse ikigo cy’imari cya SACCO Ingenzi Byimana harasiwe umusore bikekwa ko yinjiyemo ashaka kwiba. Ngo yari afite umuhoro ndetse ashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Bamusanganye umuhoro ashaka kurwanya inzego z'umutekano baramurasa ahita ahagwa
Bamusanganye umuhoro ashaka kurwanya inzego z’umutekano baramurasa ahita ahagwa

Uyu musore winjiye muri iki kigo cy’imari biravugwa ko yazanye n’abandi batatu ahagana sa 01h00 z’ijoro, bakihagera bakangiza idirishya we akinjiramo bagenzi be bagasigara hanze.

Umwe mu baturiye iki kigo witwa Umugwaneza Francois d’Assise yabwiye Umuseke ko yahise yumva ko iyi SACCO itewe n’abajura agahita atabaza inzego z’umutekano zahise ziza zikagota inyubako ikoreramo iki kigo cy’imari.

Inzego z’umutekano zategereje ko bucya, ahagana saa 05h30 zagiye gufata uyu musore zimusangana umuhoro ndetse ashaka no kuzirwanya zihita zimurasa arapfa.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze kuri iyi SACCO avuga ko uwarashwe nta byangombwa bamusanganye, avuga ko inzego z’ubuyobozi zatangaje ko nta mafaranga yibwe kuko miliyoni esheshatu zarayemo zose bazisanzemo.

Umubiri w’uwishwe wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi.

Hari kuvugwa byinshi…

Aha harasiwe uyu musore hazindukiye abaturage benshi biganjemo abasanzwe bakorana n’iki kigo cy’imari, bavuga ko iki kigo kimaze iminsi kiri mu bibazo by’imicungire mibi ishingiye ku gutanga inguzanyo ziri hejuru ugereranyije n’iziba zigomba gutangwa.

Bavuga ko mu Ukwakira 2016, Banki Nkuru y’u Rwanda yari yandikiye Umuyobozi n’umucungomutungo b’iki kigo cy’imari ibasaba kwegura kubera ibi bibazo byari bimaze gufata indi ntera.

Bamwe mu basanzwe ari abanyamuryango b’iyi SACCO batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, bavuga ko hari bamwe bari batangiye gushaka gukura amafaranga yabo ari muri iki kigo cy’imari.

Hari n’abavuga ko uyu musore warashwe atari aje kwiba amafaranga ahubwo ko yari aje kwiba bimwe mu byemezo bibitse muri iyi banki kugira ngo bimwe mu bimenyetso bizasibanganywe.

Yari yinjiye mu biro by'iyi SACCO
Yari yinjiye mu biro by’iyi SACCO
Umubiri we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo hakorwe isuzuma
Umubiri we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo hakorwe isuzuma

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • ako ko gusibanganya ibimenyetso byashoboka rwose. kuko igenzura ryarakozwe byerekana ko bayicunze nabi ababikoze barimo kuyanywera mu tubari ntawahanwe ngo amafaranga y’abaturage agire umutekano

    • ngo “…ashaka kuzirwanya…” Kugira ngo mukunde musobanure impamvu mwamurashe tu! Niho ha handi.

  • Ni imipango y’abahoombeje saaco badashaka kwishyura kandi banakorana na bamwe mu bayobozi b’akarere mu bucuruzi. kuki baguza saaco se bafite za miliyoni magana? ntibaguza Banki zikomeye kuko kuzambura bigoye. hari uwahawe miliyoni zirenga 16 bitemewe. afata credit ku giti cye, ayifatira ku mugore no kuri se kandi abayobozi ba sacco bari babizi bariye ruswa

  • Leta nifashe abaturage Sacco zibafitiye akamaro rwose abo bayihombeje babazirike babatemo

  • UBUYOBOOZI BW’AKARERE SE BUSIGAYE BUGIRA URUHARE MU GUHOMBYA ABATURAGE? BYABA ARI AKAGA

  • Abayobozi ni bamwe bari inyuma y’abakorana nabo ubucuruzi ariko bashyiramo imbaraga ku buryo ibimenyetso byabagaragaza babitangaho imbaraga na cash hahaaaaa birazwi nuko mbona bigana ahabi noneho kandi iminsi y’….. ni 40

  • ko bitazoroha! ifaranga ni ribi nibi uraza gusanga ntacyo bifashe nuko nyine abakene bazakomeza gutunga abakire muri iyi si. Ruhango ntiwabona ikirombe cy’umucanga unibeshye umutwe watana n’igihimba kuko ubuyobozi bw’akarere bufite ubuha ituro rishyitse keretse nibura abademob nabo bakomeye nibo bapfa gutinya

  • abahombeje Sacco barigaramiye bayashoye mu mishinga yabo abandi bafatanyije na bamwe mu bayobozi ni nkuko CAF ISONGA imaze kwibaggirana amafaranga yabaturage yaburiyemo kandi abayagabanye bigaramiye baryoshye ubwo nibwo bujura bugezweho

  • ntawuzashaka guhungabanya umutekano wabanyarwanda cg kubiba utwabo ngo bimworohere rwose, ibi tubyumve kimwe

  • nta mutekano nta na kimwe twageraho dushimire inzego z’umutekano kubwo gutabara umutungo w’abaanyarwanda wari ugiye kurigiswa n’umuntu umwe , ibi n ugukiza byiiinshi , turayishimira cyane

  • nukuri tujye tureba ibintu muri rusange , niba umuntu umwe cg babiri bashaka kwigabiza umutungo wabantu barenga igihumbi , aba bantu baba bagomba guhagarikwa mu buryo bushoboka ubwo aribwo bwose , njye ndashimira cyane Polisi yigihugu kubwo kubungabunga iby’abturage

  • Polisiyacu iranyica cyane.Muti yasanzwe muri Sacco afite umuhoro araraswa ahita apfa hanyuma yajyanwe mu bitaro gukorerwa isuzuma.Ese iryo suzuma nukureba niba koko umutima we utagitera? Ese ayo mafaranga ninduzayariha?Ese umuntu ufitumuhoro wowe ufitimbunda, urumupolisi ntakundi wabigenza utamurashe ngunamurase mukico?

    • uvuze ukuri

  • Hanyuma se iyo migozi imuhambiriye mu nda ni iy’iki? Yagiye kwiba yiziritse?

  • ariko mwagiye mutekinika muhashiramo nakenge mukareka ubugoryi murabona uyu muntu adahqmbiriye imigozi nigute umujyra yakwinjira muri Banki aje kwiba akarindira ko bucya bikagera saakumi nimwe ese iyo sako nta barinzi ugura ngo ko ari umuturage wahamagaye inzego zumutekano nazo ngi zukarindira hanze daweya ubu nubuhotizi.bweze mugihugu uyu yishwe

  • ni igisambo ibindi byatorotse ahubwo ababitumye basebye. byari bije guca dossiers zose bibiyeho ngo ibimenyetso bibure

  • Nyamara uyu yishwe ahotowe, ibyo kwiba sacco ni urwiyerurutso no kuzimangatanya ibimenyetso ngo hatagira ukurikirana urupfu rwe. Kuri ubu heze trafic d’organes humains bikorwa mu mayeri menshi.

  • kuba uyumuntu nako uyumujura kuba yarashwe ndabishima arko kuba yahise yicwa kdi bwakeye ni ibyo kunengwa rwose,ibi ni uguheza anketi,ni ukuyobya uburari,ni ukurigisa ibimenyerso,ese kuki urashwe na police wese ahita apfa nukivugako ntahandi haraswa igihe cyose hatari mu cyico?ubu nubuswa rwose kuko byari gufasha iperereza hakamenyekana byinshi kd birahari,buriya benshi bararusimbutse,iyo bamurasa amaguru cg ahandi arko akazabasha kuvuga agatanga amakuru,byari kumvikana iyo bamurasa nijoro arko urumva ko barindiriye bugacya yagombaga nogufatwa mpiri mucyuho maze anketi igakorwa neza,abo bapolice bamurashe nanjye nabafunga kbs,bazigishwe kurasa kuko bimaze kugaragarako police ifite ikibazo kd giteza ibibazo aho kugikemura Nabaturage ubwabo bari kumwifatira,gusa nugushimira uriya muturage wabaye intwari,ni intore rwose akwiye kubishimirwa muruhame nibyo patriotisme ureke abaruma bagahuha

    • Mubyo polisi yacu yiga nta kurasa amaguru bibamo nukurasa mu kico gusa kandi babiherewe uruhushya.Polisi yacu ishobora kuba ariyo polisi yanyuma kwisi.Ariko igihe kizagera bose bajyanwe mubutabera.Nkubu tubaze muri 2016 imaze kwica abanyarwanda bangahe koko? tudashyizemo abicwa nabasilikari mucyaro ntihagire ubivuga?

      • AHHAHAHHAHAHAHHAHHAHAHAH

  • ntawamuhotoye namwe mwajya kubaza abahaturiye mwe kujya mwihutira gutekereza uko ahubwo ni igisambo cyari cyuriye gica hejuru kijya muri sacco gusa harimo ibibazo by’ubusahuzi bukomeye kandi ubuyobozi bwarabyirengagije kubera impamvu zishobora gutera amakenga

  • Tuzajya tubarasa kumanywa yihangu.

  • 1 nta byongombwa bamusanganye, ubwo babimubikiye
    2 aziritse imigozi, ni nde wamuhambiriye?
    3 bategereje ko bucya ngo afatwe cyangwa yicwe, ubwo ijoro ryose abaturage bahuruye bari kuri sacco bategereje ko bucya?!

    Umwanzuro ni uko yiciwe ahandi bakamuzana kuri sacco mu kwikiza umurambo.

    • @Adam, ubivuze neza nanjye niko mbibona.

    • Hhahahahah wagira ngo waruhari live, uburyo ubivuga! uri rutwitsi gusa ntakindi

  • Mwikwigora yiciwe ahandi bamuha umuhoro kuko tuzi amateka yawo.umuntu yavuba ati
    Kuriyisi byose ninkuruziga wica umuntu uziko umwikijije ukazazira urumurenze.

  • Bjr!Wowe uvuga ngo Police iragusetsa,uzi inshingano zayo?Nukurinda umutekano wabantu nibyabo.Uwo yarari kuwuhungababya agerekaho no guhangana nabo.Umujura se winjiye murugo rwawe wowe wamureka kuko yaba ari umushyitsi wakugendererye se?Muge muvuga ibyo mwatekererje,mureke kwivanga mukazi ka police.Naho muhera mubaca amazi kuko mutazi inshingano zabo

  • Kwica ni icyaha gikomeye Imana ihanira kurusha ibindi. Amaraso y’Umuntu arasama, kandi umwicanyi wese yaba umuntu usanzwe cyangwa Polisi ntabwo yashimwa ngo ni uko yishe umuntu, n’ubwo uwo muntu wapfuye yaba ari igisambo. Polisi yakagombye kurasa umuntu ari uko bigaragara neza ko uwo muntu ayirwanya, kandi ko muri uko kuyirwanya, yaba afite ubushobozi bugaragra bwo kwica (bwo kuyica).

    Turasaba Polisi yacu kwiga kurasa itica. Iyo Polisi yacu bakwiye kuyihugura bakayiha imyitozo yo guhangana n’abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi abo aribo bose, ikabafata itagombye kubica (kubambura ubuzima Imana yabahaye). Abapolisi bacu nibige kurasa ku maguru, nibige kurasa ku maboko, nibige kurasa ku biganza, nibige kurasa ku matako. Muri make ndashaka kuvuga ko abapolisi bacu bakagombye kurasa umugizi wa nabi ku buryo adashobora kubacika ariko kandi adapfuye.

    Hari ubwo usanga uwo barashe agapfa yari gutanga amakuru y’ingirakamaro yatuma hakumirwa ibindi bibi byinshi, ariko kubera ko bamwishe, ya makuru yashoboraga gutanga ntaboneke, bityo ikibi kigakomeza gukorwa n’amashumi ye cyangwa n’abandi bafite uwo mugambi mubisha . Hari n’ubwo ayo makuru aba afitiye igihugu akamaro kanini, nyamara kubera “mafia” iri hanze aha, ukabona umuntu baramurashe vuba na bwangu arapfuye, batamurasiye ko yakoze icyo cyaha, ahubwo ari ukugira ngo bakingire ikibaba inkozi z’ikibi zimwe z’inyabubasha zashoboraga gufatwa hagendewe ku makuru uwo wapfuye yari gutanga. Mwitondere “mafia” iri hanze aha mu Rwanda.

    Inzego zishinzwe iperereza zari zikwiye guhumuka, zikamenya ko hanze aha hari uruvangitirane rw’ibibazo n’utubazo, ku buryo ku buryo abashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu, bakagombye kuwurinda bagamije inyungu z’igihugu, batagamije inyungu z’umuntu runaka cyangwa z’agatsiko runaka.

Comments are closed.

en_USEnglish