Tags : Southern Province

Muri ‘Tour de Gisagara’ urubyiruko rwasabwe kwirinda SIDA n’inda zitateguwe

Kuri uyu wa gatandatu, mu karere ka Gisagara habereye irushanwa ryo gusiganwa  ku magare rizwi ka ‘Tour de Gisagara’.  Iry’uyu mwaka usibye gukangurira urubyiruko gukunda no kwitabira umukino w’amagare, iri rushanwa ryanaranzwe no gutanga ubutumwa bunyuranye burebana no guhindura imyitwarire imwe n’imwe mu rubyiruko irimo kwirinda inda zitateganijwe n’indwara ya SIDA. Iri rushanwa ribaye ku […]Irambuye

Amajyepfo: Abayobozi n’Abanyamakuru bitanaga bamwana bemeye kunoza imikoranire

Mu biganiro byahuje Polisi, inzego z’ubuyobozi n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatanu bagiranye ibiganiro bigamije kuvugurura imikoranire. Muri ibi biganiro byajemo kwitana bamwana ku babangamira umwuga w’itangazamakuru, izi nzego zemeranyijwe kuvugurura uburyo bw’imikoranire ku bijyanye no kubona amakuru  no kuyatangaza. Ibi biganiro byabayemo impaka hagati y’Abanyamakuru n’Abayobozi b’Uturere zishingiye  ku nkuru zikorwa  ku nzego z’ibanze Abayobozi […]Irambuye

Muhanga: Nyobozi iranengwa kutita ku nyungu rusange z’abaturage

Hashize umwaka urenga Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga igiyeho, gusa bamwe mu baturage bavuga ko nta mpinduka zigeze zibaho mu buzima bw’umugi wa Muhanga ahubwo ko hari imishinga irimo imihanda, imyubakire yagiye idindira indi ntiyitabweho, abakozi b’akarere na bo batangaza ko batagihemberwa ku gihe nk’uko byahoze muri manda zabanjirije iyi nyobozi iriho. Kuva aho Komite […]Irambuye

Gitwe: Nyuma y’ibya Kaminuza, ubuzima buragoye…Hari n’abafunze imiryango

Hashize amezi atatu Minisiteri y’Uburezi ihagaritse by’agateganyo amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, ndetse abanyeshuri bayigaga basabwa gusubira iwabo. Abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri centre ya Gitwe baravuga ko ibi byabateye igihombo kuko serivisi n’ibikorwa byabo byayobokwaga n’abanyeshuri. Hari n’abafunze imiryango. Agace karimo ibikorwa remezo nk’ibi by’amashuri gakunze kuganwa n’abashoramari kugira ngo bacuruze serivisi n’ibikoresho nkenerwa […]Irambuye

Ruhango: Njyanama yemeje gusenya ‘Kiosque’ zose zubatse muri Gare

*Ngo inyinshi zari iz’abayobozi mu bigo byigenga…Babwiwe kenshi barinangira Iki kemezo cyo kuvanaho ‘Kiosque’ zubatse muri Gare ya Ruhango cyafatiwe mu nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa kabiri. Perezida wayo, Rutagengwa Gasasira Jerome avuga ko kuzivanaho bijyanye no kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Akarere. Nyuma y’aho Gare ya Ruhango yuzuye,  Kompanyi y’ishoramari ya Ruhango […]Irambuye

Muhanga: Ubuyapani bwerekanye umuco wabwo, bwizeza amahirwe yo kwigayo

Kuri uyu wa Gatandatu mu kigo cya TTC-Muhanga Abayapani baba mu Rwanda bamurikiye abiga muri iri shuri bimwe mu bigize umuco wabo. Umuyobozi w’ishami rya Politiki n’ubukungu muri ambasade y’Ubuyapani  mu Rwanda, Shintaro Nakaaki  yavuze ko igihugu ke kiteguye gufasha abana b’u Rwanda bifuza kujya kwiga muri iki gihugu. Mu ishuri nderabarezi rya TTC-Muhanga riherereye […]Irambuye

Muhanga: Imitungo itimukanwa ya CAF ISONGA igiye gutezwa cyamunara

*Abo iki kigo kibereyemo umwenda wa miliyoni 26 Frw bari mu rujijo… Itangazo ry’urukiko rw’ubucuruzi rwa Huye rimanitse ku biro by’Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye rivuga ko bitarenze tariki ya 30 Gicurasi 2017 umutungo utimukanwa wa CAF ISONGA uzaba watejwe cyamunara. Iri tangazo ry’urukiko rw’ubucuruzi rwa Huye rivuga ko hari bamwe mu banyamuryango […]Irambuye

Muhanga: Ba ‘DASSO’ 3 batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho

Abagabo batatu bakorera urwego rwa DASSO (bakunze kwitirwa uru rwego) basanzwe bacunga umutekano wo ku biro by’akarere ka Muhanga bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kwiba mudasobwa z’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga. Police ivuga ko aba bose biyemereye icyaha. Abakozi b’akarere ka Muhanga bamaze iminsi itatu babuze ibi bikoresho, basabye inzego z’umutekano zirimo n’urwego rwa DASSO […]Irambuye

en_USEnglish