*Mu kwezi kwa kabiri abantu 60 000 muri Huye babasanzemo Malaria. Mu mezi atatu ashize, akarere ka Huye kaje imbere mu kugira abarwayi benshi ba Malaria. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria hanatangizwa ibikorwa byo kurwanya Malaria, muri aka karere hatangijwe ibikorwa byo gutera imiti yica imibu. Muri iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Simbi, […]Irambuye
Tags : Southern Province
Huye- Kuri uyu wa 22 Mata, mu murenge wa Karama bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23. Muri uyu muhango waberye ku rwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 60, Visi perezida wa Sena Hon Harerimana Fatou yasabye abavuka muri uyu murenge n’inshuti zabo kwishakamo ubushobozi bakiyubakira urwibutso rukomeye ruha agaciro abahashyinguwemo. Senateri Harerimana Fatou ushinzwe […]Irambuye
Kuva aho Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga na Njyanama biviriyeho muri manda ishize, hamaze kugaragara imwe mu mitungo ya Leta ivugwa ko yagiye igurishwa, indi igatangirwa ubuntu ku nyungu bivugwa ko ari iza bamwe mu bari mu buyobozi. Iyi mitungo irimo ikibanza cyahawe umuntu kubera ububasha bwe. Amakuru Umuseke wagiye uhabwa n’abaturage na bamwe mu […]Irambuye
Umuryango w’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye witwa RVCP uri guhugura abana b’abakobwa babyariye iwabo bo mu karere ka Huye, aba babyaye inda zitateguwe bavuga ko nyuma yo kubyara bibagora kwigarurira ikizere cyo kwiteza imbere kuko hari amahirwe menshi aba yarabacitse bityo ko baba bakeneye ababa hafi nk’aba baje kubahugura. Aba bakobwa […]Irambuye
*Ibiciro byo kwinjira ni uguhera kuri 200 Frw, *Uyu mukino wabaye inkuru ishyushye mu Kabagali ka Ruhango… Ruhango-Mu Kabagali nta yindi nkuru iri mu bakunzi b’umupira w’amaguru uretse umukino w’igikombe cy’amahoro ugiye guhuza United Stars F.C yo muri aka gace na Police F.C kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata. Abayobozi b’iyi kipe imaze […]Irambuye
Mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, ababyeyi bibumbiye mu itsinda ‘Ubutwari bwo kubaho’ rihuriyemo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’abakomoka mu miryango yagize uruhare muri jenoside bavuga ko mbere bataribumbira muri iri tsinda bahoranaga intimba kubera ibyo bakorewe abandi baratsikamiwe n’ipfunwe kubera ibyo bakoze ariko ko ubu bamaze guca ukubiri n’ibi byombi bakaba bashyize […]Irambuye
Ruhango-Ku munsi wa kabiri w’ibiganiro bitangwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 09 Mata, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yatanze ikiganiro mu murenge wa Bweramana avuga ko Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza yari arimo muri USA akaza kurengera ubuzima bw’Abatutsi bariho bicwa muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Muri ibi […]Irambuye
Urubyiruko rwiga muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye rusengera mu itorero ry’Abangilikani bibumbiye mu muryango RASA (Rwanda Anglican Students Association) bakoze igikorwa cyo gusanira no kubakira ubwiherero umukecuru w’incike ya Jenoside, ruvuga ko urubyiruko ari yo maboko y’u Rwanda rw’ejo, bityo ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kubera urugero urundi rubyiruko. Aba basore n’inkumi bubakiye uyu […]Irambuye
Mu gishanga cya Kami giherereye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, ubuyobozi bw’akarere n’abahinzi b’ibigori bakoze umuganda wakorewe muri iki gishanga gihinzemo ibigori bashakisha udusimba twa nkongwa dukomeje kwangiza imyaka y’ibinyampeke. Mu karere ka Nyanza abahinzi bamaze iminsi bataka ikibazo cy’umusaruro mucye w’ibinyampeke uterwa n’ibi byonnyi. Uwihoreye Clemantine uhinga ibigori mu murenge wa […]Irambuye
Nyamagabe- Mu kwizihiza umunsi nyafurika wahariwe kugaburira abana ku mashuri wizihirijwe mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 25 Werurwe Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Malimba Papias yavuze ko ababyeyi badakwiye kwitwaza ko babuze amafaranga y’umusanzu wo gutanga muri iyi gahunda kuko bashobora no kujya batanga uko bifite kugira ngo iyi gahunda igende neza. Abanyeshuri biga […]Irambuye