Amajyepfo: RCA ntiyemeranya n’urubyiruko ko amikoro arubuza kujya muri koperative
*Ngo umuzi w’ikibazo ushobora kuba ari amateka mabi yaranze amakoperative,
Leta y’u Rwanda ikunze gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwibumbira mu makoperative kugira ngo bahuze imbaraga barusheho kwihuta mu iterambere. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kivuga ko n’ubwo urubyiruko ari rwo rukunze gukangurirwa kwishyira hamwe ari na rwo rukomeje guseta ibirenge mu kubahiriza izi nama.
Mu nama y’urubyiruko mu karere ka Nyaruguru yo gutangiza ubukangurambaga mu gukoresha ikoranabuhanga, rumwe mu rubyiruko rwavuze ko kimwe mu bibabuza kwibumbira mu makoperative ari amikoro macye, bakavuga ko hishyira hamwe abafite icyo baheraho.
Hakuzweyezu Jean ati “ Kwibumbira mu makoperative ni byo ariko bizitirwa n’ikibazo cy’ubushobozi. Urugero dushobora gutangiza koperative yo kwizigama tugashyiraho umugabane shingiro wa 500 Frw mu cyumweru , icyi cyumweru nkayabona , icyumweru gitaha nkayabona ariko mu gikurikiraho nkayabira.
Ngirango ujya wumva abagiye bajya mu bimina byagiye bisenyuka kubera icyo kibazo nanjye nakibayemo rwose ngeraho amafaranga ndayabura kuko ntaho umuntu aba ayakura.”
Umugenzuzi mukuru w’ikigo gishinzwe amakorative (RCA) mu ntara y’Amajyepfo, Ntaganda Abdul Wahab ntiyemeranya n’ibi bitangazwa n’uru rubyiruko ko amikoro macye ari yo atuma batitabira kwibumbira mu makoperative.
Ati “ N’amafaranga ni ingenzi ariko mu by’ukuri igikomeye ni ibyo bitekerezo. Ikibazo mbere na mbere ni ukudasobanukirwa, abantu bamwe ntibaramenya amahirwe arimo, icya kabiri ni amateka aho usanga mu bihe byashize hari amakoperative yagiye arangwa n’imicungire mibi n’imiyoborere mibi bikabaca intege.”
Ntaganda kandi yemera ko imicungire mibi yakunze kuvugwa mu makoperative igihari nubwo itagaragara cyane nko mu minsi ishize.
Ati “ Kuri ubu ntabwo tukibona amakoperative menshi ashingwa agasenyuka gusa ntabwo twavuga ngo ni shyashya. Haracyabonekamo utubazo hirya no hino cyane cyane dushingiye kuri icyo kibazo cy’imicungire mibi.”
Ku bajya bagira impungenge zuko amakoperative ashingwa ariko agakiza bamwe cyane cyane abayobozi, Ntaganda avuga ko ibi bibaho ariko bigaterwa n’abanyamuryango bashinga koperative ariko ntibakurikirane uko imisanzu yabo ikoreshwa.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW