Tags : Southern Province

Muhanga: Ngo abakora uburaya, abarwayi bo mu mutwe,…bateza Leta igihombo

Mu nama iri kubera mu Karere ka Muhanga, yahuje inzego zitandukanye nka Minisiteri y’Ubuzima, Intara y’Amagepfo  n’uturere tuyigize, umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Huye, Niwemugeni Christine yavuze ko  hari umubare munini w’abaturage badafite ahantu bibaruje barimo abicuruza, n’abarwayi bo mu mutwe bateza Leta igihombo kuko iyo barwaye Leta ibavuza ntibishyure. Abarwayi […]Irambuye

Amagepfo: Abagore ngo kutamenya amahirwe ari muri EAC biri mu

Abagore  bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye zo  mu ntara y’Amagepfo, bavuga ko kutamenya amakuru ahagije ku mahirwe yo kuba u Rwanda ruri mu muryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bibadindiza mu nzira yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo. Mu mahugurwa aba bagore bateguriwe na Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC), aba bagore bafite […]Irambuye

Ku muhanda ‘Nyanza-Karongi’, iteme rimaze umwaka n’igice ripfuye

Mu muhanda mukuru (Route National) uva mu mugi wa Nyanza werekeza mu karere ka Karongi, Ikiraro cya mpanga giherereye mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza kimaze umwaka n’igice gipfuye nyuma yo kwangirika, abaturage bakoresha uyu muhanda barimo abacuruzi, bavuga ko byabateye igihombo kuko hashize igihe kinini rifunze. Umuhanda wa Nyanza-Karongi ukunze kurangwa n’urujya […]Irambuye

Huye: Uduce tubarizwamo ‘Indaya’ nyinshi ni two turimo abanduye SIDA

Mu biganiro byo kurwanya Sida byahawe urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye mu karere ka Huye, ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri zone y’Ibitaro bya Kabutare, Nshimiyimana Fabien yavuze ko mu karere ka Huye, umubare munini w’abasanganwa ubwandu bw’agakoko gatera Sida ari abatuye mu duce twa Tumba, Matyazo na Gahenerezo dutuyemo benshi bakora umwuga wo kwicuruza (Uburaya). Uyu […]Irambuye

Muhanga: Abajura bajya kwiba bambaye umwambaro w’Abanyerondo

*Abapagasi barara irondo baratungwa agatoki kuba abafatanyacyaha… Mu nama ya njyanama  y’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yateranye kuri uyu 26 Kanama, Perezida  wa Njyanama y’uyu murenge, Munyakayanza Gonzalve yavuze ko abarara amarondo ari bo baha icyuho abajura ndetse ko hari igihe abajura bajya kwiba bambaye umwambaro wagenewe aba bacunga umutekano. Ubusanzwe  abaturage  batuye […]Irambuye

Gisagara: Ngo Ibiro by’utugari 59 bigiye guhabwa Internet…Amashanyarazi ari muri

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko ibiro by’utugari 59 tugize aka karere bigiye guhabwa ikoranabuhanga rya Internet mu gihe ibimaze gushyirwamo amashanyarazi ari 17 gusa. Akarere ka Gisagara kagizwe n’imirenge 13, nayo igizwe n’utugari 59, ariko abakozi b’utu tugari ntibahwemye kugaragaza imbogamizi zo gukora batagira ikoranabuhanga rya Internet. Aba bayobozi bavuga ko iyo bakeneye Internet […]Irambuye

Gisagara: Abaturage biyujurije ibiro by’akari bya miliyoni 19…Ibya mbere byaravaga

*Ngo iyo imvura yagwaga, mu biro bicyuye igihe ntiwahatandukanyaga no hanze… Abaturage bo mu kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, bavuga ko bishimiye ibiro by’akagari biyujuririje, bakavuga ko baciye ukubiri no kuba bahabwaga serivisi banyagirwa kuko ibiro bicyuye igihe byari byarangiritse cyane. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibi bigaragaza ububasha […]Irambuye

Muhanga: Abitwa ‘Abahebyi’ barangiza ibidukikije bishobora guteza inkangu

Ni Abaturage bakunze kwita Abahebyi, cyangwa ‘Ibihazi’, barangiza amashyamba batitaye ku kamaro afitiye igihugu ndetse bagacukura amabuye y’agaciro nta byangombwa bahawe na Minisiteri y’Umutungo Kamere. Iki kibazo cy’aba baturage bangiza ibidukikije kiravugwa mu rugabano ruhuza umurenge wa Nyamabuye n’uwa Muhanga ku musozi bita Mushubati, aho usanga baracukuye ndetse ahantu hanini harengeje hegitari imwe. Uretse mu […]Irambuye

en_USEnglish