Digiqole ad

Abacuruzi baciriritse ngo batandukanye amafrw yo gukoresha mu rugo no mu bucuruzi

 Abacuruzi baciriritse ngo batandukanye amafrw yo gukoresha mu rugo no mu bucuruzi

Bamaze iminsi bahugurwa, bahawe certificates

Abacuruzi baciriritse bahawe inguzanyo ntoya mu karere ka Muhanga na Kamonyi bamaze iminsi bari guhugurwa uko bakoresha neza iyi nguzanyo baba bahawe. Aba bacuruzi biyemerera ko batajya babasha gutandukanya amafaranga yo gukoresha mu ngo no mu bucuruzi, basabwe guhumuka bagacika kuri uyu muco.

Bamaze iminsi bahugurwa, bahawe certificates
Bamaze iminsi bahugurwa, bahawe certificates

Ni mu mahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’ikigo cy’imari iciciriritse (Cooperative of Progress and Finacing) yagenewe abacuruzi bato mu Karere ka Muhanga na Kamonyi.

Aba bacuruzi bagiye bahabwa inguzanyo mu bihe bitandukanye ariko ngo bakaba batari bazi gutandukanya amafaranga bakoresha ngo zabo ndetse n’ayagenewe ubucuruzi.

Bavuga ko kutagira ubumenyi mu micungire y’inguzanyo ari byo bibagusha mu gihombo, bakavuga ko n’iyo bungutse batajya babasha gusobanukirwa umubare w’amafaranga bungutse kubera kutagira ubumenyi buhagije mu kuzuza ibitabo by’icungamali.

Jeanne Uwineza wo mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi akora akazi ko kumesa imyenda yifashishije imashini yabigenewe, akanakodesha imyenda y’abageni, avuga ko atashoboraga kumenya amafaranga yinjiye n’ayo yasohoye.

Gusa avuga ko yabaraga ayo asaguye akibwira ko ari yo nyungu. Ati « Nari nsanzwe mbikora mu kajagari, kuko igihombo, inyungu n’ayo nahembye abakozi ntamenyaga kuyatandukanya.»

Undi witwa Niyongira Lomouar avuga ko uretse kutagira ubumenyi ku micungire y’inguzanyo bahabwa, hari n’izindi mbogamizi abacuruzi baciriritse bahura nazo zikabagusha mu bihombo.

Avuga ko izi mbogamizi zirimo zirimo kutagira ubumenyi buhagije bw’uko bajya bakirana ubwuzu ababagana, akavuga ko ibyo gutanga serivisi zinoze batabyitagaho ndetse ko ugura n’utagura babakira kimwe.

Ati « Muri aya mahugurwa batwigishije n’imvugo dukoresha twita ku bakiliya bacu, kuko iyo utamenye neza icyo umukiliya yanenze ntacyo ushobora guheraho ukosora.»

Umucungamtungo w’ikigo cy’imali iciriritse mu Karere ka Muhanga na Kamonyi, Uwamariya Chantal yasabye aba bacuruzi gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe birinda gusesagura umutungo kuko ngo iyo umucuruzi yungutse ubumenyi bifasha umuryango we n’igihugu gutera imbere.

ati « Ndifuza ko ubumenyi muhawe mubusangiza abaturanyi, kuko kuri ubu  ibigezweho ari gukorera hamwe iyo umuntu ateye imbere wenyine mu muryango avunika cyane kuko afasha umubare munini w’abatishoboye.»

Hari bamwe muri aba abacururuzi bagiye bahabwa inguzanyo kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri miliyoni irenga ariko ntibabashe gutandukanya ayo bagiye bahomba n’ayo bakoresheje mu ngo  gusa bakabara ayo basigaranye mu ntoki cyangwa ari kuri konti.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/MUHANGA

en_USEnglish