Huye: Abo mu muryango w’uwatoraguwe yapfiriye muri IPRC barasaba ubutabera
*Abashinjwa urupfu rwe bavuze ko bamufashe yiba ibiti mu ishyamba rya IPRC-South,
*Ngo ubu barafunze ariko umufatanyacyaha ukora muri IPRC yararekuwe…
Abo mu muryango w’umugabo w’uwitwa Alfred Niyonagira uherutse gutoragurwa yapfuye mu ishyamba rya IPRC-South baravuga ko bakeneye guhabwa ubutabera buboneye kugira ngo uwabahemukiye amenyekane. Umukozi wo muri iri shuri wari watawe muri yombi ngo yaje kurekurwa.
Umubiri wa nyakwigendera watoraguwe mu ishyamba ry’ishuri ry’ubumenyingiro n’imyuga mu majyepfo (IPRC-South) mu ijoro rishyira kuwa 27 Ukuboza mu mwaka ushize.
Bagezwa imbere y’ubutabera, abashinzwe kurinda umutekano (aba-securite) muri IPRC bavuze ko nyakwigendera bamufatiye mu ishyamba ry’iri shuri ari kwiba ibiti bakaza kumushyikiriza ushinzwe imicungire y’abakozi muri iki kigo ariko bo bagahita bigendera.
Munderere Jeanne wari umufasha wa nyakwigendera avuga ko umugabo we yafashwe n’abashinzwe kurinda ikigo cya IPRC-South bakamujyana mu rugo rw’umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi muri iki kigo bakamukubitirayo nyuma police ikaza gusanga umurambo we mu ishyamba ry’iki kigo.
Uyu mubyeyi uvuga ko yari amaze kugira impungenge zo kuba umugabo we yaburiwe irengero mu ijoro ryose, yagize ati “ Nari mfite gahunda ko nintamubona nzajya kureba kuri station ya police ko ari ho afungiye…
Narabyutse njya gusenga baza kunkura mu rusengero bambwira amakuru ko police yatoraguye umurambo kandi bakeka ko ari we (umugabo we), tujya kuri station ya police baratubwira ngo batoye umurambo w’umuntu utazwi.”
Avuga ko police yahise ibohereza ku bitaro bagasanga ari umugabo we wishwe, nyuma bamaze kumushyingura bakaza gusubira kuri police gutanga ikirego.
Mu rukiko, abagabo babiri bashinzwe kurinda IPRC bashinjaga umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi muri IPRC-South ko ari we wakubise cyane nyakwigendera, we akavuga ko yaje ahuruye ariko ko ntacyo yigeze akora kuri uyu mugabo witabye Imana.
Mu isomwa ry’imyanzuro ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ryabaye taliki ya 12 Mutarama, Munderere Jeanne avuga ko yatunguwe no kumva ko habuze ibimenyetso bishinja uyu mugabo wari washinjijwe n’abo baregwaga hamwe ko ari we wagize uruhare runini mu rupfu rwa nyakwigendera, yahise ararekurwa.
Uyu mubyeyi avuga ko uyu mugabo akwiye gukurikiranwa kimwe na bagenzi be baregwa hamwe kuko ari we bashinja kugira uruhare runini. Ati “ Bakamubaza ko uwo muntu yarakubiswe kugeza ubwo apfa kandi ari mu kigo, icyo yakoze we ni iki.”
Ubu yarajuriye ngo yizeye ko ubutabera buzakora umurimo wabwo kugira ngo uwamuhemukiye amenyekane kandi akanirwe urumukwiye.
Umuvugizi wa police mu ntara y’Amajyepfo, CIP Hakizimana André avuga ko iperereza ry’ibanze ryakozwe kuri iki kibazo ryari ryagaragaje abantu batatu ariko ko umwe ari we wahise aboneka abandi bakomeza gushakishwa.
Avuga ko akazi ka police ko gukora iperereza ry’ibanze kakozwe ndetse ko ibyarivuyemo byashyikirijwe Ubushinjacyaha na bwo bugashyikiriza Dosiye inkiko.
CIP Hakizimana avuga ko niba hari uwarekuwe mu bakekwaga byaba byaraturutse mu bushishozi bw’urukiko cyangwa Ubushinjacyaha.
Ati “ Ibyo ari byo byose ndumva bataramurekuye ataburanye. Ariko twe ibyakozwe by’ibanze byarakozwe uwo twakekaga turamufata dukora dosiye nk’uko amategeko abiteganya tumushyikiriza ubushinjacyaha, ubwo rero niba byarabereye mu nkiko ndumva atari twe twabisubiza.”
CIP Hakizimana avuga ko n’ubwo ukekwa yaba yararekuwe n’Inkiko ariko ko iyo hagaragaye ibimenyetso bishya bishinja ukekwa, Itegeko riha ububasha Ubugenzacyaha kongera gugakora dosiye nshya.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW