Digiqole ad

Muhanga: Imiryango 2 y’abasigajwe n’amateka ngo izubakirwa ariko ibanje guhanwa

 Muhanga: Imiryango 2 y’abasigajwe n’amateka ngo izubakirwa ariko ibanje guhanwa

*Imiryango 2 y’abasigajwe inyuma n’amateka imaze imyaka irenga 2 idafite amacumbi
*Umwaka ushize ubuyobozi bw’umurenge bwabwiye Umuseke ko bugiye kuyubakira
*Kuri ubu Gitifu avuga ko bagiye kubakirwa babanje guhabwa ibihano mu nteko y’abaturage

Nyuma y’aho Umuseke ukoreye inkuru ku baturage basigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Kuwimana, akagali ka Biringaga, umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga wasanze  umwe muri iyo miryango umaze igihe kirenga umwaka urara hanze ku gasozi, ubuyobozi bw’umurenge buravuga ko buzubakira aba banyarwanda ariko bubanje kubahana.

MURWANASHYAKA Nsengiyumva imbere y'uburiri araraho.
MURWANASHYAKA Nsengiyumva imbere y’uburiri araraho.

Icyo gihe Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyeza bwavugaga ko bugiye  kuwushakira icumbi byihuse, kuko byari byatumye habaho gutatana kw’abagize uwo muryango kubera ibibazo by’ubuzima bubakomereye.

Umuseke wongeye gusura iyi miryango usanga nta kirakorwa kuko bakiri mu biti bikikijwe n’imifuka ndetse n’ibitambaro bishaje.

Murwanashyaka Nsengiyumva avuga ko umugore amaze kurambirwa no kudahabwa ubufasha cyane cyane ubw’icyumba yahisemo kwigendera n’abana umunani akaba ariwe usigaye muri ako kantu ashyiramo umusaya amaguru agasigara hanze.

Yagize ati:«Kuva mwadusura nta muyobozi n’umwe ku rwego rw’Akagari cyangwa urw’Umurenge barangeraho kandi aha niho banyura bajya mu kazi»

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza, Valérie Mukantwali,  avuga ko kuba batarubakiye iyi miryango byatewe n’uko hari amakuru bamenye avuga ko bisenyeye, akaba avuga y’uko n’ubwo bazahabwa ubufasha bw’inyubako hari ibihano bibateganyirijwe mbere.

Ati:«Tuzabanza tubahanire imbere y’inteko y’abaturage bose kuko abo baturage aribo bari baragize uruhare mu kubaka ba nyirubwite bisenyeye»

Mu makuru Umuseke wamenye ni uko umuryango wa Murwanashyaka wigeze kugira inzu yubakishije ibiti nk’uko byemezwa n’abaturage, gusa bakavuga ko atari we wisenyeye ahubwo ko byakozwe n’ibiza by’imvura.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kuwimana ni we wenyine wavuze rumwe n’ibyo Umuyobozi w’umurenge avuga ko yisenyeye.

Umuryango wa kabiri na wo umurenge uvuga ko uzaha ubufasha wo ufite ikibazo cyo kuba mu kazu  gato k’icyumba kimwe n’uruganiriro barazamo inka bahawe muri gahunda ya Girinka.

Iyi nzu ntoya itagira idirishya na rimwe bayibanamo ari babiri n'inka yabo.
Iyi nzu ntoya itagira idirishya na rimwe bayibanamo ari babiri n’inka yabo
Ubwiherero iyi miryango yombi ikoresha
Ubwiherero iyi miryango yombi ikoresha

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

8 Comments

  • Uko niko i Muhanga bayobora nuko nuko no mu karere abakozi bayobowe uko nyine hahaaaaa

  • NTURAMWUMVA NYAKUBAHWA MAYOR WACU SHA AVUGA ATI KAMA JESHI

  • NI UKUBAYOBORA KIGESHI NDAKURAHIYE. NTA KWIBUKA KO ABATURAGE BAMWE ARI UGUSUNIKA KUBERA GUSIGAZWA INYUMA N’AMATKA KOKO? ubukene baba bafite ko busanzwe

  • abayobozi bi muhanga nabacuyi, apfa kuba yariye ibindi nabandi bantu ntibibareba.

  • ngo basigaye batunzwe na ruswa abayobozi babo niko umwe mu bakozi yabwiye abadepitee ejobundi

  • oya, mukurikirane ikibazo mu mizi, uriya muryango warananiranye cyane, mwizana amarangamutima, hari n’indi nkuru yawukozweho abaturage bavuga ko batakomeza kubakira abantu bisenyera none ngo ni Ibiza! oya!! sosiyare wabo Redemuta ndamuzi nta kimenyane agira. na Meya wacu turamwemera akoresha ukuri.

  • Abaturage ushaka kuvuga wibabeshyera kuko bemeza ko atisenyeye ahubwo wowe uravugira ubuyobozi kuko buheruka kuguha akazi kukimenyane ngo ujye uhagararira inyungu zabwo waje kugahabwa byari bizwi na mbere yuko ukorra ikizami kandi ni Mayor wakagupangiye n’amazina yawe twayavuga urebye nabi. Uyu munyamakuru se yabeshyeye abaturage?

  • abo baturajye abayobozi nibabiteho naho ibyo kuvuga ngo barisenyeye ntagaciro bifite, kuko itanagaragara iyo bisenyeye ariko muhanga niyakera murizi kata

Comments are closed.

en_USEnglish