Digiqole ad

Muhanga: Polisi yahagurikiye ikibazo cy’abiyitirira kuba abamotari bagakora amakosa

 Muhanga: Polisi yahagurikiye ikibazo cy’abiyitirira kuba abamotari bagakora amakosa

IP Kayihura Claver ushinzwe Community Policing aganira n’abamotari.

Polisi mu Karere ka Muhanga ku bufatanye na koperative z’abamotari mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko hagiye gukorwa ibarura ryimbitse ry’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto kuko ngo hari abiyitirira uyu mwuga bagakora amakosa badafite aho babarizwa hazwi.

IP Kayihura Claver ushinzwe Community Policing aganira n’abamotari.

Iki gikorwa kizabanzirizwa n’ibarura ryimbitse rizatuma habasha kumenyekana umwirondoro wa buri mumotari wese, ukubiyemo amazina yombi, ubwoko bw’ubwishingizi afite, aho atuye, n’ikinyabiziga cye giterwe irangi ry’icyatsi cyerurutse bityo ukora uyu mwuga abashe kumenyekana binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

IP KAYIHURA Claver, ushinzwe Community Policing mu Karere ka Muhanga avuga ko hari  bamwe mu bamotari bafite ubwishingizi bwemera ikinyabiziga cyo gutembereraho gusa (Affaires et Promenade) ariko ugasanga ni bwo bakoreraho akazi ko gutwara abagenzi.

KAYIHURA ati: “Abiyitirira aka kazi akabo kagiye gushoboka nta muntu tuzabangamira. Ikibazo gusa ni uko hari abakora amakosa mu izina ry’abamotari kandi atari bo.”

Uyu muyobozi yasabye n’abadafite impushya zo gutwara za burundu ko biyandikisha vuba bagakora ibizamini aho gutwara abantu bihishe kuko ngo biteza impanuka.

Jerome NSABIMANA Umuyobozi wa Koperative y’abamotari mu ntara y’Amajyepfo,  avuga ko hari abiyita ibihazi, inyeshyamba n’andi mazina kubera kwigomeka ku mabwiriza n’amategeko agenga abari mu makoperative y’abatwara moto.

Ati “Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka tuzaba dufite imibare yuzuye y’abamaotari bose bo mu Karere ka Muhanga n’abo mu ntara yose y’Amajyepfo.”

Major Eugène GASANA ashinzwe umutekano mu Karere ka Muhanga, avuga ko abamotari bakwiye  kubanza gutekereza  mbere na mbere ko  moto batwara zitunze imiryango yabo zigateza  imbere n’igihugu muri rusange, akavuga ko hari bamwe bareba abakora ayo makosa bakicecekera ntibabivuge kandi bihungabanya umutekano.

Biteganyijwe ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha aribwo ibarura ry’abamotari rizatangira, rikazakurikirwa n’igikorwa cy’itorero rizahuza abamotari 3 500 bazava hirya no hino mu igihugu.

Jerome NSABIMANA Perezida wa Koperative y’abamotari mu ntara y’Amajyepfo.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

1 Comment

  • Abamotari baragowe ubusiyo babashyira munzu ntibyari kuba byiza ahokubicaza hasi barangiza ngo arikubaganiniriza? Akumiro karagwira ariko buriya tuzasuzugurwa kugeza ryari.Ko bakomeje kutugiringaruzwamuheto koko?

Comments are closed.

en_USEnglish