Ruhango: Mu bitaro bya Kinazi, abaharwariza barasaba ko hubakwa igikoni
Abarwarira n’abarwariza mu bitaro bya Kinazi biherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango barasaba ko hubakwa igikoni cy’ibi bitaro dore ko abaturutse kure batabasha kugemurirwa bitaborohera kubona amafunguro.
Ibi bitaro bikuru by’akarere ka Ruhango biganwa n’abarwayi baturutse mu bice bitandukanye byo mu ntara y’Amajyepfo dore ko biri mu bitaro bikuru biri muri iyi ntara.
Abagana ibi bitaro bagasabwa kuvurwa bahacumbikiwe bavuga ko ibi bitaro bitagira igikoni bityo bikabagora kubona amafunguro kuko haba hari benshi baba baturutse kure ntibabashe kugemurirwa.
Bavuga ko byaba byiza ibi bitaro byubatse igikoni ku buryo abantu nk’aba bajya babasha kwitegurira ifunguro batarinze kujya kwinginga abaturiye ibi bitaro ngo babone aho bategurira amafunguro.
Bangayandusha Vestine avuga ko yaje kurwaza umubyeyi wabyaye kandi akenshi akenera ibyo kurya no kunywa bishyushye akabura aho abikura, akavuga ko mu gihe muri ibi bitaro haba hari igikoni yahita abitegura bitamugoye.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi, Dr Didier Mwilambwe avuga ko kuba muri ibi bitari hataba igikoni ari imbogamizi kuri bamwe, gusa akavuga ko abarwayi babaye bashyiriweho ihahiro ry’ibiribwa (canteen) bashobora kwitabaza mu gihe bagize icyo bakenera cyo kurya cyangwa kunywa.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Epimaque Twagirimana avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko hari amafaranga bamaze kugenera inyubako y’iki gikoni, akizeza abagana ibi bitaro kutazongera guhura n’izi mbogamizi.
Ati ” Iki kibazo gifite ishingiro, aho tubimenyeye nk’akarere, twamaze gukusanya amafaranga ubu hamaze kuboneka Miliyoni 20 Frw zigenewe kubaka iki gikoni.”
Ibitaro bya kinazi byatangiye gukora kuva tariki 31 ukuboza mu mwaka wa 2012. Bikaba bizwiho kuvura cyane indwara ya Malariya n’izindi ndwara zose.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/RUHANGO