Tags : Southern Province

Kamonyi: Ngo amapfa yatumye baca ukubiri n’ubusinzi

Rwamahungu Desire utuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka kamonyi avuga ko mu gihe cyo hambere muri aka gace hakunze kuvugwa ubusinzi ariko ko ubu bwabaye amateka kuko ntawe ukibasha kubona amafaranga yo kunywera ku buryo yagera aho gusinda. Avuga ko kimwe n’utundi duce two mu gihugu, muri Nyamiyaga naho hagezweho n’amapfa yatewe n’izuba […]Irambuye

Huye: Ngo ntibatanga ‘mutuelle’ babuze n’icyo kurya

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye baravuga ko batanze gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante ariko ko amikoro macye yatewe n’amapfa ari yo abazitira ntibabone amafaranga yo kwishyura. Ubwitabire bw’abatanze ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de Sante mu karere ka Huye bugeze kuri 78% mu gihe mu mezi nk’aya yo […]Irambuye

Ubu umugore na we ni umutware w’urugo- Itegeko ry’Umuryango

*Itegeko rishya riha n’abagabo uburenganzira bwo kwitwa amazina y’abagore babo Ubwo hatangizwaga itorero ry’abagize Komite nyobozi z’imidugudu igize utugari two mu mirenge ine  yo mu Karere ka Muhanga, Umunyamategeko muri aka Karere, Tuyizere Polycalpe yabwiye abagize iyi komite ko ijambo umutware w’urugo ryaharirwaga umugabo ryakuwe mu itegeko rishya agenga abantu n’umuryango ahubwo abagabo n’abagore bakaba […]Irambuye

Ruhango: Umushinga FH urwanya inzara wahagaritse ibikorwa byawo i Mbuye

*Ngo abo wafashije hari aho bavuye n’aho bageze Umushinga w’Abanyamerika ushinzwe kurwanya inzara (Food For The Hungry) wahagaritse ibikorwa wakoreraga mu murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango birimo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene. Uyu mushinga wa FH watangiye gukorera mu murenge wa Mbuye kuva mu mwaka wa 2006, ufasha abaturage kwivana mu bukene. Abayobozi […]Irambuye

Ruhango: Batashye inyubako ya ‘SACCO-Bweramana’ basabwa kutayambura

Kuri uyu wa 20 Ukuboza, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier wari waje kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Bweramana mu gutaha inyubako izajya ikoreramo ikigo cy’imari cya ‘Sacco Jyambere Bweramana’ yasabye abanyamuryango bayo kwirinda umuco wo kuyambura. Abanyamuryango b’iki kigo cy’imari bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo kuzuza iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni […]Irambuye

I Muhanga hashize ibyumweru 2 umuriro ubura…REG ntibisobanura neza

Mu mujyi wa Muhanga hashize ibyumweru birenga bibiri hari ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi umara igihe kinini cy’umunsi wagiye cyangwa ukaza ucikagurika. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga buvuga ko bataramenya intandaro y’iki kibazo gusa bukavuga ko gishobora kuba giterwa n’intsinga zishaje. Kuva taliki ya 18 Ugushyingo 2016, mu mujyi wa Muhanga no […]Irambuye

Kamonyi: Gutunganya  igishanga cya Mukunguli bigeze kuri 35%. Ngo hasigaye

Binyuze mu mushinga wo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi bwo mucyaro uzwi nka RSSP (Rural Sector Support Project), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kubaka ingomero zo gukwirakwiza amazi mu gishanga cya Mukunguli giherereye mu karere ka Kamonyi. Abakurikirana iyi mirimo bavuga ko igeze kuri 35%. Izi ngomero ziri kubakwa muri iki gishanga gihingwamo umuceri, zitezweho gukwirakwiza […]Irambuye

Kiyumba: Abatishoboye bubakiwe inzu nziza ariko ngo bazisonzeyemo

Bamwe mu baturage birukanywe muri Tanzaniya, n’abandi batishoboye bubakiwe amazu mu mudugu uherereye mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, baravuga ko nubwo batujwe mu mazu meza ariko badafite icyo kuyariramo, bamwe muri bo batangiye guta ingo kubera ikibazo cy’inzara n’imibereho mibi bafite. Imiryango 20 y’abatishoboye irimo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya muri […]Irambuye

en_USEnglish