Digiqole ad

Nyanza: I Muyira bavuga ko Girinka yatumye baca ukubiri na Bwaki

 Nyanza: I Muyira bavuga ko Girinka yatumye baca ukubiri na Bwaki

Inka bahawe muri Girinka bavuga ko zatumye baca ukubiri na Bwaki yakundaga kwibasira abana babo

Abahawe inka muri  gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza bavuga ko inka bahawe muri iyi gahunda zimaze guhindura byinshi mu buzima bwabo birimo gusezerera ikibazo cy’imirire mibi n’indwara zaterwaga nacyo nka Bwaki yakundaga kwibasira urubyaro rwabo.

Inka bahawe muri Girinka ziri kubafasha kwivana mu mibereho mibi
Inka bahawe muri Girinka ziri kubafasha kwivana mu mibereho mibi

Nyiramitsindo Berancilla ufite abana batandatu yorojwe inka muri iyi gahunda ya Girinka, avuga ko atabashaga no kuvuza abana be bakundaga kurwara malariya.

Avuga ko abana be babiri baje kurwara bwaki kubera ikibazo cy’amikoro macye cyatumaga batabona indyo yuzuye, akavuga ko nyuma yo korozwa ibi bibazo bitakirangwa iwe.

Ati « Numvaga ndi igicibwa kuko nanjye ubwanjye nta muntu wajyaga amvugisha kuko nasaga nabi, icyo gihe uwambonaga yanyitiranyaga n’ufite imyaka 80 kandi mfite 50, ariko ubu itoto riragwa, ndakaraba nkacya nk’abandi. »

Mugemana Venuste na we worojwe muri Gahunda ya Girinka muri uyu murenge wa Muyira, avuga ko we na bagenzi be borojwe muri iyi gahunda ubuzima bwabo bwahindutse cyane kuko inka borojwe zitanga umukamo utubutse.

Avuga kandi ko ubu basigaye bahinga bakeza kuko izi nka zitanga ifumbire y’imborera bifashisha mu gufumbira ubutaka butakundaga kwera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, Murenzi Valens avuga ko iyi gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yakemuye ibibazo byinshi muri uyu murenge birimo imirire mibi yari yibasiye ingo nginshi bigatuma n’indwara ya Bwaki bayisezerera.

Ati « Muri uyu murenge wasangaga abana benshi bafite imirire mibi ndetse n’indwara ziterwa nayo, ariko kubera kugenda abantu babona amata n’ifumbire basigaye bahinga bakeza, ubona ko nta nzara ikabije bakigira nka mbere. »

Muri iyi gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe n’umukuru w’igihugu kugira ngo ihindure imibereho y’Abanyarwanda, mu murenge wa Muyira hamaze gutangwa inka 890.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/NYANZA

en_USEnglish