Digiqole ad

Huye: Abantu 40 bituwe muri Girinka, ababoroje babaratira ibyiza by’iyi gahunda

 Huye: Abantu 40 bituwe muri Girinka, ababoroje babaratira ibyiza by’iyi gahunda

Inka borojwe bavuga ko bagiye kuzibyaza umusaruro bakiteza imbere

Mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye, abantu 40 borojwe inka bituwe na bagenzi babo bazihawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, aba babituye babaratiye ibyiza byo korora inka kuko zabafashije kwikura mu bukene babifashijwemo n’ifumbire yabafashije guhinga bakeza n’umukamo bakomeje gukuramo amafaranga.

Inka borojwe bavuga ko bagiye kuzibyaza umusaruro bakiteza imbere
Inka borojwe bavuga ko bagiye kuzibyaza umusaruro bakiteza imbere

Abituye abaturanyi babo babanje kubasogongeza ku byiza bya gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kugira ngo ifashe Abanyarwanda kubaho neza no kwikura mu bukene.

Aba bamaranye inka imyaka ine bavuga ko batarorozwa batezaga (imyaka) ariko ko aho baboneye Inka baciye ukubiri no kurumbya kuko ubu bworozi bubafasha gufumbira imyaka.

Nyirahategekimana Rose umwe muri aba bituye bagenzi be, avuga ko mbere (atarorozwa) ubutaka bwe bwose yabuhingaga akeza ibilo 20 by’ibishyimbo ariko ko aho atungiye Inka asigaye yeza ibilo 100 akuramo ibyo kurya akanasagurira isoko.

Ati « Ubuzima iwacu bwarahindutse ntiwabyumva, twibaza niba ari twe bikatuyobera, mbere sinagiraga igitenge cyo kwambara ariko urabibona ndasa neza. »

Bavuga kandi ko abana babo bajyaga bahura n’ibibazo by’imirire mibi ariko ko izi nka zabafashishije kuboneza imirire kuko abana babo basigaye banywa amata ubu bakaba bakura neza.

Aborojwe na bagenzi babo bavuga ko bajyaga bareba uko abandi batera imbere bikabatera ipfunwe ariko ko ubu na bo binjiye mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Bavuga ko imirima yabo iteraga ariko ko ubwo bahawe inka bagiye guhindura uburyo bwo guhinga bakajya bakoresha ifumbire.

Habimana Juvenal worojwe yituwe na bagenzi be avuga ko afite ubutaka bunini butatangaga umusaruro utubutse kubera kutabona ifumbire, akavuga ko ubu agiye kujya afumbira ubundi agahinga imbuto nk’ibinyomoro yizeye ko bizamufasha gukirigita ifaranga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Simbi, Rwamucyo Prosper avuga ko abitaye ku nka bahawe hari urugero rwiza bamaze kugeraho haba mu mirire ndetse no mu buhinzi, yibutsa abituwe ko bagomba kwita kuri aya matungo borojwe.

Ati « Umuntu uzafatwa ayigurisha azakurikiranwa n’inzego zibishinzwe kandi murabizi ko abagerageje kubikora, uyu munsi aho bari murahazi, muziteho muve mu bukene namwe mwige kwigira.»

Mu murenge wa Simbi inka 144 nizo zimaze korozwa  abaturage  mu buryo bwo kwitura, izirenga 1 600 zikaba zarahawe abaturage  binyuze muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’.

Babanje kuganira baratirana ibyiza bya gahunda ya Girinka
Babanje kuganira baratirana ibyiza bya gahunda ya Girinka
Borojwe inka zitanga umukamo
Borojwe inka zitanga umukamo
Baboneragaho umwanya wo gushimira ababagabiye
Baboneragaho umwanya wo gushimira ababagabiye

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

en_USEnglish