Episode 29 ….. Soso – “Sha ndumva wankurikiranira hafi aho mba ndi hose kuko ntawamenya bashobora gutinda kuza nkabigenderamo.” Ubwo tukiri muri byo phone ya Soso yahise isona! Twese turikanga. Mu kureba neza abona ni numero atazi, aranyereka abanza kuyireka, ageze aho aba arayifashe akanda yes, ashyira ku gutwi hashize umwanya ahita akanda bouton ya […]Irambuye
Tags : Rwanda
Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku buryo abantu mu Rwanda banyurwa n’imitangire y’akazi, abagera kuri 73% mu babajijwe ngo banyuzwe n’amanota atangwa mu kizamini cyanditse, 53% ari na wo mubare muto cyane banyurwa n’uko abatsinze bashyirwa mu myanya y’akazi. Ikibazo unyurwa ute n’imitangire y’akazi? Ni cyo cyayoboye ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 1 […]Irambuye
*Inzego zimwe zitumva amabwiriza ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta zihombya Leta, mu myaka itatu 2012/2015 Leta yahombye miliyoni 524 mu manza ishorwamo. *Hon Gatabazi ati “Niba ushaka Agronome kuki unasaba abize ibijya gusa n’umukandida ushaka?” *Muri Leta ngo hateye indwara yo gukoresha abakozi batujuje amadosiye. Ubwo Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagezaga Raporo yayo y’ibikorwa […]Irambuye
Impanuka ikomeye y’imodoka yaguyemo abantu bane, bari abana bahagaze ku muhanda ubwo imodoka yirukaga yabagongaga ari batanu, ariko bane bahise bapfa undi umwe arakomereka bikomeye. Musazawacu Ramble Paul wabonye iyi mpanuka, yabwiye Umuseke ko yabereye mu murenge wa Kabuga, ahitwa Ku cya Gakwerere. Yabwiye Umuseke imodoka yakoze impanuka yavaga mu nzira z’i Rwamagana, ikaba yari […]Irambuye
Kuba mu Karere ka Nyaruguru hakigaragara ikibazo cy’umwanda uturuka ku kutagira ubwiherero, abaturage b’aka karere bavuga ko kutagira ubwiherero biterwa n’imyumvire mibi. Akarere nako ngo gakomerewe n’iki kibazo. Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru bavuga ko ikibazo cy’umwanda ukomoka ku kutagira ubwiherero ari kimwe mu bibazo bigiterwa n’imyumvire ya bamwe mu baturage, bakavuga ko usanga bamwe babateza […]Irambuye
Umuyobozi w’agace ka Saudi Ampatuan yari yashyizwe ku rutonde rw’abantu Perezida Rogrigo Duterte wa Philippines yamenye ko baba bagira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Philippines, bamurashe ari kumwe n’abantu bakoranaga icyenda nyuma yo kurwana na Polisi. Uyu muyobozi witwa Samsudin Dimaukom, yayoboraga agace kitwa Saudi Ampatuan, ni umwe mu bantu 150, […]Irambuye
Muri iki gihe Syria yahindutse ikibuga ibihugu bikomeye byerekaniramo ingufu za gisirikare bifite. Kuri uyu wa Kabiri u Burusiya bwohereje ubwato bwa gisirikare bugwaho indege mu nkengero z’Inyanja ya Mediteranee aho ingabo zabwo zizajya zihagurukira zitera muri Syria guhashya inyashyamba zirwanya Perezida Bashar Assad harimo na Islamic State. Uku kwegera u Burayi bikozwe n’u Burusiya […]Irambuye
Yitwaga Brian Patrick Regan, yakuze ari umwana uhora acecetse kandi utari umuhanga cyane mu ishuri kuko ngo atari azi gukurikiranya neza inyuguti mu gihe yabaga yandika. Brian Regan yize mu ishuri riri ahitwa Farmingdale High mu gace bita Long Island. Ku ishuri bagenzi be n’abarimu bamuhaga urwa amenyo bamwita umuswa, utazi gusoma kandi utanasabana n’abandi. […]Irambuye
Abarwanyi ba Al-Shabab bishe abaturage b’abasivili mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Somalia, mu mujyi wa Tiyeglow nyuma y’aho inyeshyamba ziwufashe zihasimbura abasirikare ba Ethiopia bacyuwe ku wa gatatu. Al-Shabab yashinjaga abo bagabo babiri gukorana n’ingabo za Ethiopia n’ingabo za Leta ya Somalia. Amakuru aravuga ko imiryango myinshi yahisemo guhunga umujyi wa Tiyeglow nyuma yo gufatwa na […]Irambuye
Mu ngendo Urwego rw’Umuvinyi rurimo gukorera mu turere dutandukanye mu Ntara y’Amajyepfo basobanura ububi bwa ruswa no gukemura ibibazo bishingiye ku karengane, Umuvunyi wungirije ushinzwe guca akarengane, Hon Kanzayire Bernadette, yasobanuriye abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi ko ruswa ari uburozi bwanduzwa ku wa yitanze n’uwayakiriye bakazanduza n’abandi. Umuvunyi Wungirije ushinzwe […]Irambuye