Tags : Rwanda

ADEPR mu kubaka inzu 355 zigenewe Abarokotse Jenoside

Ejo kuwa kabiri tariki 11 Werurwe, Itorero rya ADEPR ryashyikirije Akarere ka Nyagatare inzu 13 zubakiwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abatishoboye, zifite agaciro ka Miliyoni 45. Iri torero kandi ryaboneyeho no gutangaza ko ririmo kubaka inzu 355 hirya no hino mu gihugu zizahabwa Abarokotse Jenoside batishoboye. Iki gikorwa cyishimiwe na benshi cyabereye mu muhango […]Irambuye

Ijambo rya Minisitiri w’Intebe rigiye gutuma inzego za Leta zivugururwa

Mu mwiherero wa 11 w’abayobozi bakuru Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ijambo rikameye, ryari rishingiye kuri raporo y’uko imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi wa 10 wagenze, agaragaza imikorere idahwitse y’abayobozi bose b’igihugu ndetse agasaba ko hagira igikorwa kuko iyo mikorere mibi ikomeje kudindiza igihugu. Ijambo rye ryaranzwe no kugaragaza imikorere idahwitse y’abayobozi bakuru b’igihugu uretse […]Irambuye

Afurika y’Epfo n'u Rwanda mu biganiro i Kigali?

Amakuru atangazwa na RFI aravuga ko Ambasaderi wa Africa y’Epfo mu Rwanda kuri uyu wa 12 Werurwe yabonanye na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ngo baganire ku bibazo bihari. Umubano w’ibihugu byombi wajemo igitotsi ndetse Africa yepfo yabaye ihagaritse by’agateganyo itangwa ry’impapuro z’inzira (visa) zijya muri icyo gihugu ku baturage b’Abanyarwanda.  Itangazo rya Ambasade ya Afurika […]Irambuye

Guverinoma igiye gukora ibishoboka ngo abarimu bishimire akazi bakora

Uburezi cyane cyane ireme ryabwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye na gahunda z’ubuzrezi bw’i bw’imyaka icyenda (9) na 12 ni imwe mu ngingo esheshatu (6) zafashe umwanya munini mu mwiherero w’abayobozi bakuru wasojwe ejo kuwa mbere, ndetse n’imyanzuro umunani (8) muri 42 yafatiwe muri uyu mwiherero ijyanye no kunoza uburezi n’ireme ryabwo, kimwe mu bigomba gukemuka […]Irambuye

Impaka kuri ‘signature’ zatumye ‘PME’ adashinja Mugesera

Kimihurura – Mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Leon Mugesera ku byaha akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 11 Werurwe umutangabuhamya wahawe izina rya PME yongeye gutaha adatanze ubuhamya bwe nyuma y’aho uregwa agaragarije ko inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bwatanzwe na ‘PME’ kuri Mugersera butagaragaraho umukono w’umucamanza. Ku mpaka zari zabaye ejo (kuwa mbere) […]Irambuye

Perezida Kagame yasabye ko BRD yegurirwa abikorera kuko yananiwe inshingano

Ku munsi wa nyuma w’umwiherero w’abayobozi bakuru waberaga i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru gutangira kwiga uko Banki nyarwanda itsura amajyambere “Banque Rwandaise de Développement (BRD)” yakwegurirwa abikorera kuko itageze ku nshingano zayo zo gufasha abahinzi, aborozi, ba rwiyemeza mirimo bato n’abaciriritse ahubwo ikaguriza abantu bafite uko bameze neza. […]Irambuye

Ni gute indege iburirwa irengero?

Biratangaje, ariko niko bimeze kuko hashize ubu iminsi itatu indege ingana gutya yuzuye ibikorehso ‘electronique’ bishobora kugaragaza aho iri nta kanunu k’aho iherereye. Yari itwaye abantu bagera kuri 239 ubwo yavaga i Kuala Lumpur muri Malasia yerekeza Beijing mu Bushinwa. Indege ya Boeing 777 ni indege y’igihe tugezemo, ni nini mu mubyimba, irihuta (950Km/h), ifite […]Irambuye

Kayirebwa ari i Kigali mu gitaramo cy’imyaka 30 amaze muri

Cecile Kayirebwa wamamaye cyane mu ndirimbo nyarwanda mu myaka yashize, ku nshuro ye ya mbere agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 amaze muri muzika, yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa 10 Werurwe. Yatangaje ko nyuma yo kwerekwa urukundo n’abanyarwanda benshi cyane mu gitaramo gisoza umwaka wa 2013 cya ‘East African Party’ […]Irambuye

Abanyamahirwe batanu bakoresha "MTN Mobile Money" batomboye amafaranga

Ku nshuro ya nyuma, kuri uyu wa kane ikigo cy’itumanaho cya “MTN-Rwanda” cyahembye abafatabuguzi bacyo batsindiye ibihembo muri poromosiyo yagenewe abafatabuguzi bakoresha serivisi ya “MTN Mobile Money”, umuyobozi w’agashami ry’ubushabitsi (Business) muri MTN yatangaje ko batazahwema kwerekwa abafatabuguzi babo ko ibazirikana. Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka MTN yatangije gahunda yo guhemba nibura abafatabuguzi bayo batanu […]Irambuye

Mu mafoto: Al Jazeera yasuye umutwe wa FDLR

FDLR ni umutwe urwanya Leta y’u Rwanda, umaze imyaka myinshi muri Congo, nubwo bikunze kuvugwa ko uba mu mashyamba, bigaragara mu nkuru ya Al Jazeera, ko ahubwo hari uduce tumwe twa Congo bagize nk’imirwa yabo. Uyu mutwe uyobowe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko rutaha mu Rwanda ruwuvuyemo bavuga ko ingimbi z’abasore […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish