Tags : Rwanda

Musanze: Imbuto y’ibirayi yabaye ingume ku bahinzi, kg 1 iragurwa

*Ibirayi biteze mu Kinigi byagenda gute i Kigali, Umuhinzi ati “Ibirayi mubyibagirwe!”, *Abahinzi bavuga ko guhenda kw’imbuto bituma bamwe batabona ubushobozi bwo kuyigura, *Uko guhenda kw’ibirayi byatumye ubuzima na bwo mu Kinigi bihenda, *Ubuyobozi bwibutsa abaturage kutishimira igiciro cyiza bakibagirwa kwisigira imbuto y’ibirayi. Ntabwo hashize igihe Umuseke ugeze mu Kinigi ku kigega cy’u Rwanda mu […]Irambuye

Ushinja Mbarushimana yavuze ko yaje kwica ku kigo cy’Ababikira akenyeye

*Yavuze ko uregwa yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bane…Umwe yishwe urubozo, *Uyu mutangabuhamya warokotse ngo yakijijwe no kudatanga ibyangombwa byanditsemo ‘Tutsi’, *Urukiko rwemereye uregwa kumanuka rukajya ahavugwa ko yakoreye ibyaha akekwaho. Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga ibihumbi 50 bari bahungiye ku Gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari Perefegitura […]Irambuye

Rusizi: Umutingito wo ku gipimo cya 4,7 wongeye kwibasira inzu

*Uyu mutingito ngo waturutse muri Tanganyika. Uyu mutingito wongeye kumvikana mu masaha y’urukerera yo kuri uyu wa kabiri aho  benshi bavuye mu nzu bakaguma hanze nyuma yo gutungurwa y’umutingito, amakuru aravuga ko waturutse muri Tanganyika. Abatuye mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe ahumvikanye urusaku no gutabaza bikomeye babwiye Umuseke ko bafite impungenge zo gusubira mu […]Irambuye

RDC: Ukuriye Ubutasi muri FDLR yafashwe n’ingabo za Congo

Igisirikare cyo muri Congo Kinshasa kuri uyu wa mbere cyatangaje ko cyafashe umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za FDLR, akaba ari uwitwa Col Habyarimana Mucebo wiyitaga Sofuni. Ingabo za Leta muri Congo Kinshasa, (FARDC) zatangarije AFP, ko umusirikare ufite ipeti ryo hejuru muri FDLR yafatiwe mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe na […]Irambuye

Impaka mu Nteko ku kugabanya ibihabwa Abayobozi Bakuru bavuye mu

*Umuyobozi Mukuru wo mu cyiciro cya kabiri, yakomezaga guhembwa adakora umwaka wose *Uwabonaga akazi gahemba munsi y’umushahara yahabwaga, Leta yamwongereragaho ikinyuranyo *Guverinoma irashaka ko ibigenerwa Abayobozi bakuru bajya babihabwa mu mezi 6, *Hon Bamporiki we ntiyumva impamvu ba ‘Nyakubahwa’ bahembwa amezi 6 badakora kandi Leta ibwira abantu kwigira. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurirmo, Mme Uwizeye Judith, […]Irambuye

Episode 25: Ibyago ko bihuriye kuri Eddy yiteguraga ikizamini cya

Episode 25 ….Mbona Directeur aranyitegereje mu maso, na njye nkomeza gutegereza icyo ambwira, hashize akanya! Master  – “Niko sha, warahindutse ntukigira utuntu tw’amakosa??” Jyewe – Cyane rwose kuva cya gihe sinongeye kuba nakosa, rwose byabaye ubwa mbere ndetse n’ubwa nyuma sinzasubira ! Master – “None se sha Eddy, harya warangije kwishyura amafaranga yose?” Jyewe – Oya, […]Irambuye

Rusizi: Ba Minisitiri b’Ubucuruzi b’u Rwanda na DR Congo bongeye

Nyuma yo guhurira i Rubavu ku wa kane tariki 20 Ukwakira 2016, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Ubutwererane muri Congo Kinshasa,  Nefirtiti Kudianzila Kisura bavuze bagiye kwihutisha gutangira gukora kw’ikiraro kinini gihuza ibihugu byombi i Rusizi, no kuvugurura ibibuga by’indege icya Kamembe n’icy’i Bukavu. Mu mushinga wa miliyoni […]Irambuye

Burundi: Nkurunziza aziyamamaza ubuziraherezo mu itegeko nshinga rishya

Mu gihugu cy’U Burundi, Minitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu no kubaka gukunda igihugu, mu nama yagiranye n’amashyaka yemewe muri icyo gihugu, tariki ya 11 Ukwakira 2016, i Gitega bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa rigaha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza yo kwiyamamaza ubuziraherezo. Imyanzuro y’iyi nama yari yagizwe ibanga, ariko iza gusohoka mu kinyamakuru kibogamiye ku butegetsi […]Irambuye

Abapolisi 280 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic

Kuri uyu wa gatanu, Abapolisi 280 b’u Rwanda berekeje muri Central African Republic (CAR) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka. Abapolisi bagiye muri Central African Republic bari mu mitwe ibiri harimo umutwe ufasha abaturage no kubungabunga umutekano, abandi bashinzwe kubungabunga umutekano w’abayobozi b’igihugu n’abayobozi babo bajyanye. […]Irambuye

Abanye-Congo bakora ubucuruzi bwambuka, ngo mu Rwanda barisanga iwabo bakikandagira

Bamwe mu bakomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda n’iki gihugu, bavuga ko iyo baje mu Rwanda bisaanga ariko bagera iwabo bakagenda bikandagira kubera ubwambuzi bakorerwa cyangwa bakakwa Ruswa. Kuri uyu wa Kane, Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyize umukono ku masezerano […]Irambuye

en_USEnglish