Digiqole ad

Somalia: Al-Shabab yishe abaturage babiri bo mu mujyi ingabo za Ethiopia zavuyemo

 Somalia: Al-Shabab yishe abaturage babiri bo mu mujyi ingabo za Ethiopia zavuyemo

Abarwanyi ba Al-Shabab bigambye iki gitero

Abarwanyi ba Al-Shabab bishe abaturage b’abasivili  mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Somalia, mu mujyi wa Tiyeglow nyuma y’aho inyeshyamba ziwufashe zihasimbura abasirikare ba Ethiopia bacyuwe ku wa gatatu.

Al Shabab
Al Shabab

Al-Shabab yashinjaga abo bagabo babiri gukorana n’ingabo za Ethiopia n’ingabo za Leta ya Somalia. Amakuru aravuga ko imiryango myinshi yahisemo guhunga umujyi wa Tiyeglow nyuma yo gufatwa na al-Shabab.

Depite witwa Mohamed Isack Hussein, ukomoka mu gace ka Tiyeglow, yavuze ko abaturage bahunze berekeza mu duce twa Hiiraan, Bay na Bakool.

Igihugu cya Ethiopia ku wa gatatu cyafashe umwanzuro wo gucyura ingabo zacyo zabaga muri Somalia zirwana n’inyeshyamba za al-Shabab.

Iki gihugu kivuga ko cyacyuye ingabo zacyo kubera kubura inkunga y’amahanga nyuma y’aho Umuryango w’Ibuhugu by’Uburayi ugabanyirije inkunga watangaga ku ngabo z’amahanga ziri muri Somalia.

Ethiopia ni kimwe mu bihugu byari bifite ingabo nyinshi muri Somalia mu mutwe w’amahoro wa Amisom, ugizwe n’ingabo z’ibihugu by’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Ibirindiro byarindwaga n’ingabo za Ethiopia, byose zabivuyemo bihita byigarurirwa ako kanya n’inyeshyamba za al-Shabab zigendera ku mahame akomeye ya Islam.

Minisitiri w’Itumanaho muri Ethiopia, Getachew Reda yatangarije BBC ko ingabo igihugu cye cyacyuye zitari zigize itsinda ry’ingabo za Amisom.

Ati “Ni ingabo zihariye zari zagiye mu rwego rwo gutanga ubufasha kuri Amisom no ku ngabo za Leta ya Somalia.”

Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi ni umuterankunga ukomeye mu bikorwa by’ingabo za Amisom. Gusa muri Kamena 2016, uyu muryango watangaje ko uzagabanya inkunga watangaga ho 20%.

Ibihugu by’u Burundi, Uganda na Djibouti, bifite ingabo mu mutwe wa Amisom na byo byatangaje ko bitishimiye kuba inkunga yatangagwa n’Umuryango w’Uburayi izagabanuka.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • uburundi se buracyari gucunga umutekano mu mahanga, ni zitahe zibanze zicunge umutekano w’abarundi dore bamerewe nabi n’umutekano muke n’inzara.

    • urusha impuhwe nyina w’umwana aba ashaka kumurya. wareka abarundi bagakorere agafaranga!

Comments are closed.

en_USEnglish