Episode 29: Master aguye mu matsa nyuma yo kugubwa gitumo na Polisi!
Episode 29 ….. Soso – “Sha ndumva wankurikiranira hafi aho mba ndi hose kuko ntawamenya bashobora gutinda kuza nkabigenderamo.”
Ubwo tukiri muri byo phone ya Soso yahise isona! Twese turikanga. Mu kureba neza abona ni numero atazi, aranyereka abanza kuyireka, ageze aho aba arayifashe akanda yes, ashyira ku gutwi hashize umwanya ahita akanda bouton ya loudspeaker numva ni ijwi ry’umugabo.
Soso – “Ntabwo ndi kumva ndi ahantu mu rusaku vuga cyane!”
We – “Nakubwiraga ko, nitwa Afande Santus hari umu Afande mugenzi wanjye dukorana, umpaye iyi nomero ngo ngufashe, uri hehe?”
Soso – “Eeeeeh, njye nitwa Soso, ndi Ruhango hano muri Centre, Oncle yari yambwiye ko muza kumpamagara!!”
Afande – “None se uwo mugabo ushaka kuzana sababu ari he ko nshaka kumuhabya ku buryo azajya ahora abyibuka!?”
Soso – “Ntegereje ko ampamagara ubundi nkababwira, ubwo mbonye nomero yanyu ndaza kubabwira!”
Afande – “Ok, ndahari kabisa kandi ndi tayali kubikora ntugire ubwoba!”
Soso – “Sawa rero turasubira!”
Ubwo Soso yakuyeho phone, ahita ambwira!
Soso – “Eddy, uri tayari!?”
Jyewe – Soso, ndahari wese!
Soso – “Ngaho mfata ikiganza numve ko uhari!”
Ubwo nahise mufata mu biganza nitegereza mu maso he mbonamo ubwoba, ariko nkabona na none afite icyizere!
Soso – “Eddy, nahuye nawe nsa nuwikinira, uko bucya n’uko bwira ngenda numva ibyiza byo kubana n’umuntu wiyumvamo kandi w’ingenzi kuri wowe! Eddy, humura ngiye gukora akantu, uzajya unyibukiraho igihe uzaba utambona. Eddy, sinatuza uhangayitse, kandi mu by’ukuri urarengana, njye mbona ntawe ufite ukurengera usibye Imana yonyine! Ariko ndi hano ngo nyunganire.”
Jyewe – Soso, ndabizi kandi mbibona buri gihe ko uri umukobwa ntashobora gusobanura, humura ndahari kandi ndi ku ruhande rwawe!
Ubwo twari tugifatanye ibiganza njye na Soso, mu by’ukuri iyo ufite umuntu hafi yawe ibyo ari byo byose igihe icyo ari cyo cyose, uba wumva ntacyo ukibaye! Icyo gihe numvaga Soso ambereye byose, kandi na we yagize imbaraga ndetse ibyo gutinya bivaho na njye ndabyibonera!
Ubwo twahise turekurana, Soso wari wambaye akajipo gato ka uniforme n’agashati kamwegereye arambwira!
Soso – “Eddy, reka njye iwanjye mpindure nambarire Nyakubahwa, ataza kugira ngo napinze agahindura gahunda akimbona!”
Jyewe – Ako kantu ni ubwenge Bb urakuze!
Soso – “Hahhh, sha nta gukura, ahubwo mpitiramo, nambare iki?”
Jyewe – Uuuuh, ntubizi se? Ni twa dukanzu nyine! Turakubera saana!!
Soso – “Hahhhhh, Eddy burya bwose!!??”
Jyewe – Ni ukuri rwose Soso, uraberwa!
Soso – “Sha Eddy, nyine ni byiza, ariko ntabwo nakwambara agakanzu ngiye ahantu nka hariya, ahubwo ndambara ipantaro!”
Jyewe – Eeeeh, urahabona Bb, sinari nanabitekereje!
Soso – “Eddy, humura nzakwambarira agakanzu uzampitiramo kuri fete nitugira chance ino Game ikarangira neza!”
Jyewe – Oooh Bb, I am waiting for, ntabwo ndi kure ndi iruhande rwawe!
Soso – “Tank you Eddy, reka mbe ngiye rero, ndaje mu kanya naba ampamagaye!”
Jyewe – Bb, humura, si byo!?
Ubwo Soso yahise yikiriza azunguza umutwe ubundi arasohoka kuri demarche nziza cyane na njye nitsa umutima nongera gutekereza uburyo nahuye na Soso ntabitekerezaga, nibuka ukuntu intambwe ku yindi twashidutse twizerana birenze, nkabona ukuntu na none twisanze mu rugamba rumwe kandi tugomba gutsinda, numva imbamutima zirazamutse ariko nirinda ko zigera kure. Ubwo ako kanya James yahise yinjira aza yiruka atakirwambaye!
James – “Bro, vipi ko utaje kwiga? Ahubwo se ko wakinguye kandi waranze ko tubazonga ngo tuzabigenza gake?”
Jyewe – Uuuuuh, Bro, noneho stuff ni stuff kbsa, ahubwo nta makuru buriya wowe ufite! Icya mbere ni uko umuyobozi wa centre yambwiye gufungura tugakora! Ngo ikizaba nyuma azakirengera! Icya kabiri ni uko nageze ku ishuri Master akongera kunyirukana, nako buriya ndaza kukubwira game ibaye over!
James – “Eeeh Bro. Bro, ko binshangiye ku ntangiriro noneho ku musozo biragenda gute!?”
jyewe – Bro, uyu munsi nibwo uza kumenya byose!
James – “Ok, amahirwe masa!”
Ubwo akivuga gutyo Soso yagarutse yihuta cyane!
Soso – “Eddy, Eddy, nyine gahunda ni ha handi twari turi cya gihe, umbe hafi ndakwinginze! Ndagiye arantegereje ntaza gutinda akisubiraho byose bigapfa!”
Ubwo Soso yahise agenda amagambo ya nyuma yayavugiye no hanze! Njye na James turarebana na njye mpita mpaguruka nihuta njya muri chambre ndeba utwenda nambara, nshyiramo n’inkweto, ndangije mbona James na we ari kwambara hashize akanya aba arambwiye!
James – “Naba ndi ikigwari kabisa!”
Jyewe – Iki se kandi?
James – “Ntagukurikiye!”
Jyewe – Eeeeh, ok. Byaba ari fresh twende my Bro!
Ubwo twahise dusohoka, James arakinga areba cya gipapuro cyari cyometse ku rugi ahita agihubuzaho tugenda agicagagura!
Ubwo bwari butangiye gusa nk’ubwira, hari nka saa kumi n’ebyiri n’igice! Tugeze kuri ka kabari Soso yari yambwiye, James aba agiye imbere yigize nk’umukiliya bisanzwe, na njye nguma mu kabingaro kari kari hanze gasa n’akihishe ariko kitegeye!! Hashize akanya James mbona aragarutse yicara impande yanjye!
James – “Bro, ndababonye Soso duhuje amaso ndakeka yabimenye ko turi hano!”
Jyewe – Ubonye na Master se bari kumwe!?
James – “Yego Bro, ndamubonye yifunze mu matisi ariko ntabwo ambonye tu!”
Jyewe – Ok, Imana ishimwe ubwo dusanze bari hano, ahasigaye aho bajya hose nta byinshi dufite ni ukubakurikira!
James – “Ariko noneho ibintu ni danger, kumbi ni Master muri gukorera ibintu nk’ibi!?”
Jyewe – Icecekere musore wanjye! Wowe dusabire bicemo !
James – “Nahageze na njye sinasigara mu bihe nk’ibi rero !”
Ubwo twakomeje kwicara gato hashize akanya aho twari twicaye twitegeye neza aho abavaga mu kabari basohokeraga, tubona Master na Soso barasohotse ! Bageze hanze barakomeza basa n’aho basohoka gate mu gihe tukisuganya ngo duhite tubakurikira, tubona basubiye inyuma bakase hepfo mu kandi karyango ahantu habaga ama lodges.
Ubwo twabonye binjiye muri ako karyango mpita manuka gato nsa nk’ubakurikiye, nkigera ha handi binjiriye mbona urugi rurikinze ! Mugusa nk’aho nkingura, wapi numva wagira ngo barusudiye. Ndakata vuba vuba mpita njya kuri Réception mpasanga umukobwa w’inzobe cyane utuje, mba ndamubwiye!
Jyewe – Bite se !!?
We – “Ni byiza, karibu!”
Jyewe – Stareh, none se hano mufite lodges nziza zitari ndagaswi, nki zo nsanzwe mbona hano hafi!?
We – “Eeeeh zirahari cyane rwose!”
Jyewe – Ok, ni angahe se!?
We – “Chambre imwe ni 20 000Rwf yonyine!”
Jyewe – Uuuuuh, ko ari make se ubwo zimeze gute?
We – “Ni nziza cyane ntiwabyumva!”
Jyewe – Uuuuh, kuzireba se biremewe ko nshaka icyumba!
We – “Ndumva nta kibazo rwose!”
Ubwo yahise ahaguruka ndamukurikira anyura ahandi hatari ha handi ba Master banyuze turakomeza tugeze imbere gato ankatisha ahantu hari imiryango myinshi cyane! Agenda anyereka ariko mu by’ukuri sinigeze nareba cyangwa ngo numve ibyo ambwira mu mutwe numvaga nshaka basi kwegera icyerekezo ba Soso bari barimo!
Ubwo twarakomeje tugeze imbere amfungurira umwe mu miryango myinshi yari ihari ndinjira ntangira kwirebesha, ubusa ngo mutinze hashize akanya numva akajwi gasa n’ak’umukobwa kavugira muri chambre yari yegeranye na chambre nari ndimo ntega amatwi ngo numve neza! Ariko sinakurura neza ijwi rya Soso!
Ubwo hashize akanya wa mu kobwa aba arambwiye!
We – “None se mwashimye chambre!?”
Jyewe – Ndumva atari aha nifuzaga, kwanza ndabona ari no mu kavuyo!!
We – “Ariko se ni ahawe cyangwa?”
Jyewe – Kubera iki se umbajije!?
We – “Ndabona warakoreye agafaranga gatubutse ukiri muto! Ahubwo uzaturangire natwe!”
Jyewe – Noneho uransuzuguye!?
We – “Oya si ukubasuzugura mumbabarire nabazaga!”
Jyewe – Wabimenye ntabwo ari ahanjye ahubwo reka tugende ndebe umuntu uhashaka ko yageze hano nze mwereke!
Ubwo na none twarasohotse tugeze hanze nsanga James ahagararanye n’abagabo babiri, mpita ngenda mbasanga ndabasuhuza!
James – “Eddy, aba bantu wabafasha ko bakeneye amakuru ushobora kuba ufite!?”
Umwe muri bo yahise ambwira!
We – “Njye, nitwa Santus ndi Umupolisi, umukobwa bita Soso waba umuzi!?”
Jyewe – Ndamuzi, ni na we utumye ndi hano jye na mugenzi wanjye uyu! Kandi amakuru yose turayafite!
Afande – “None watumenyera aho ari ubu?”
Jyewe – Musanze mvuye kureba aho nabonaga binjiye, we n’undi mugabo, nsanze hari ama lodges uko biri kose igihe ni iki!
Afande – “Wowe turajyana uyu mugenzi wanjye arasigara hano ashobora kuza gutanga umusada bibaye ngombwa! Fanya haraka !!”
Ubwo nahise njya imbere turagenda ngeze ha handi kuri Réception wa mukobwa nsanga ari muri byinshi mpita mukubirana mubwira ko nshaka kwereka wa muntu ama lodges!! Ampereza urufunguzo atangoye njye na Afande turakomeza, tugeze ha handi kuri ya miryango myinshi.
Afande – “Itonde petit, reka nkore akazi!”
Ubwo nigiye hirya gato Afande atangira kuzenguruka agenda yongera agaruka hashize akanya yegera ku muryango umwe atuza gato mbona akoze ku rugi ruhita runafunguka, arinjira ahita afunga! Ubwo na njye nakomeje gutegereza ari na ko numva bavuga hasa nk’ahari ibintu bitangaje!
Ubwo hashize akanya kangana nka 15 min mbona rwa rugi rurafungutse! Wa mu Afande aba arandembuje nihuta vuba ndinjira, Soso ahita aza arampobera! Nkebutse hirya gato mbona Master wari wambaye ubusa hejuru yicaye hasi ! Ntiwakumva ukuntu nikanzemo ntinya kongera kumureba, biragatsindwa kwiyambura icyubahiro. Ubwo Soso yahise avuga!!
Soso – “Nyakubahwa Directeur urabizi ko nakubahaga, ibi byose bibaye ni ukubera ko wowe ubwawe wiyambuye icyubahiro nk’umubyeyi, ese wowe umwana wawe wakwifuza ko aryamana n’umuntu ungana nawe!!?? Si ndi mukuru wo kuguhana, ahubwo nawe irebe aho wicaye aho, ishati ni wowe wayikuriyemo, izo nimbaraga zawe, naho se ko wicaye hasi izo na zo ni imbaraga zawe?? Nawe isuzume wirebe kandi wumve ko ibyo wifuza ko bigushimisha bishobora kubangamira abandi!! Si ndi indaya nk’uko wabitekerezaga, yewe sinkennye byo kukwambarira ukuri ngo mbone icyo nifuza!!
Uyu mwana w’umuhungu ukandagira uko wiboneye ntabwo uzi ko ukandagira agahungu adahonyora!? Nyakubahwa Master simfite byinshi byo kukubwira, ahubwo ubu uri mu maboko y’abashinzwe abantu nkamwe bashyira akadomo ku hazaza hacu…………………!”
Ntuzacikwe na Episode ya 30 na Eddy My Day of Surprise………………………….
UM– USEKE.RW
21 Comments
wow!ibintu bitangiye gusobanuka ahubwo ahite anavuga wa mubyeyi gito wamuhaye 500.000 ngo yirukane Eddy!
Eddy,humura sha agati gateretswe n’Imana ntigahungabanwa n’umuyaga
Mbega byiza Master aragaragaye imbere y’abana ,UM– USEKE turabashimiye ukuntu mushyizeho akandi ka EPISODE VUBA
Good,ndabona mugize vuba kuduha episode, ibintu bitangiye gusobanuka, muzibuke kutumenyera uwatanze ubutumwa bwo kwirukana Eddy, amakuru ya Kabebe aho aherereye! Uko mu kigo biri bugende nyuma yo gufunga Master,
Murakoze
Eeeeeee muduhaye akandi bidatinze kandi kari karyoshye kubi ubu akandi tuzakabona ryari????
yoo soso disi eddy komera shahu master bamuhane nizere ko uwo mupolici atazemera ruswa
eh eh ! mbega umwana w’umukobwa! ariko Eddy nawe nihatari kbs wagirango kuneka abifitiye Phd, gusa turifuza kumenya Eddy nahura na kabebe kuko numva yaramaze gukunda soso byararangiye , rahira ko bitazamucanga akabura amahitamo! azemera se guhara soso bacanye muri uru rugamba yemeye kwitanga kugirango ace akarengane ? kabebe se we urwo yamukundaga azaruhara? turindiriye akandi gace bibaye byiza mwakaduha ejo murakoze.
bigeze aharyoshye.
mukomerezaho
eeee!SOSO IMANA IMUHE UMUGISHA KUBWUBUTWARI YAGIZE .MASTER NAWE AKANIRWE URUMUKWIYE.NGAHO NIMUDUHE AKANDI, AMATSIKO NIMENSHI
Wow!!!!!
Murakoze, ariko bishobotse mwajya mutugezako akandi buri munsi, kuko amatsiko ari menshi yo kumenya uko byarangiye.
murakoze
NIBYIZA CYANE MUKOMEREZE AHO,IBI BIRAHA ISOMO BA MUCUTSUMUMPE.
Wawooo mbega utuntu twubwenge .master bamukanire urumukwiye ????????Eddy ntuzahemukire Soso. ????Nubwo uzahura na Kabebe kuko Soso umaze kumumenya neza kurusha kabebe .umuseke .amatsiko yibirikira ngo mutahe
Umuseke murabantu babagabo turabemera pe kuduha akandi vuba biradushimisha kurushaho soso you are the best girl
MURAKOZE CYANE NANJYE NONEHO NDABEMEYE NAKOMEJE GUKURIKIRANA IYI NKURU ARIKO PE MURI ABANTU BABASAZA KABISA.THX
Ndabemeye kabisa
Murakoze cyane,gusa uriya mu police ambabarire ntarye ruswa kuko byose byaba bipfuye,kugirango biryohe cyane Eddy azakomeze gukunda SOSO,police ikore iperereza mpaka bigeze kuri papa wa KABEBE bitume Eddy yazabona abamwiciye ababyeyi be nabafite imitungo yiwabo byose abikesha SOSO.ejo muzaduhe akandi
akandi kari hehe
Soso ndakwishimiye
Papa kabebe ntabacike avuge aho yashyize ababyeyi ba Eddy
mbega byiza biraryoshye