Unyurwa ute n’imitangire y’akazi mu Rwanda? 73% banyurwa n’amanota ya Interview
Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku buryo abantu mu Rwanda banyurwa n’imitangire y’akazi, abagera kuri 73% mu babajijwe ngo banyuzwe n’amanota atangwa mu kizamini cyanditse, 53% ari na wo mubare muto cyane banyurwa n’uko abatsinze bashyirwa mu myanya y’akazi.
Ikibazo unyurwa ute n’imitangire y’akazi? Ni cyo cyayoboye ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 1 035, bagizwe na 557 batoranyijwe mu bakozi ba Minisiteri n’Ibigo bya Leta n’Uturere, n’abandi 478 bagishakisha akazi mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagera kuri 70,9% basubije ko banyuzwe n’imitangire y’akazi mu gihe mu myaka ibiri yari ishize, 2012/2013 abanyuzwe n’imitangire y’akazi bari 67% naho mbere gato muri 2011/2012 ngo abari banyuzwe n’imitangire y’akazi bari 63,1%.
Mu bushakashatsi bushya, abasubije ko banyuzwe n’amatangazo y’akazi ni 85,6% abandi 69,4% banyuzwe no gusaba akazi, gutoranya abakandida basaba akazi byo ngo byanyuze abagera kuri 68,5%.
Mu Banyarwanda bakoreweho ubushakashatsi, 75,4% banyuzwe n’ikizamini cyanditse, abagera kuri 73% banyuzwe n’ikizamini gitangwa mu buryo bw’ikiganiro (INTERVIEW), mu gihe gushyira abakozi mu myanya ku batsinze ikizamini cy’akazi byanyuze abagera kuri 53,6% gusa.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta ivuga ko nubwo hatewe intambwe mu mitangire y’akazi hakirimo urundi rugendo kuko ngo aho ijanisha riba riri munsi ya 70% imibare iba ikiri hasi.
Ubu bushakashatsi n’ubwo Komisiyo y’Abakozi ba Leta ivuga ko butakuraho ibivugwa n’abantu mu bijyanye n’ibibazo babona mu mitangire, y’akazi, busa n’ubuvugruzanya n’imwe mu mibare y’ubujurire bw’abakozi ba Leta baganwe iyi Komisiyo basaba kurenganurwa, ndetse n’amwe mu makosa Komisiyo ubwayo yabonye mu bigo bya Leta mu bijyanye n’imitangire y’akazi.
Iyi Komisiyo ivuga muri Raporo yayo ko yakiriye ubujurire bugera kuri 416 mu mwaka 2015/2016, umwaka warangiye ubugera kuri 394 bubonewe imyanzuro ubundi 22 buracyari mu nzira.
Ubujurire bushingiye ku gushaka no gushyira abakozi mu myanya ari na cyo gice cy’ubushakashatsi gifite amanota make, hakiriwe ubugera kuri 91, bwose bwabonewe imyanzuro kandi ngo ubwinshi bwari ubw’abakozi batsindiye imyanya ntibayishyirwamo.
Ubujurire bujyanye n’imicungire y’abakozi bwari 325 bwose, 303 bwatanzweho imyanzuro ubudni 22 bwari bukiri mu nzira. Ubujurire bwo muri uru rwego ngo bwibandaga ku bakozi basaba ibirarane n’imperekeza, n’abandi birukanwe mu kazi.
Komisiyo y’Abakozi ivuga ko mu bujurire 303 bwatanzweho imyanzuro, mu bijyanye n’imicungire y’abakozi, ubujurire 107 bwari bufite ishingiro naho 196 nta shingiro bwari bufite.
Mu myanzuro 107 yagombaga gushyirwa mu bikorwa, igera kuri 32 umwaka warangiye itarashyirwa mu bikorwa.
Mu basa n’abatanyuzwe n’ubu bushakashatsi, harimo Hon Depite Mproranyi Theobald, wavuze ko ibiburimo bitabasha guhuza n’imibare y’ubujurire igaragara kandi Komisiyo yasanze ko ifite ishigiro.
Hon Mporanyi yagize ati “Urebye ubushakashatsi Komisiyo yakoze burumvikana ariko iyo usomye raporo usanga nta correlation (isano) irimo.”
Ngo abihera ko mu mibare ya raporo bavuga ko abajuriye bagera kuri 37% mu biamini byanditse Komisiyo yasanze bafite ukuri, abajuriye muri Interview 46% bari bafite ukuri, mu gutoranya amadosiye abajuriye 42% bari bafite ukuri, ku bwa Mporanyi ngo uhuje iyo mibare n’ibiri mu bushakashatsi usanga ntaho bihuriye.
Mu Rwanda imibare y’Ubushakshatsi bw’uko ubushomeri buhagaze muri EICV IV, bwerekana ko mu barangije Kaminuza ubushomeri buri hejuru ya 11%.
Unyurwa ute n’imitangire y’akazi mu Rwanda?
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
14 Comments
Iyi mibare ya Interview uko abantu bayishima sibyo kuko iki kigo cyadutuburiye.Urebye uko imirimo itangwa nuko ibibazo bikurikiraho muguhomba kwa Leta muguhagarika abakozi bibeshyweho bakabije cyane. Kugirango igihugu cyacu gitere imbere nuko akazi gahabwa abagakwiye bagatsindiye nta cyenewabo cg ruswa y’amafaranga cg igitsina bibayeho cyane cyane muri interview. Ibi bishyizwe mubikorwa servises zitangwa zazaba nziza kurutaho nayo mafaranga Leta ihomba muburiganya ntiyagera kuri ruriya rwego twumvishe.
Nyamara biroroshye; Bazashyireho uburyo abakoze ibizamini by’akazi, amanota yabo bose arara amenyekanye uwo munsi (ibi kandi birashoboka niyo baba ari benshi), Utsindiye akazi ahite amenyekana uwo munsi. NB; iminsi ishira hagati yo gukora no kumenya ibyavuyemo niho icyizere cya benshi gitakarira bitewe nuko……..
Ntabwo ibiva mu bushakashatsi bwakozwe bishobora guhura n’ukuri gukubiye muri raporo yakozwe na komisiyo. Impamvu nta yindi ni uko iyo urebye ukoubushakashatsi
Impamvu nta yindi ni uko iyo urebye uko ubwo bushakashatsi butegurwa n’uko bukorwa, abasubiza ibibazo bareba ubaza bakamusubiza ibyo batekereza ko ashaka kumva, gutyo ibivamo bikaba bihabanye n’ukuri. Iyo bitabaye ibyo, ababukora kenshi batekinika ibivamo kugira ngo banezeze uwabatumye ukuri kukaba kuratakaye! Birakwiye ko ibi bintu bisubirwamo kugira ngo amafranga areke gupfushwa ubusa kandi hari byinshi yakoreshwa. Inteko rero nireke gushaka guhuza ibyavuye mu bushakashatsi na raporo ya komisiyo kuko ntibishoboka. Ahubwo nibasesengure iyo raporo hafatwe ingamba zo kwica igitera Gitera kuko haracyari uruhuri rw’ibibazo mu gushyira abakozi ba Leta mu myanya (ikimenyane, ruswa y’amafranga n’ishingiye ku gitsina, etc)
73%?? Twe tucyiga iyo yabaga ari distinction ikabona abahanga ba cyane none muri iki gihe wagirango ni nk’ubusa kuko n’Akarere kitwa ko kabaye akanyuma usanga kayafite kandi bikababaza ndetse bakagawa!! Ko ibintu bihinduka vuba??
Rwanda, Labor market irihariye ntawarubara, iriya mibare sinyemera habe na gato, gusa wenda wasanga baragiye bakabaza gusa abashoboye gushyirwa mu mirimo (mu kazi) kuko bo ntibavuga nabi uburyo bagashyizwemo. Naho ubundi ni amagorane pe!
Kuki Umubare munini w’ababajijwe ari abari mu myana ya Leta? Kirazira kwimena inda! niyo mpamvu amafaranga abugendaho apfa ubusa, kuko ukuri ku biriho kugumya guhishwa! ubuse iyi Komisiyo yakwishimira koko iriya mpuzandengo? nayo yaba itagira isoni rwose!!
ahhh! ariko ubwo bushakashatsi buba bwakozwe bute, bwakorewehe, bwakorewe kuri bande? wajya kubaza umuntu ufite akazi uko abona itangwa ry’akazi ukumva ko ibizava mu bushakashatsi bwawe bizaba bifite ireme! ibi simbyemeye namba!
Ni imitwe misa
Iyi mibare iba nta shingiro ifite kuko iyo urebye inzira banyuramo ngo bayibone waseka ukikubita hasi. Harya ngo 73% banyurwa n’uburyo interview zikorwa, haaaaaaaa abo ni bande mubeshyera ra? Interview ko ariyo ituma umuntu avamo ahubwo babanje kumwitegereza bakamumenya indoro n’inturuko, bakamutera imboni kuva ku kirenge kugera ku musatsi maze agatsindwa nuko babonye criteria zikenewe atazujuje. Abanyabwenge benshi bavanwamo niyo interview, iyo babonye ari bene ngofero cyangwa bene rwoga rwogoga imisozi, cyangwa se bakumva bavuga ururimi rutagoretse ubwo gahunda iba irangiriyeho, maze interview igatsindwa na bwengebuke bukomoka murwiwacu rwambaye impapuro zihatse isi yacu aha ndavuga iza beneri.
Uzi gusesengura ndakwemeye.Ibyo uvuze nibyo 100%.
Ubu se igisubizo cyirene izi coments ni ikihe koko?zonyine zirivugira.
Hakwiye gucukumbura ku bizamini bikoreshwa na RALGA ku bashaka akazi mu Turere. Bizakorweho ubushakashatsi bwihariye.
Interview niho bakunda gukuriramo abantu batifite kuko iyo bakikubona bahita bamenya uwo uriwe’
Comments are closed.