Tags : Rwanda

Rwanda: Itangazamakuru ryateye imbere, Radio n’ibinyamakuru bitakaza abakunzi

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), ndetse bukamurikirwa abanyamakuru mu nama y’igihugu ivuga ku iterambere ry’itangazamakuru, bugaragaza ko iterambere ry’itangazamakuru ryavuye kuri 60,7% mu 2013 rikaba rigeze kuri 69,6%, bugaragagaza kandi ko abakoresha Internet n’abareba Televiziyo bazamuka mu gihe  Radio n’ibinyamakuru byandika ku mpapuro bitakaza ababishakagaho amakuru. Ubwo Dr Christopher Kayumba, Umwarimu muri […]Irambuye

USA: Yemeye ko yishe abantu 7 barimo umuhungu yarasiye mu

South Carolina – Umugabo witwa Todd Kohlhepp, yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa umukobwa yari yazirikishije iminyururu ‘nk’imbwa’ mu isambu ye iri muri Leta ya South Carolina, uyu mugabo yemereye abagenzacyaha ko yishe abantu barindwi. Kohlhepp yabwiye Polisi ku wa gatandatu ko hari abandi bantu bane yishe mu 2003. Uyu mugabo kandi yeretse Polisi ahantu […]Irambuye

Police FC itsinze Gicumbi 2-0 ku bitego bya Mico na

Umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda utangiye Police FC itsinda Gicumbi 2-0, mu mukino utitabiriwe cyane n’abafana. Bitumye Police FC ya Seninga Innocent irara ku mwanya wa kabiri. Kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016, hakinwe umukino umwe w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, AZAM Rwanda Premier League. Police […]Irambuye

Ngoma: UNIK yamuritse ubushakashatsi kuri “Gender” bwerekana inzitizi zikirimo

Mu Karere ka Ngoma muri Kaminuza ya Kibungo kuri uyu wa gatanu hamuritswe ubushakashatsi bwari bumaze imyaka ibiri bukorwa kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abarimu bo muri iyi Kaminuza ya Kibungo (UNIK) burerekana ko mu Rwanda hakiri inzitizi kugira ngo iyi politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye igende neza, nko kuba hari […]Irambuye

Muhanga: Hagiye gukorwa urutonde rw’abajura b’amabuye y’agaciro

Mu nama yahuje abahagarariye Kampani zicukura amabuye y’agaciro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abacukura amabuye babwiye Akarere ko bagiye gukora urutonde rwa bamwe mu bayobozi  mu nzego zitandukanye  bakora ubucukuzi nta byangombwa  bafite  bibemerera kuyacukura. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe agkamaro amabuye y’agaciro afitiye abayacukura, abayagurisha n’igihugu muri rusange n’ibibazo biyabonekamo birimo bamwe mu bayobozi […]Irambuye

Zimbabwe: Mugabe atanga impamyabumenyi hari abanyeshuri bamusabye kwegura

Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza yatwawe n’abantu batazwi ubwo yazamuraga icyapa gisaba Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kwegura, aho yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije kaminuza. Perezida Mugabe yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri ibihumbi barangije Kaminuza, mu ishuri ryitwa National University of Science of Technology, mu mujyi wa Bulawayo, mu majyepfo ya Zimbabwe, nibwo itsinda ry’abanyeshuri bakoraga […]Irambuye

Episode 31: Uyu munsi ni ukwishimira insinzi. Hanyuma se aya

Episode 31: ……….Soso – “Eddy, urakoze cyane, ndishimye! Gusa hari igihe njye bindenga! Uburyo nsigaye ngufata na njye byandushije imbaraga!” Jyewe – Ooooh, Bb humura uko umfata birampagije! Soso – “Eddy, hari ikintu nshaka kukubwira!!” Jyewe – Mbwira humura ndakumva!! Soso – “Eddy, urabifata gute?” Jyewe – Wowe mbwira, gusa icyo nzi cyo ni uko […]Irambuye

Ngoma: Ishuri ry’incuke ryahinduwe ikiraaro, abaturage barabishinja ubuyobozi

Mu murenge wa Rukira, mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari abaturage bishatsemo ubushobozi biyubakira ishuri ry’incuke, gusa iryo shuri ubu rirenda gusenyuka kubera ko batakiryigiramo ahubwo abana basigaye bakora urugendo rurerure bajya kwiga ahandi, abana bato bahagaritse kwiga.   Ababyeyi barashinja Leta kuba itarabafashije kubona abarimu mu gihe bo bari bakoze ibisabwa […]Irambuye

Gicumbi: Miliyari 45 zigiye kwifashishwa mu kubaka imiyoboro y’amazi

Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo, mu murenge wa Manyagiro bamurikiwe Umuyoboro w’Amazi wubatswe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’u Rwanda  n’Umushinga Water for People, abaturage  15 400 bagiye kugezwaho amazi 100% muri uwo murenge binyuze mu mushinga wa Gicumbi Wash Project. Usibye kuba akarere kose karateguriwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 45 zizakoreshwa mu mirenge […]Irambuye

en_USEnglish