Digiqole ad

Umurozi si ubugabura gusa cyangwa utega ibintu, n’utanga Ruswa ni umurozi – Hon Kanzayire

 Umurozi si ubugabura gusa cyangwa utega ibintu, n’utanga Ruswa ni umurozi – Hon Kanzayire

Hon Kanzayire Bernadette Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira akarengane

Mu ngendo Urwego rw’Umuvinyi rurimo gukorera mu turere dutandukanye mu Ntara y’Amajyepfo basobanura ububi bwa ruswa no gukemura ibibazo bishingiye ku karengane, Umuvunyi wungirije ushinzwe guca akarengane, Hon Kanzayire Bernadette, yasobanuriye abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi ko ruswa ari uburozi bwanduzwa ku wa yitanze n’uwayakiriye bakazanduza n’abandi.

Hon Kanzayire Bernadette Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira akarengane
Hon Kanzayire Bernadette Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira akarengane

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira akarengane, Hon Kanzayire Bernadette yabwiye abaturage kubahana hagati yabo bakubaha n’abanyamahanga batembera u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.

Yabwiye abaturage ko igihe batanyuzwe n’imyanzuro haba mu buyobozi bw’ibanze no mu nkiko igihe babona ko barenganyijwe, bakwiyambaza Urwego rw’Umuvunyi, rukiga kuri iyo myanzuro, basaga umuturage nta shingiro afite, bakamusaba kubaha imyanzuro yafashwe, amakosa yatahurwa mu myanzuro y’inzo zakemuye ikibazo, Umuvunyi agasaba ko bisubirwamo.

Yavuze ko amakimbirane Umuvunyi akemura atari ashingiye ku miryango ya Leta gusa, ngo n’iyo zaba impaka zivutse mu bigo byigenga nk’amashyirahamwe, inyungu z’umuturage zahungabanye, Urwego rw’Umuvunyi ngo rubijyamo rukabahuza igihe izindi nzego byananiranye.

Hon Kanzayire yasabye ababyeyi kwita cyane ku burere bw’abana bakabatoza umuco w’ubunyangamugayo bakiri bato kugira ngo bazavemo abayobozi beza, kuko ngo ishuri ryo nyine ntirihagije.

Ati “Niba ntamuco mwiza uhari ntimuzavuge ngo uwo mwana wanyu wize, azagenda abe igitangaza, kuko mwarimu azamwigisha, ariko iyo atashye mama na papa hari ibindi bamutoje, bya bindi yamenyeye ku ishyiga, bya bindi yamenye ari mu mugongo, kugira ngo bizamuvemo biragoye.”

Kuba rero ngo imiryango yose yagira iyo ndangagaciro yo gutoza abana kugira imyumvire yo kudahungabanya abandi, no kumva banyuzwe n’ibyo bafitiye uburenganzira, aho kumva ko ufite amafaranga yagura uburenganzira bw’abandi, ngo ni byo bizaca ruswa n’ikimenyane.

Hon Kanzayire ati “Iyi ngeso kugira icike ni uko twese tubanza kumva ko ruswa ni mbi, irabanza ikakuroga mu mutwe wawe, iyo wayimitse ntushobora kuzabona serivise n’imwe utagombye gutanga ruswa. Kandi ruswa yo gutanga amafaranga cyangwa gutanga umubiri wawe kuko na yo irahari, abahitamo kwitanga ku mubiri bagakorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe ai ukugira ngo abone icyo adafitiye uburenganzira.”

Ibyo ngo usanga bivuyemo ihohoterwa kuwemeye gutanga umubiri we, akaba yanakwanduzwa indwara kubera ko uwo yagiye gushakaho akazi yamubwiye ngo arabona isoko, cyangwa akazi ari uko babanje kunyurana ahantu muri hoteri, iyo ruswa ngo ibaye ihari ishobora kwanduza n’abana baba ari abahungu n’abakobwa bikabatera kurindagira.

Ati “Umuntu wagiye muri ruswa, yaba ari ugutanga umutungo, yaba ari ugutanga umubiri we, aba yajijwe, kandi aragenda akaroga n’abandi…Umuntu utanga uburozi si wa wundi ugabura ngo barye bapfe gusa, cyangwa batega ibintu nk’uko bamwe babivuga ngo no mu mategeko mwabishyizemo, umuntu utanga ruswa ni umurozi uko jye mbibona.”

Yamaganye ibyo abantu bashaka akazi bakajya guca ku bantu bakomeye mu karere, mu ngabo cyangwa ahandi, aho guha amahirwe abana babo ngo bige bagire ubumenyi bakore ikizamini bazatsinde, yababwiye ko uko batanga imitungo yabo ari ukwikenesha.

Hitimana Francois w’imyaka 71, atuye mu kagari ka Kabashimba mu murenge wa Nyamiyaga yabwiye Umuseke ko yemeranywa n’inyigisho bahaye ko ruswa ari mbi, kuko ngo kugura ikintu wari ufitiye uburenganzira kugira ngo byihute, ngo ntabwo ari nziza kuko ngo bibabyihuse ariko mu mafuti.

Ati “Wa wundi utanga ruswa aba ari mu mafuti cyane kuko aba azi ko niba ari urubanza atazarustinda agashaka uko byakoroha, cyangwa kugira ngo agree ahantu akagira ngo ahagere vuba, bene abo ndabagaya ndabasaba gukoresha ukuri.”

Kayinamura Claude w’imyaka 68, avuga ko ruswa ari mbi cyane kubera ko uwifite asuzugura uw’amikoro make akaba yamunyaga ibye kubera ko amurusha amikoro.

Iyi gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kumanuka bakajya gukemura ibibazo by’abaturage kuva yatangira mu 2010 imaze gukemukiramo ibibazo byinshi. Kuri uyu wa gatatu mu murenge wa Nyamiyaga abaturage babarirwa muri mirongo batanze ibibazo byabo bishingiye ku makimbirane y’imitungo mu miryango cyane, bimwe birakemurwa ibindi birandikwa bizakurikiranwa.

Umuvunyi Wungirije aganira n'abaturage ku bijyanye na Ruswa no guca akarengane
Umuvunyi Wungirije aganira n’abaturage ku bijyanye na Ruswa no guca akarengane
Ibibazo bimwe byarakemutse ibindi birakirwa bizakurikiranwa
Ibibazo bimwe byarakemutse ibindi birakirwa bizakurikiranwa
Hon Kanzayire Bernadette Umuvunyi Wungirije, Iburyo ni Vumilia Ruth ukora mu Rwego rw'Umuvunyi mu ishami ryo kurwanya akarengane no gukumira ruswa bakemura ibibazo by'abaturage
Hon Kanzayire Bernadette Umuvunyi Wungirije, Iburyo ni Vumilia Ruth ukora mu Rwego rw’Umuvunyi mu ishami ryo kurwanya akarengane no gukumira ruswa bakemura ibibazo by’abaturage
Abaturage bari benshi baje gutanga ibibazo abandi baje kumva inama ku kurwanya ruswa no kwirinda kurenganywa
Abaturage bari benshi baje gutanga ibibazo abandi baje kumva inama ku kurwanya ruswa no kwirinda kurenganywa

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ibi uyu mubyeyi avuga mubishyize mu bikorwa igihugu cyatera imbere.

    urakoze wowe Hon Kanzayire,burya nubwo bitubahirizwa ariko avuze akantu keza

  • uyirya we cg uyisaba ubwo bo bakwitwa iki ko nabo ari babi akaba ari nabo rimwe narimwe batuma abantu bayitanga waba uri umushomeri umaze nk imyaka 5 umuntu akakwaka 50.000 ngo ubone akazi ukayamwima ko ahubwo uwo ariwe murozi wa mbere ukwima akazi kabone niyo waba wagatsindiye akayikwaka

  • Umuntu utanga ruswa kugira ngo abone ibyo afitiye uburenganzira, kumwita umurozi ubanza byaba birimo kumushinyagurira nyamara.

  • Leta yari ikwiye guhagurukira ruswa yayogoje ibintu kuri za “Stations de police”, ruswa yayogoje ibintu mu bushinjacyaha, na ruswa yayogoje ibintu mu bucamanza.

    Ubu ba avocats benshi bahindutse abantu bashyira imbere cyane itangwa rya ruswa. Iyo Avocat akuburanira arakubwira ati uriya mucamanza nutamuha ruswa ntibizacamo, hanyuma ugafata amafaranga ya ruswa ukayaha Avocat wawe nawe akayashyira umucamanza. Ibi bintu rwose biteye ubwoba. Hari ubwo uwarezwe atanga ruswa n’urega agatanga ruswa bombi amafaranga ya ruswa bakayanyuza kuri ba Avocats babo bakayaha umucamanza, ugasigara wibaza ukuntu uwo mucamanza azaca urwo rubanza yaririye ruswa ku mpande zombi bikakuyobera.

    Rwose Minisitiri w’Ubutabera/Ubucamanza yari akwiye guhagurukira iki kibazo.

  • Abashinjacyaha nabo basigaye barya ruswa, cyane cyane bariya bakorana na za stations de police ziba zafunze abantu. Iyo Police igufashe ku kantu gato cyane, ikagufunga ku buryo bwa “detention provisoire” ikabona idashobora kukurekura ntacyo uyihaye igukangisha ko mu minsi mike iragukorera dosiye ukajya ku mushinjacyaha, iyo wibwirije ugatanga akantu Police irakurekura. Iyo utibwirije ngo utange akantu igukorera dosiye ikayishyikiriza umushinjacyaha, iyo uwo mushijacyaha nawe abonye iyo dosiye agerageza kureba uburyo yagukuramo akantu kugira ngo atakongerera iminsi ya “detention provisoire”, iyo umurebeye akantu hari ubwo akora ku buryo dosiye ayoroshya ugafungurwa, waba wanze kumuha akantu dosiye akayikomeza akakubwira ko bagomba gukora anketi ndende ko bakongerera iminsi 30 ya “detention provisoire”. Iyo umaze kubabara ukibwiriza ukamuha akantu nyuma ya ya minsi yoroshya idosiye bakakurekura, waba ntacyo wamurebeye ya dosiye akayikomeza ukajya mu kuburana imuzi icyaha uregwa nubwo cyaba kidafatika, hakaba niyo umaze amezi atandatu muri “detention provisoire” utaranabura, bashaka gusa kuguhana no kukumvisha kubera ko wanze gutanga akantu. Ibyo bintu rwose biteye inkeke, sinzi niba MINIJUST ibizi.

Comments are closed.

en_USEnglish