Digiqole ad

Philippines: ‘Mayor’ ari mubarashwe na Polisi bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

 Philippines: ‘Mayor’ ari mubarashwe na Polisi bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte intambara yatangije yo kurwanya ibiyobyabwenge imaze kugwamo abantu 3800

Umuyobozi w’agace ka Saudi Ampatuan yari yashyizwe ku rutonde rw’abantu Perezida Rogrigo Duterte wa Philippines yamenye ko baba bagira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Philippines, bamurashe ari kumwe n’abantu  bakoranaga icyenda nyuma yo kurwana na Polisi.

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte intambara yatangije yo kurwanya ibiyobyabwenge imaze kugwamo abantu 3800
Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte intambara yatangije yo kurwanya ibiyobyabwenge imaze kugwamo abantu 3800

Uyu muyobozi witwa Samsudin Dimaukom, yayoboraga agace kitwa Saudi Ampatuan, ni umwe mu bantu 150, inzego z’ibanze na Polisi bareze kwa Perezida Duterte mu ntangiriro z’uyu mwaka ko bacuruza ibiyobyabwenge.

Perezida Rodrigo yabategetse kwishyikiriza ubuyobozi bidatinze cyangwa bagahigwa n’abashinzwe umutekano.

Mayor, Samsudin Dimaukom yigejeje kuri Polisi ariko ahakana kuba acuruza ibiyobyabwenge. Yavuze mu itangazamakuru ko we arwanya ibiyobyabwenge kandi akaba afasha Perezida mu gufata ababicuruza.

Mu mirwano yo ku wa gatanu, Polisi yaje gutahura ko abantu bakorana na Dimaukom bari bagiye kujyana ibiyobyabwenge bya methamphetamine babikuye mu mujyi wa Davao, aho Perezida Duterte avuka, babyerekeza mu Ntara ya Maguindanao, aho akarere ka Saudi Ampatuan gaherereye.

Umuvugizi wa Polisi, Superintendent Romeo Galgo yavuze ko Dimaukom n’abantu bashinzwe kumurinda barashe kuri Polisi ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ubwo yari ibahagaritse ikeka ko batwaye ibiyobyabwenge.

Polisi ngo ni bwo yabasubije yirwanaho, yica abo bantu mu mujyi wa Makilala, muri Km 950 mu Majyepfo y’umurwa mukuru Manila.

Galgo ati “Abo twakekaka bari bafite intwaro ziremereye, kandi barashe ku bashinzwe kurinda umutekano, bituma birwanaho na bo barabasubiza.”

Umunyamakuru wa Al Jazeera,  Rob McBride, ukorera mu mujyi wa Manila, yavuze ko ibiyobyabwenge byatahuwe mu nzu ya Mayor Dimaukom ubwo hakorwaga umusako.

Ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge muri Philippines byatangijwe na Perezida Rodrigo  Duterte, bimaze kugwamo abantu 3 800.

Ibi byahagurukije Leta zunze ubumwe za America n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bimunenga ko yica uburenganzira bwa muntu.

Duterte, yagiye ku butegetsi muri Kamena 2016, avuga ko ashaka guca burundu ibiyobyabwenge, uyu mugabo wahimbwe ‘Umuhannyi’ avuga ko abamunenga ari abasazi kubera ko nta tegeko ry’imbere mu gihugu yica iyo avuga ko agomba kwica abanyabyaha.

Gusa, ku wa kane ubwo Duterte yavaga mu Buyapani yavuze ko ashobora guhagarika ibikorwa bya Polisi byo kwica abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Al Jazeera

UM– USEKE.RW

en_USEnglish