Digiqole ad

Uko FBI yatahuye umukozi wayo washakaga kugurisha amakuru y’ubutasi ya USA ku banzi

 Uko FBI yatahuye umukozi wayo washakaga kugurisha amakuru y’ubutasi ya USA ku banzi

Brian Patrick Regan yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose kuva mu 2003 afungiye muri Leta ya Virginia

Yitwaga Brian Patrick Regan, yakuze ari umwana uhora acecetse kandi utari umuhanga cyane mu ishuri kuko  ngo atari azi gukurikiranya neza inyuguti mu gihe yabaga yandika.

Brian Patrick Regan yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose kuva mu 2003 afungiye muri Leta ya Virginia
Brian Patrick Regan yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose kuva mu 2003 afungiye muri Leta ya Virginia

Brian Regan yize mu ishuri riri ahitwa Farmingdale High mu gace bita Long Island. Ku ishuri bagenzi be n’abarimu bamuhaga urwa amenyo bamwita umuswa, utazi gusoma kandi utanasabana n’abandi.

Ibi byatumye atangira kumva ko abantu bose batamwemera, arabikurana. Amaze gukura yaje guhabwa akazi mu bigo bitandukanye bya USA bishinzwe ubutasi.

Abamuhaye akazi bashimaga uburyo ahora acecetse bakabibonamo akarusho k’umuntu udashobora kumena ibanga haba mu kazi gasanzwe no mu kabari. Kubera ko bamwizeraga, byatumye bamuha rugari ku nyandiko z’amabanga akomeye ya USA .

Iyo baza kumenya icyo guceceka kwe kwari guhatse  ntibaba baramuhaye urubuga rwo kwisanzura ku nyandiko zikomeye z’ubutasi n’ubwirinzi bwa USA.

Brian Regan yaje gushinga urugo arabyara, ibibazo by’urugo biba ingutu atangira gutekereza ukuntu yazabyivanamo akoresheje ubushobozi bwe bwose n’icyo byari gusaba cyose.

Yatekereje ukuntu yakusanya amakuru y’ubutasi mu bya gisirikare akazayagurisha n’igihugu runaka cyari kuyemera.

Kubera ko u Burusiya bwari butarisuganya nyuma yo gusenyuka kw’icyahoze ari URSS, yanze kubwizera ahubwo atekereza kuri Libya ya Gaddafi, u Bushinwa, Sudan, Iraq n’ahandi.

Yumvaga ko amafaranga azahabwa na kimwe mu bihugu yateganyaga guha amakuru yari butume asezera ku bukene kandi umuryango we ukazabaho neza mu gihe cy’izabukuru.

 

Incamake y’uko FBI yaje kumenya umugambi we

Igitondo kimwe ari ku wa Mbere mu Ukuboza 2000, umwe mu bakozi ba FBI (Federal Bureau of Investigation) witwa Steven Carr yaje ku kazi bisanzwe, akaba umwe mu bakozi bakoranaga umurava kandi bakora ibintu mu bwitonzi n’ubuhanga bwinshi.

Yakoreraga mu biro bya FBI biri New York. Yatangiye gukorana na FBI muri 1995, akaba yari yaragize uruhare runini mu gufata ibisambo byinshi no kuburizamo imigambi mibi kenshi, ariko akifuza kuzayobora igikorwa nka kiriya wenyine, afatanyije n’itsinda yihitiyemo.

Rimwe yaje ku kazi, ahageze asanga umukoresha we w’umugore afite umuzigo urimo ibintu bari bohererejwe na FBI ishami rya Washington, amusaba kugenda akareba ibirimo byose hanyuma akagaruka akamubwira uko yabisanze.

Umukoresha we yaramubwiye ati: “Ibyo usangamo byose ni akazi kawe kumenya uko wabigenza.”

Carr yabyumvise vuba, araterura arihuta ajya mu biro bye arafungura. Yasanzemo inyandiko 12 zari muri envelope eshatu, bivugwa ko zari zahawe FBI n’umuntu runaka utavugwa amazina wakoreraga mu biro byari bihagarariye Libya muri USA muri kiriya gihe, bikaba byari biri i New York.

Yazisuzumye akurikije uburyo yari yeretswe n’Ibiro bye, ni ukuvuga hakurikijwe uko zari zarahawe ibiziranga, kuva ku ya mbere, iya kabiri n’iya gatatu.

Buri envelope yari yanditsweho ngo: ‘Iyi baruwa irimo amabanga akomeye’ Hasi hari indi nyandiko igira iti: “Ibirimo bigenewe gusa ukuriye ubutasi. Nyamuneka muyigeze ku uwo igenewe kandi ntimuzigere na rimwe muganira ku biyirimo aho muzaba muri hose, no mu buryo ubwo ari bwo bwose. Nimudakurikiza ibirimo bigatuma ibonwa n’ubutasi bwa USA ni akazi kanyu.”

Mu rwego rwo kujijisha, inyandiko yari yanditswe mu buryo bugoye gusoma bugizwe n’inyuguti, imibare n’ibindi bimenyetso utapfa kumenya icyo bivuga utarabyanditse cyangwa ngo ubone ubigufashamo.

Indi baruwa yarimo inyandiko isabonura uko uwashaka gusoma iya mbere yabigenza. Carr byabanje kumugora kuko nta bushobozi yari afite bwo gusoma ibikubiyemo cyane cyane ko bigaragara ko uwohereje ariya makuru yagize amakenga ko ziriya nyandiko zashoboraga kugera mu maboko ya FBI.

Mu buhanga bwabo, abahanga ba FBI b’i New York babashije gusoma imirongo mike ya ziriya nyandiko ikaba yaragiraga iti: “ Ndi umusesenguzi w’ibibera mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Majyaruguru ya Africa nkaba nkorera CIA. Ndifuza kubaha amakuru y’ubutasi bwa USA nakuye mu nyandiko nyinshi za USA z’amabanga zo muri NSA, (National Security Agency), DIA (Defense Intelligence Agency) muri Central Command (Centcom) n’ahandi.”

Kugira ngo abo yari yoherereje buriya butumwa batazamwita umutekamutwe, kuri buri rupapuro Brian yari yaragiye ashyiraho inyandiko ikoreshwa n’ubutasi bwa USA ifite umutwe ugira uti: “Classified Secret” ahandi agashyiraho iyitwa “Classified Top Secret”.

Inyinshi muri izi nyandiko zariho amafoto yafashwe n’ibyogajuru by’ubutasi bya USA byerekana ibigo bya gisirikare byo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu tundi duce tw’Isi.

Byaragaragaraga ko uwakusanyije ziriya nyandiko yazikuye kuri Internet ku mbuga za gisirikare ubusanzwe zigerwaho n’abantu bakora ubutasi bwa gisirikare gusa.

Harimo kandi inyandiko ubusanzwe CIA igenera abakozi bayo buri kwezi ibaha amabwiriza mashya kandi ngo harimo ifoto ya nyakwigendera Col Muhamar Gadaffi ari mu ndege ikaba yarafashwe n’ibyogajuru bya USA.

Steven Carr amaze kubona ibyo byose yakubiswe n’inkuba yibaza ukuntu umuntu nk’uyu ufite amabanga angana atya yashaka kuyaha igihugu cy’umwanzi wa USA.

Yahise abona ko igihugu cye cyugarijwe n’umwe mu baturage bacyo ushaka kukigambanira ku bihugu bikomeye bishobora kwihimura kuri USA.

Carr yafashe za nyandiko zose azifunga neza asubira kwa ‘supervisor’ we witwa Lydia Jechorek wakoze ubutasi guhera muri za 1950 ngo barebere hamwe icyo bakora ngo batabare hakiri kare, uriya muntu afatwe.

Lydia yatereye akajisho ku byanditswemo arumirwa abaza mugenzi we icyo bakora. Kuri imwe muri za nyandiko hariho e-mail yitwa : [email protected].

Barasuzumye  basanga yarakoreshejwe mu mezi ane yari ashize ni ukuvuga muri Kanama hakoreshejwe computer yo mu Nzu y’ibitabo iri ahitwa Prince George’s County muri Maryland.

Bamaze kubibona barabazanyije bati: “Dukore iki kuri ibi bintu?”

Byahise biba ngombwa ko FBI itangira ihiga umuntu wakoze biriya, gusa ariko bari bagiye gukererwa ho gato! Abakozi ba FBI bashinzwe gukorana na Carr bakomeje gusuzuma amakuru make bagiye babona ku muntu bakekaga ko ari we wohereje ariya mabaruwa, basanga yari yarigeze gukora mu kigo cy’ubutasi bwa gisirikare kandi akaba yari umuntu usobanukiwe n’ikoranabuhanga bitaga Intelink.

Baje gusanga kandi ari umugabo ufite umuryango. Ikintu gitangaje baje kubona ni uko uriya muntu atari azi kwandika neza kuko hari amagambo yandikaga nabi urugero ni nka: Anonmus,  Alligations,  Reveil, Precausion, Negotianalable, Airbourn, Assocation, Netralize, Confrimed.

Brian Regan yatangiye gutekereza gutata USA ubwo yakoreraga ikigo cya USA cyitwa National Reconnaissance Office (NRO), iki kikaba gishinzwe kwita ku byogajuru by’ubutasi bya USA.

Akazi ke kari ako gufasha ingabo mu gukusanya no gusesengura amakuru yatangwaga n’ibyogajuru bya USA. Mu kazi ke yumvaga atakishimiye kuko yahembwaga make bigatuma atabasha kwita ku muryango uko yabyifuzaga. Akurikije umushahara yahabwaga n’igihe yari amaze mu kazi yabonaga atazigera azamurwa mu ntera.

Ubwo bashakaga kumwohereza gukorera mu Burayi yasabye ko bamufasha bakamugumisha muri USA kuko ari byo byari gutuma aba hafi y’umuryango we. Ibyo ariko byari urwitwazo kuko kujya i Burayi byari gutuma atagera ku mugambi we.

Mu myaka mike yaburaga ngo ahabwe ikiruhuko c’izabukuru, yatangiye guhangayika yibaza uko umuryango we uzabaho nibwo yatekerezaga igikorwa cy’ubutasi cyari bumuheshe amafaranga y’amasaziro meza.

Yifashishije Intelink yakusanyije amakuru menshi, ayashyira mu nyandiko zisanzwe arazibika. Buri rupapuro yarubikaga akurikije uburemere bw’amakuru arimo.

Buri uko abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubutasi muri USA basohoraga inyandiko, Brian yarazibonaga akazikusanya akabika.

Muri zo harimo aho USA ibika intwaro za kirimbuzi, intwaro z’ubumara, raporo z’ubutasi ku bayobozi bari bakomeye nka Col Gaddaffi n’ibindi.

Brian Regan yatangiye kandi kwihugura ku mikorere ya ba maneko, akita cyane ku byagiye bituma batsindwa za missions runaka.

Yibanze ku bagiye bakora akazi ko kwiba amakuru USA bakayoherereza ibindi bihugu, yiga uko bagiye bavumburwa, bagacungwa kugeza bafashwe.

Nyuma y’akazi yajyaga mu mahugurwa y’igihe gito aho bamwe mu bahoze bakorera FBI na CIA bigishaga uko abantu runaka bagiye bakomwa mu nkokora bashaka kwiba no kugurisha amakuru ya USA ibyo bita ‘Counter Intelligence’.

Icyo yari agamije kwari ukwirinda kuzakora amakosa nk’ayo abandi bakoze bikabaviramo gufatwa no guhanwa kubera ubugambanyi. Guhera mu rugaryi rwo muri 1999 Regan yatangiye gukoresha printer yo ku kazi agasohora inyandiko nyinshi akazibika neza.

Kubera ko we atari azwi n’ibihugu runaka kuko atakoraga muri Ambasade, yahisemo gutekereza uburyo yakwishakira umukiliya ku giti cye.

Yatekereje uburyo yazahura na bamwe mu bantu bo mu bihugu nk’u Bushinwa, Iran, Libya na Sudan ya Perezida Omar al Bashir (muri iriya myaka Ossama Ben Laden yari amaze iminsi mike avuye muri Sudan). Buri gihugu muri ibi yumvaga ko kizemera kwakira ariya makuru kikamuha amafaranga ahagije yazamusajisha neza.

Inyandizo ze yazishyiraga mu kabati agafunga neza hanyuma agakomeza akazi ke gasanzwe. Nta muntu n’umwe wajyaga amubaza iby’izo nyandiko kuko baramwizeraga kandi akaba yitonze cyane.

Muri Werurwe 2000 Regan yatangiye kugira amakenga ko bamwe mu bakoranaga na we bazafungura ziriya nyandiko. Nyuma yaje kuzifata azishyira mu gikapu yatwaragamo imyenda yakoranaga siporo akajya azigendana.

Kuko yari amaze igihe kirekire akorera muri Gym, abashinzwe kuharinda bari baramwizeye ntawamusakaga. Uko igihe cyagendaga gihita ni ko yarushagaho kugira umutima umubwira ko ashobora kuzavumburwa. Yaje gufata za nyandiko zose arazikusanya azishyira mu masashi atabora kugira ngo azajye kuzitaba mu butaka.

Brian Regan yasanze igihe kigeze ngo avugane na Libya barebere hamwe uburyo bahura akabaha inyandiko bashakaga. Yanze kujyayo ngo bahure imbona nkubone atinya ko FBI yaba imucunga bityo akazafatirwa mu cyuho, ahubwo ahitamo kubandikira.

Mu ibaruwa ye yanditse avuga ko akorera CIA, yemeza ko afite amakuru yo kwizerwa kandi agurisha kuri miliyoni 13$.

Iriya baruwa yayanditse mu buryo bw’inyuguti n’imibare kugira ngo bizagorane kuyisoma. Muri Nyakanga uwo mwaka, umugore we witwa  Anette n’abana bari baragiye mu kirihuko muri Suwede, Regan abona akanya ko gusohoza umugambi we wari bukore kuri USA.

Icyo gihe yari yaramaze gukusanya paje ibihumbi 20, za CD’s na video nyinshi yari buhe uwo ari we wese wari bumuhe ‘cash’ yifuzaga.

Yarabikusanyije abishyira muri container ngo ajye kubitaba ahantu yari yizeye ko hihishe kugira ngo azahahurire n’abo muri Libya abahe amakuru na bo bamuhe amadolari ye.

Yagiye mu ishyamba ryari kure y’iwe gato aracukura abitabamo. Ubwo hagati aho yakebukaga hirya no hino ngo arebe ko nta muntu waba yamubonye. Arangije kubitaba, yashinze imisumari miremire hafi aho kugira ngo imvura nigwa azahibuke.

Mu gikapu cye kandi harimo icyuma gipima aho ibintu runaka biherereye bita’ GPS Logger’ yari yarakuye ku kazi aho yakoraga muri National Reconnaissance Office, akifashisha kugira ngo nihagira ushingura ya misumari, we azabashe kumenya aho yashyinguye ya mari ye.

Muri Kamena yaje kuva ku kazi yakoraga ajya mu kigo kitwa TRW cyari  ahwitwa Chantilly muri Leta ya Virginia. Yakomeje gutuza akajya ajya gusura ha hantu yahishe za nyandiko, ariko akabikora acunga niba nta modoka yamugendaga inyuma.

Rimwe yaragendaga yahagera akicara iminota nka 20 areba niba nta muntu uhaca ariko akamubura. Ejo yagaruka akahashyira ikinyamakuru akitahira akaza kugaruka nimugoroba ngo arebe niba ntawakihakuye ariko agasanga kiracyahari. Ibyo byatumye abona ko yahisemo ahantu heza ho guhisha imari ye.

 

FBI yamucungiraga hafi

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo: “Uwububa abonwa n’uhagaze”. FBI yari yaratangiye gucunga Brian Regan mu mpera za Mata, 2001.

Kubera ko bari  barabashije kubona ko akoresha Intelink mu kazi ko gukusanya amakuru yo kugurisha ku banzi ba USA, FBI yari yarashyize camera mu biro bye kugira ngo izabe ifite ibihamya bifatika byatuma Regan agezwa imbere y’urukiko.

Carr hamwe n’itsinda rye kandi batangiye kumukurikira n’imodoka zisanzwe kandi bambaye nk’abaturage basanzwe. Mu kumukurikira baje gutangazwa n’uko hari ahantu yagiye n’imodoka ye ubusanzwe bigaragara ko nta kintu umuntu yajya kuhashaka.

Tariki ya 23 Kanama 2001 yaje kujya ku mashini ngo ashakishe uko yamenya amakuru kuri za sites Abashinwa bakoreraho ibisasu bya kirimbuzi, amakuru yabonye ayandika ku gakayi gato ariko ntamenye ko FBI iri kumucunga na camera zayo.

Nyuma  y’igihe gito Regan  yafashe gahunda yo kuzajya i Zurich mu Busuwisi aho yari buhurire n’abo muri Libya na Iraq bagapanga uko yazabageza kuri za nyandiko yatabye ha handi.

Ubwo yari ku kibuga cy’indege ngo yurire agende, Steven Carr na bagenzi be bo muri FBI baraje baramwegera umwe muri bo amwereka ikarita y’akazi nyuma bamusaba ko yaza bakamuvugisha.

Yaremeye aragenda, bamwinjiza mu cyumba basakiramo abantu ku kibuga cy’indege bamwambika amapingu baramujyana.

Ikinyamakuru The Guardian cyemeza ko iyo Brian Regan agera ku mugambi we, yari kuba maneko wa mbere mu mateka ya USA ukoze ikintu cyari kuzayigiraho ingaruka zikomeye  kandi akabikora ari Umunyamerika kavukire.

Kugeza ubu umuntu watanze amakuru bivugwa ko akomeye cyane ku butasi bwa USA ni Edward Snowden wakoraga muri NSA ubu wahungiye mu Burusiya. Brian Regan yaraburanishijwe ahamwa n’ibyaha bibiri, ariko we ntiyishwe nk’uko byagendekeye Julius na Ethel Rosenberg bicishijwe amashanyarazi mu 1953, we abacamanza basabye ko afungwa burundu, ubu afungiye ahitwa Lee County, muri Leta ya Virginia kuva muri Mutarama 2003.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Iyo nkuru itangiye Neza ariko irangiye nabi….murebe Ko ntabyo mwasimbutse.

  • eee! how civilian can takeover government’s secrets? it is bad manner!

  • Kari karyoshye weeeee muzajye muduha udukuru tumeze uku. Wagira ngo ni filime narebaga.Uyu munyamakuru nativumbura azamenya utuntu

  • Murakoze cyane
    Uyu munyamakuru numuhanga wanditse ino nkuru

  • Wow!! Mbega agafilm

  • Nabyisomere ndabona ari birebire sinabivamo

Comments are closed.

en_USEnglish