Digiqole ad

Gasabo/Kabuga: Imodoka yagonze abana, 4 bahita bapfa

 Gasabo/Kabuga: Imodoka yagonze abana, 4 bahita bapfa

Iyi modoka yari itwaye abantu bane na shoferi

Impanuka ikomeye y’imodoka yaguyemo abantu bane, bari abana bahagaze ku muhanda ubwo imodoka yirukaga yabagongaga ari batanu, ariko bane bahise bapfa undi umwe arakomereka bikomeye.

Iyi modoka yari itwaye abantu bane na shoferi
Iyi modoka yari itwaye abantu bane na shoferi

Musazawacu Ramble Paul wabonye iyi mpanuka, yabwiye Umuseke ko yabereye mu murenge wa Kabuga, ahitwa Ku cya Gakwerere.

Yabwiye Umuseke imodoka yakoze impanuka yavaga mu nzira z’i Rwamagana, ikaba yari ikurikiranye na Coaster yari arimo.

Ngo iyo modoka yari ifite umuvuduko mwinshi ariko ntiyamenye icyawuteye, ngo yari irimo umugore umwe n’abagabo batatu n’undi wari uyutwaye.

Uwo mugore ngo yakomeretse n’umugabo bari begeranye, ndetse n‘uwari uyitwaye ngo yakomeretse bidakanganye.

Musazawacu Ramble Paul yagize ati “Sinamenye icyabiteye, ntiwabona hari abantu batanu bapfa, ngo ubaze shoferi icyateye impanuka.”

Imodoka ngo yagonze abana ubwo umushoferi yari ayiyobereje mu gishanga, abana bari ku muhanda, imodoka ibagonga nyuma yo kugonga icyapa.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…

Uwari uyitwaye yayishoye mu gishanga nibwo yagongaga abo bana
Uwari uyitwaye yayishoye mu gishanga nibwo yagongaga abo bana

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Imana ibakire mu bayo kandi nihanganishije ababyeyi n’abavandimwe ba bariya bana.

  • R.I.P , our Children.

  • Ejo hashize, Police yarimo kutubwira ko ngo muri aya mezi 2 gusa ashize hamaze gupfa abantu 106 hagakomereka abandi benshi biturutse ku kugongwa n’imdoka. Ni ukuvuga abantu nibura 50 buri kwezi cyangwa se abantu 2 buri munsi.

    Ibi bintu bita accident ntibibaho, accident ni ikintu abantu biremeye mu myumvire yabo bagishyira aho gusa kugirango babashe gusobanura ibidasobanutse ariko ubundi iyo usesenguye neza usanga EVERY ACCIDENT IS CA– USED. Kandi izo causes zishobora kwirindwa nibura kugera kuri 90%. Iyo urebye ukuntu za Moto, Coasters, RAV4, V8,.. ziba ziruka zisiganwa mu makorosi ya hariya ku Kadasumbwa, kabuga ka Musha, Nyagasambu, Rugende,…zigatangira kugabanya umuvuduko zigeze kuri Bambino, niho ubona ko ubuzima bw’umwirabura (cyane cyane abanyamaguru) ntacyo buvuze koko nk’uko abazungu bakunze kubitunegura

    Kugeza igihe rero Leta izashyirira ibihano bikarishye mu mategeko y’u Rwanda, naho ubundi muzakomeza kuririra, gushyingura no kuvuga ngo imana yakire abo bose abishwe n’abashoferi batwaye imodoka zabo ariko badaha agaciro ubuzima bwa muntu…
    Jyewe ndemeza ko hariho itegeko rihanisha igifungo cy’imyaka 10, amande atari munsi ya million 20 umushoferi wese ugonze agateza urupfu rw’umuntu cg ubumuga budakira, ndahamya ko impanuka zahita zigabanukaho 90%.

    Ndabizi ko abantu benshi batumva ibi neza (ndetse banabirwanya bitwaje ko ngo accident ari accident) ariko niko bimeze wabyanga wabyemera, agahinda ko kubura abawe ntikavanaho ko n’ejo umushoferi azica abandi, isi igakomeza kuzenguruka, niba nta gikozwe mu maguru mashya.

    Mbiswa ma,

    • Ndemeranya nawe 100%

    • Imvugo yawe iragaragaza ko udatwara imodoka. Ndemeranya nawe ku kibazo cy’umuvuduko uranga imodoka zimwe na zimwe ariko ibyo kuvuga amande y’igifungo k’imyaka 10 cg amande ya 20 Million aho nawe ushyizemo gukabya kuko hari accident ibaho umushoferi atabigizemo uruhare kandi igahitana ubuzima bw’abantu. Ubwo wavuga ko buri mushoferi ugize impanuka igahitana abantu(umuntu) bakamukatira 10ans byazarangira dufite abantu bangana gute muri za Gereza? rwose nshyigikiye ko Police yakongera ingufu mu kubungabunga umutekano mu muhanda aho gukaza ibihano. ntabwo umuntu ushaka umuti urambye yica Gitera ahubwo yica ikibimutera. niba ari ibibazo by’imodoka, Imihanda itameze neza cg ubushobozi buke bw’abashoferi butera izi mpanuka za hato na hato bareba uburyo bikemuka sinon ibihano bikaze ntizabuza impanuka kubaho.

      • Aho kugirango Rusororo yuzure, hakuzura Mageragere.

    • njye ndemeranya n’umuvandimwe wanjye janet ariko ntubyoroshye. ko ariya mategeko wavuze yashyirwaho nonese abakayashyizeho ko ntnumwe ugenda n’amaguru kd no gukaza amategeko ariho nabyo ,… ruswa iba yahitambitse ubu aba barapfuye umushoferi agiye gukomeza atware ndetse azice n’abandi nta gihano na kimwe ari buhabwe niba abapfuye ari bene ngofero nta nihoza marira azabona ubuse turaganahe koko? ngo kubafunga lmyaka 10 uwajya abaha burundu mugihe byagaragaye ko byatewe n’umuvuduko mwinshi. Gusa biteye agahinda

  • Ubuse nabyo birasaba ko Police ishyira no mumodoka zisanzwe twa twuma koko????
    Abantu turananiranye!!!

  • Iyi modoka igomba kuba yari ifte umuvuduko udasanzwe. Njye mbona ahubwo umushoferi nk’uwo bari bakwiye kumwaka permis akamara nk’imyaka itanu adatwara imodoka, nyuma y’imyaka itanu akaba aribwo bazamusubiza iyo permis.

    • Noneho yaba yaribagiwe no gutwara bayimusubiza agonga abantu ijana kbs keretse bayimwatse agakorera indi

  • Imana ikomeze ababuze ababo…
    Njye igitekerezo natanga nuko uwo mushoferi yakatirwa imyaka myinshi, ariko hakwiye kwigwaho ukuntu abagenzi batwawe nabi bagira uruhare mu kubwira umushoferi kugabanya umuvuduko no guhanwa nabo igihe impanuka ibaye kandi bari kuyirinda babuza umushoferi kubatwara nabi…

  • Mwiriwe neza,
    Jye ndemeranya nibyo umuvandimwe Janet yanditse.
    Urebye impanuka nyishi zikorwa n’imodoka ziba zaturutse k’umuvuduko mwishi w’aba choffeur no kutaha agaciro abanyamaguru.
    Jye mba muri Amerika ariko nagirango mbabwireko umunyamaguru ari umuntu twubaha twese,iyo ubonye agiye kwambuka cg ari kugenda ugabanya umuvuduko maze ugatwara gahoro cg se ugahagarara akabanza akambuka cg agatambuka.Ikindi ni uko hano abantu bubahiriza amategeko y’umuhanda kdi ntibarenze umuvuduko uri kubyapa.rero nabonye iwacu mu Rwanda ntabwo aba chauffeur bubaha abanyamaguru,abatwaye moto cg amagare,ikindi ntabwo aba chauffeur bubaha ibyapa ndetse n’umuvuduko uba waragenwe.
    Najye iyo nje iwacu mu Rwanda nkajya mu ntara mba mfite ubwoba bitewe nuko mba mbona aba chauffeur baba batwaye imodoka,iyo jyeze iyo jya amahoro shima Imana.
    Ndasaba ko Traffic Police yarikwiye gushyiraho ibihano n’amategeko bikomeye ku abantu bateza impanuka zishingiye kutubahiriza amategeko y’umuhanda.ikindi kdi ukoze ikosa bikandikwa(Record) maze amakosa yaba meshi akamburwa permis ntiyongere kwemererwa gutwara ikinyabiziga.
    Ndahamya ko ibi bikozwe byagabanya impanuka zitwara ubuzima bw’abantu buri munsi mu Rwanda.
    Imana ikomeze imitima y’imiryango yabuze abana bayo.

  • Abagenzi nibakanguke nabo!!!! NON-ASSISTANCE EN PERSONNE EN DANGER

  • Twihanganishe abagize ibyago byo kubura ababo,Abagiye nabo tubasabira ngo Imana ibakire mu bayo,naho impanuka yo ni impanuka ntiteguza kandi nta kijya kuba Imana itacyemera kandi urupfu niyo nzira ya twese nubwo twicwa n’Ibitandukanye,ntitukavuge byinshi ku bapfuye ahubwo tujye dutekereza ko natwe aricyo dutegereje kandi nta numwe uzi ikizamujyana,mureke dutekereze ku iherezo ryacu twebwe abasigaye.

  • Niba Police yarananiwe kubungabunga umutekano wo mumuhanda, hazashyirweho itegeko imodoka zose zigenda ku butaka bw’u Rwanda zibe zirimo speed governor. Kuko impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije.

  • Accidents ziterwa n’ibintu byinshi harimo :umuhanda uko uteye, imodoka uko imeze, umushoferi ndetse n’abanyamaguru. Birumvikana ko abashoferi bagira uruhare runini,umushoferi agomba kwitonda kandi ntafate agasamusamu.Biriya mvuze haruguru umuntu ashobora kubikosora hubakwa imihanda myiza, imodoka zigenzurwa ndetse n’abagenzi cyane cyane abanyeshuri bakigishwa uko imihanda ikoreshwa. Ku byerekeye abashoferi hagomba tolérance zéro ku banywa bagatwara imodoka.Umuvuduko ugomba kugabanywa. Société d’assurances zigomba gufasha polisi kugura caméra byaba ngombwa zikifotoresha (automatiques). Ndatekereza ko bashyiraho permis ifite amanota, ukoze ikosa bamuvanaho kugeza igihe azasigarana zéro maze bakamwaka permis akongera kuyibona hashize imyaka itanu nabwo avuye kuyikorera. NAHO UBUNDI ACCIDENTS ZIRATUMARAHO ABANTU;

Comments are closed.

en_USEnglish