Digiqole ad

Abantu 43 126 bakoze ibizamini by’akazi ka Leta, 1 719 binjiye mu kazi, 2 117 baratsinze ntibabona akazi

 Abantu 43 126 bakoze ibizamini by’akazi ka Leta, 1 719 binjiye mu kazi, 2 117 baratsinze ntibabona akazi

Habiyakare Francois Slide

*Inzego zimwe zitumva amabwiriza ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta zihombya Leta, mu myaka itatu 2012/2015 Leta yahombye miliyoni 524 mu manza ishorwamo.

*Hon Gatabazi ati “Niba ushaka Agronome kuki unasaba abize ibijya gusa n’umukandida ushaka?”

*Muri Leta ngo hateye indwara yo gukoresha abakozi batujuje amadosiye.

Ubwo Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagezaga Raporo yayo y’ibikorwa byakozwe mu 2015, yavuze ko mu myanya y’akazi Leta yari ifite 1719, abayipiganiye ari 43126 hatsindamo abagera ku 3 836, muri bo 1 719 bagiye mu kazi abandi 2 117 bashyirwa ku rutonde rw’abategereje akazi.

Habiyakare Francois Perezida wa Komisiyo y'Abakozi ba Leta asobanura ibiri muri raporo yahaye Inteko
Habiyakare Francois Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta asobanura ibiri muri raporo yahaye Inteko

Muri iyi Raporo, hakubiyemo ingingo zinyuranye zirimo ibijyanye n’uko abantu bapiganiye akazi, kugenzura uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya, uko bacungwa no kugenzura imitangire ya Serivisi, kugenzura uko inzego za Leta zubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye n’imicungire y’abakozi, gusesengura igihombo Leta yatewe n’imicungire mibi y’abakozi, gukora ubushakashatsi no kumenyekanisha amategeko.

Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Habiyakare Francois yabwiye Abadepite n’Abasenateri bakiriye iyi Raporo ku bwiganze, ko mu byo bagenzura mu itangwa ry’akazi bareba niba akazi karanyujijwe mu binyamakuru, uko abakandida batowe n’uko abakozi bashyizwe mu myanya y’akazi.

Yavuze ko imyanya yapiganirwaga ari 1 719, abakoze ibizamini bakaba ari 43 126, ababitsinze ni 3 836 bangana na 9% by’akaze ibizamini. Muri abo 1 719 bashyizwe mu myanya y’akazi yari ihari abandi 2 117 bashyirwa kuri risiti y’abategereje akazi batabonewe imyanya.

Mu bijyanye n’uko amategeko yubahirijwe, muri raporo 136 Komisiyo yasuzumye, ngo basanze 117 zitunganye nta kibazo kirimo amapiganwa yarubahirije amategeko, ariko ngo raporo 19 basanze harimo ibibazo basaba ko bikosorwa.

Muri amwe mu makosa yarimo, ni uko hari aho abatanze akazi bakiriye amadosiye y’abantu bemererwa gukora ikizamini kandi batujuje ibisabwa, cyangwa bakima amahirwe yo gukora ikizamini abari bujuje ibisabwa ngo bagikore.

Hari n’aho ngo basangaga baremereye gukora ikizamini umuntu wahagaritswe mu kazi ka Leta mu gihe cy’imyaka itatu kandi akaba atari yarangiza icyo gihano, cyangwa umuntu utaramara imyaka mu kazi ka Leta akemererwa gukora ikizamini cy’akazi ahandi muri Leta.

Ikibazo gikomeye ndetse ngo cyugarije ibigo bya Leta, ni ugukoresha abakozi badafite amadosiye yuzuye. Uretse kuba ibyo ari amakosa, ngo binatuma Leta, itsindwa imanza igihe irezwe n’umukozi yakoresheje atujuje dosiye.

Iki kibazo bagisanze no mu nzego zifite sitati yihariye, nko mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, basanze ngo bakora neza banafite uburyo bwo gutanga ibitekerezo kuri serivise hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko abakozi 468 bangana na 85% bafite dosiye zituzuye.

Mu Kigo gishinzwe imirimo ifitiye akamaro igihugu (RURA), na ho ngo basanze bakora neza, ariko abakozi 119 bafite dosiye zituzuye bangana na 68%.

Kuri iki kibazo cy’abantu batsinze ibizamini by’akazi ka Leta ariko ntibakabone, Abadepite babitanzeho ibitekerezo binyuranye, bamwe banenga ireme ry’uburezi bitewe n’umubare munini w’abatsindwa ibizamini, ariko abandi basaba ko mu batanga akazi bajya bashyiraho ibigenderwaho bijyanye n’umwanya w’akazi gasawa.

Haon Gatabazi JMV yagize ati “Iyo uvuze ngo urashaka guha abantu akazi, ushaka umukontabure, umugoronome cyangwa undi muntu ugashyiramo ko ushaka umuntu wize ibi cyangwa uwize ibisa na byo, ngo bituma haza abantu benshi buri wese yisanisha n’ibisabwa, abantu bagapfusha ubusa amafaranga yabo, niba ushaka umuntu vuga uti ‘ndasha uyu’ bizatuma haza abantu bake, bakore ikizamini neza, na ba bandi 1000 ubagabanyirize umutwaro bakoreshe amafaranga yabo biruka ku kazi batazabona.”

Gatabazi avuga ko ikindi kibazo gihari ari uburyo abakozi ba Leta bahabwa amanota igihe bari mu kazi, ugasanga bahabwa amanota 80% ndetse na 100%, bakwirukanwa barega Leta ugasanga barayitsinze.

Ati “Minisitiri w’Intebe yavuze ko abakozi ibigo bya Leta gukora neza ari 50%, niba ikigo gifite 50% umukozi agira 80% gute? Ni aho mugomba kubihuriza, tuve muri routine (ibisanzwe) hakurikizwe ikoranabuhanga ku buryo umuntu ushobora kumwirukana ntananyeganyege agahita ataha.”

Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yavuze ko Leta yahombye amafaranga miliyoni 524 z’Amanyarwanda, hagati ya 2012 kugera muri 2015, hakaba hararezwe inzego 51, abakozi bareze bari 254, imanza zari 154, Leta itsindamo 25% by’izo manza.

Perezida wa Sena Bernard Makuza na Perezida w'Inteko Umutwe w'Abadepite, Hon Mukabalisa Donatile bari mu bakiriye iyi raporo
Perezida wa Sena Bernard Makuza na Perezida w’Inteko Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatile bari mu bakiriye iyi raporo
Abadepite n'Abasenateri bakiriye iyi raporo ku bwiganze busesuye
Abadepite n’Abasenateri bakiriye iyi raporo ku bwiganze busesuye

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Iyo ufite ikarita y’ubunyamuryango ugacinya indiba yinkoro nabandi bakayigucinyira hejuru niyo nzira.Iby’ibizamini byotuzuko bigenda.

    • KIMWE MU BINTU BYIHUTIRWA KANDI BISHOBOKA, NI UGUKORA KU BURYO UMUNSI IKIZAMINI GITANGIWEHO AMANOTA YOSE ARARA AMENYEKANYE, UHAWE AKAZI AKAMENYEKANA (Ibi ababishinzwe babyizeho neza birashoboka, niyo yaba ari umwanya 1 wifuzwa n’abantu 200.
      NAHO UBUNDI IRIYA MINSI IBAHO HAGATI YO GUKORA IKIZAME NO KUMENYA AMANOTA……….

  • Njye nari narabiretse kubera kunyiba inshuro nyinshi. Naho nabihungira, guhera 1/11/2016. Ndatangira ku applying aho ari ho hose.

  • Gafite bene ko birazwi. Abagiye mu rugano se barakinaga? Ucungira kunyura muri kaminuza no ku mpapuro yavanyeho gusa bikanga ajye yisura nyine.

  • Akazi banyirako barahari.
    I don’ t mind…
    ikibazo nuko ujya no mu bucuruzi ugahomba kubera imisoro ..none dukore iki?

    cyokora jya wirira ducye ushime kuko dufite amahoro

  • None will transform pessimism to optimism

  • icyo mutumva n’iki?

Comments are closed.

en_USEnglish