Digiqole ad

Nyaruguru: Umwanda uterwa no kutagira ubwiherero ubangamiye benshi

 Nyaruguru: Umwanda uterwa no kutagira ubwiherero ubangamiye benshi

Ubwiherero nk’ubwo ngo nta kindi abaturage babukoraho

Kuba mu Karere ka Nyaruguru hakigaragara ikibazo cy’umwanda uturuka ku kutagira ubwiherero, abaturage b’aka karere bavuga ko kutagira ubwiherero biterwa n’imyumvire mibi. Akarere nako ngo gakomerewe n’iki kibazo.

Ubwiherero nk'ubwo ngo nta kindi abaturage babukoraho
Ubwiherero nk’ubwo ngo nta kindi abaturage babukoraho


Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru bavuga ko ikibazo cy’umwanda ukomoka ku kutagira ubwiherero ari kimwe mu bibazo bigiterwa n’imyumvire ya bamwe mu baturage, bakavuga ko usanga bamwe babateza umwanda ngo kuko usanga abatagira ubwiherero banyabagiza imyanda yabo hirya no hino.

Uyu ni Mutiyemariya Jeanne wo mu murenge wa Kibeho avuga ko kenshi usanga nk’umuturanyi we atagira ubwiherero akajya yiherera murutoki ingurube ugasanga zanyanyagije imyanda, ibyo avuga ko iyi myanda itwarwa nísazi zikaba zanduza ibikoresho byo murugo ugasanga bibakururiye indwara zikomeye.

Nyaminani Joseph nawe aragira ati “Kutagira ubwiherero si ubukene ni ubunebwe, ntiwatungurwa no gusanga hari abagabo batagira ubwiherero ugasanga abakecuru babufite,birateye agahinda kandi usanga murutoki imyanda yandagaye,mu mvura hari urugo utatinyuka kwinjiramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Francoisavuga ko iki kibazo bagihagurukiye, ndetse ko n’abatagirga ubwiherero bitwaje ko batishoboye bagiye kuzubakirwa mu rwego rwo guca umwanda muri aka karere.

Aha aragira ati “Twarabihagurukiye twashyizeho komite yo gukurikirana iki kibazo kuko birakabije,umwaka utaha nkíki gihe muzadusure murebe bizaba byarakemutse.”

Ikibazo cy’umwanda uterwa no kutagira ubwiherero ni kimwe mu bibazo guverineri mushya wíntara yámajyepfo Madame Mureshyankwano M. Rose akomeje kugarukaho muturere twose amaze kugeramo kuva yatangira imirimo ye, aho abasaba kugira ubwiherero buzima budateza umwanda, iki kibazo kandi yanakigarutseho ubwo aheruka gusura akarere ka Gisagara mu muganda wo gutangiza umudugudu wíkitegererezo,aho yasabye ko bitarenze ukwezi gutaha,atifuza kubona umuntu utagira ubwiherero buzima.

Guverineri w'Amajyepfo Mureshyankwano M. Rose
Guverineri w’Amajyepfo Mureshyankwano M. Rose

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Nyaruguru

1 Comment

  • Amavunja nayo aravuza ubuhuha mutabare birakabije

Comments are closed.

en_USEnglish