Tags : Rwanda

Nyarugenge: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 4 beguye

Kuri uyu wa gatanu, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kanyinya, Nyamirambo, Rwezamenyo na Mageragere yo mu karere ka Nyarugenge beguye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bubyemeza. Abeguye ni Dusabumuremyi Innocent wayoboraga Kanyinya, Semitari Alexis wayoboraga Nyamirambo, Mutarugira Dieudonne wayoboraga Rwezamenyo na Bimenyimana Audace wari umuyobozi w’Umurenge wa Mageragere. Umuyobozi w’Akarere ka […]Irambuye

Directeur technique wa FERWAFA yeguye ngo “Abakora mu mupira w’Amaguru

Hendrik Pieter de Jongh wari Directeur technique w’umupira w’amaguru mu Rwanda areguye. Imwe mu mpamvu zibimuteye, harimo no kuba nta mutoza uhamye u Rwanda rugira. Tariki 14 Kamena 2016 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje Umuholandi Hendrik Pieter de Jongh nk’ushizwe igenzura n’iterambere rya ruhago, Directeur technique w’u Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka […]Irambuye

Afrika y’Epfo na yo yatangiye inzira yo kuva mu Rukiko

Africa y’Epfo na yo yatangije uburyo bwo kwivana mu bihugu byemeye kandi bisinya amasezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), nyuma y’ibindi bihugu nk’u Burundi. Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Africa y’Epfo bwamaze kwandikira Umuryango w’Abibumbye (UN) buyimenyesha ko butagishaka kugendera ku mategeko ahana ya ruriya rukiko kuko ngo rubogama kandi rukibanda ku gukurikirana abayobozi b’ibihugu bya […]Irambuye

Police FC yahagaritse abakinnyi 3 bazira gusuzugura umutoza

Umunsi umwe mbere yo gukina na Bugesera, Police FC yahagaritse abakinnyi batatu; Turatsinze Héritier, Mugabo Gabriel na Isaac Muganza, ibashinja kugumura abandi, no gusuzugura umutoza. Police FC ntiyatangiye neza umwaka w’imikino 2016-17. Muri AS Kigali Pre seasonTournament yasezerewe mu matsinda itsinzwe imikino ibiri, inganyije umwe. Ntiyanatangiye neza shampiyona kuko yatsinzwe na Rayon sports 3-0 mu […]Irambuye

Gatsibo/Ngarama: Gahunda yiswe “Inshuti z’umuryango” ifasha ingo kubana neza

Umurenge wa Ngarama washyizeho ingamba zo guhashya amakimbirane hagati y’abashakanye babinyujije muri gahunda nshya yo gukurikirana imiryango hafi bifashishije gahunga y’inshuti z’umuryango, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Abagore bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda y’inshuti z’umuryango imaze gutuma ihohoterwa ribera mu ngo rigabanuka kuko ngo muri […]Irambuye

Perezida wa Philippine, Duterte yongeye kwibasira USA na Perezida Obama

Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte uzwiho kuvuga amagambo akomeye, yatangaje ko igihugu cye yitandukanyije na Leta zunze Ubumwe za America, byari bimaze igihe kirekire bifitanye umubano ukomeye, yaruye yemeza ko yiyunze n’U Bushinwa. Uyu mugabo hari abamugereranya na Donald Trump uhatanira kuzayobora America, ibyo yavuze yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu Bushinwa kuri uyu wa kane […]Irambuye

Abafite ubugufi bukabije barasaba kwitabwaho kuko ngo na bo barashoboye

Buntubwimana Marie Appoline uyobora umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People) yabwiye Umuseke ko imwe mu mbogamizi bahura na zo ari uko hari igihe abagize amahirwe yo kwiga bamburwa impapuro bakoreragaho ikizamini batarangije bitewe n’uko kugira intoki ngufi bibagora gufata ikaramu, ntibabashe kwandika bihutu. Aba bamburwa impapuro z’ibizamini batarangije ngo bituma […]Irambuye

DRC: i Goma, imyigaragambyo ikomeye abaturage basabye Kabila kurekura ubutegetsi

Ku wa gatatu mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana amasezerano yasinywe, yemerera Perezida Joseph Kabila kuguma ku butegetsi kugeza igihe amatora azaba. Abigaragambya bavuze ko Kabila bamuhaye ikarita y’umuhondo nko kumuburira ko agomba kuva ku butegetsi. Iyi myigambyo y’amahoro yateguwe n’abadashyikiye Perezida Joseph Kabila mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa […]Irambuye

en_USEnglish