Kuba abaturage bakirwa nabi, bagahabwa na serivise zitabanogeye ni kimwe mu byo Abanyabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yo mu karere ka Rusizi bashaka kongera kwibutsa abayobozi b’ibanze ngo bizabafasha kwesa imihigo bahereye ku bagenerwabikorwa ari na bo “bayoborwa” biri mu byo bamaze iminsi batozwa n’ikigo RIAM. Aba Banyamabanga Nshingwabikorwa bavuga ko iyi gahunda izabafasha gukora neza ndese […]Irambuye
Tags : Rusizi
Umugabo witwa Ntamusangiro Emmanuel w’imyaka 35 wo mu murenge wa Gikundamvura amaze imyaka ine akoresha sonde kugira ngo yihagarike kuko yabuze ubushobozi bwo kwivuza, uwamukubise ishoka ngo yafunzwe umwaka umwe ararekurwa ariko ubuyobozi ntibumutegeka kuvuza uwo yahemukiye. Buri guhe ngo asaba ubuyobozi kumutabara akavurwa cyangwa bukamuvuza. Ntamusangiro avuga ko uwamukubise ishoka yamusanze mu kazi ke, […]Irambuye
Iyi ni imwe mu mvugo zaranze ingoma y’uwari Perezida Juvenal Habyarimana aho ngo abatuye muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke (hitwaga Cyangugu) ngo babazwaga n’ihezwa ryabakorerwaga mu buyobozi bwo kuva 1973 – 1994, “Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Banyacyangugu nshuti z’u Rwanda”, iyo mvugo yasubiwemo kuri uyu gatatu tariki ya 01 Gashyantare, 2017 hizihizwa Umunsi w’Intwari […]Irambuye
Iyi mpanuka yabereye ku muhanda Mattheus mu mujyi wa Kamembe ubwo moto ifite plaque RC 360N yari itwawe na Kaberuka Patrice yagonze umukecuru Mukaniyongira wavaga kwa muganga, ahita yangirika bikomeye mu mutwe igice kimwe cyabaye nk’ikimeneka gusa yahise ajyanwa kwa muganga. Ababonye iyi mpanuka bari hafi aho ku iduka rya madamu Jeanette muri Mattheus […]Irambuye
Iyi mvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Mutarama mu murenge wa Muganza, yangije bikomeye inzu 45 inasiga hanze imiryango 22 nk’uko iyi miryango yabibwiye Umuseke, bikanemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere. Umuseke ubwo wageraga mu gace iyi mvura yaraye iguyemo abaturage bavugaga ko basaba Leta ubufasha, burimo no kubashakira aho barambika umusaya. Umwe muri […]Irambuye
Rusizi – Mu masaha ya saa tatu,mu mududugu wa Kalinda, mu kagari ka Gahungeri, ho mu murenge wa Gitambi, umusore w’imyaka 18 witwa Ishimwe Valentin mwene Iyamuremye Theogene yasanzwe mu giti amanitse yapfuye akirimo umugozi, gusa birakekwa ko yaba yishwe nyuma akaza kumanikwa ku giti. Amakuru munyamakuru w’Umuseke i Rusizi, aravuga ko uyu musore yaba […]Irambuye
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba burasaba abantu gutungira agatoki inzego z’umutekano aho bazabona umuntu witwa Theodore Simbarikure waraye atorotse iriya gereza. Iri tangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’iriya gereza riravuga ko Simbarikure yari yarakatiwe kubera guhamwa n’icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro. Simbarikure afite imyaka 40, ni umugabo wubatse ubarizwa mu karere […]Irambuye
Inyubako enye zatanzweho amafaranga menshi ngo zishobora guhagwarikwa gukorerwamo cyangwa zigasenywa burundu nyuma yo kwangizwa bikomeye n’umutingito uherutse kwibasira akarere ka Rusizi mu mezi atatu ashize, mu igenzurwa ryakozwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, basanze zimwe mu nzu zarubatse nabi izindi ngo zarasondetswe mu kuzisana. Abubatse izi nzu bashinjwa uburangare no […]Irambuye
Kinyaga Award 2016 ni irushanwa riba ku nshuro ya gatatu mu rwego rwo kuzamura impano z’abahanzi mu muziki mu Ntara y’Iburengerazuba, abahanzi 10 bo mu turere dutatu, Nyamasheke, Rusizi na Karongi barahatanira Frw 500 000 azatangwa nk’igihembo cya mbere ku muhanzi uzahiga abandi. Irushanwa ryatangijwe ku gitekerezo cy’uko abahanzi bakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba, abenshi batavugwa […]Irambuye
Abatunze imodoka mu karere ka Rusizi no mu turere bihana imbibi, guhera kuri uyu wa gatatu baragezwaho serivise zijyanye no kugenzura imiterere y’imodoka zabo “Control techinique, mu gihe cy’iminsi 10. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyo kugenzura imiterere y’ibinyabiziga (Motor Vehicle Inspection Centre), CSP Emmanuel Kalinda, avuga ko ibyuma bigenzura imodoka (Mobile Test Lane) biza kuba byagejejwe […]Irambuye