Digiqole ad

Simbarikure wibishije intwaro yaraye atorotse Gereza ya Rusizi

 Simbarikure wibishije intwaro yaraye atorotse Gereza ya Rusizi

Simbarikure uri gushakishwa ubu

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba burasaba abantu gutungira agatoki inzego z’umutekano aho bazabona umuntu witwa Theodore Simbarikure waraye atorotse iriya gereza.

Simbarikure uri gushakishwa ubu
Simbarikure uri gushakishwa ubu

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’iriya gereza riravuga ko Simbarikure yari yarakatiwe kubera guhamwa n’icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro.

Simbarikure afite imyaka 40, ni umugabo wubatse ubarizwa mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkanka mu kagari ka Kinyaga.

Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 kubera icyaha cy’ubujura bukoresheje kiboko.

Inzego z’umutekano zikaba zisaba uwamubona ko yamutungira agatoki agafatwa akagezwe mu buyobozi.

Abagororwa nkawe babiri kuri Noheli bacitse gereza ya Gasabo nabo ubu bari gushakishwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ariko se ibi niki??? Iri toroka ko riteye inkeke!! ngiyo 1930, kimironko, none na rusizi??
    Mushake impamvu nyayo. ese barigumuye ko batahawe imbabazi nabo???
    Find out

    • Izina ni ryo muntu (Simbarikure)?

  • Abahora hafi,ntampamvu yokubajya Kure,FDRL ibonye umusirikare itirutse

  • Ndamubonye hano muri America muze mumutware mwaramenyereye

Comments are closed.

en_USEnglish