Digiqole ad

Rusizi: Ba Gitifu b’imirenge biyemeje kwakira neza ababagana ‘CUSTOMER CARE’

 Rusizi: Ba Gitifu b’imirenge biyemeje kwakira neza ababagana ‘CUSTOMER CARE’

Abanyamabanga Nshingwabikorwa mu karere ka Rusizi bahuguwe na RIAM

Kuba abaturage bakirwa nabi, bagahabwa na serivise zitabanogeye ni kimwe mu byo Abanyabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yo mu karere ka Rusizi bashaka kongera kwibutsa abayobozi b’ibanze  ngo bizabafasha kwesa imihigo bahereye ku bagenerwabikorwa ari na bo “bayoborwa” biri mu byo bamaze iminsi batozwa n’ikigo RIAM.

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu murenge wa Nyakarenzo

Aba Banyamabanga Nshingwabikorwa bavuga ko iyi gahunda izabafasha gukora neza ndese no kwesa imihigo mu guhigana mu kazi bakora bityo ngo n’abaturage bazabasha kwegerana n’abayobozi babo.

Nyiraneza  utuye mu murenge wa Nyakarenzo yavuze ko hari igihe bakirwaga nabi na bamwe mu bayobozi, ngo ubu abayobozi baramanuka bakagera mu ngo aho abaturage batuye nubwo ari gake.

Ati: “Iyo wajyaga ku kagali hari igihe baturinganaga ariko ubu turizera ko byatangiye gukemuka kuko ubuyobozi bw’akarere n’umurenge baramanuka bakaganiriza abaturage, tukanabaza ibibazo byacu.”

Nsabimana Kazungu Alexis umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa  Nyakarenzo avuga imitangire ya serivise bari gutozwa n’Umuyobozi w’umurenge nk’uwahuguwe na RIAM (Rwanda Institute of Administration and Management) bigiye kubafasha kuzamura imitangire ya serivise nziza y’ababagana buri munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo  Uwamwiza Jeanne d’Arc umwe mu bahuguwe na RIAM yavuze ko abaturag 16 541 bifuza ko bahabwa ibyo bagenewe kandi ngo agiye kubisangiza abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu tugali ndwi (7).

Bityo ngo bizabafasha guhangana n’imirenge y’indi mu mihigo kuko ngo na bo ntibaryamye… Ati: “Kwakira abatugana Na yombi ni yo ntero.”

Imitangire ya serivise mu nzego z’ibanze yagiye inengwa cyane ku buryo ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Imiyoborere  (RGB) bugaragaza ko abaturage bishimiye inzego zo hejuru kurusha uko bishimira inzego z’ibanze.

Aba bayobozi b’imirenge ngo barashaka ko uruhare runini rw’aba urw’abaturage bakajya bakirwa neza mu gahabwa ibyo bagenerwa.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakarenzo ngo yiyemeje kuba urugero rwiza rw’abatanga serivise nziza

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • MURAKOZE CYANE ICYO NIMUKIDUKEMURIRA BIZATUNGANA

  • ABAYOBOZI AKO BAGAKEMURE,IYO USANZE YIBEREYE KURIPHONE (CODE) BWO URATEGEREZA IMPANGA IGASHYA,HASIGAYE MURI BANK CYANE MU MIRENGE SACCO,BO BARAKABIJE,UZI KUBA UFITEMO AYAWE WAJYA KUYABIKUZA UKAYABURA NGO YASHIZE? NTAWAMENYA.JYE BYAMBAYEHO NKA GATATU

Comments are closed.

en_USEnglish