Digiqole ad

Rusizi: Imvura idasanzwe yashenye inzu yangiza n’imyaka y’abaturage

 Rusizi: Imvura idasanzwe yashenye inzu yangiza n’imyaka y’abaturage

Iyi mvura idasanzwe yangije inzu 45

Iyi mvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Mutarama mu murenge wa Muganza,  yangije bikomeye inzu 45 inasiga hanze imiryango 22 nk’uko iyi miryango yabibwiye Umuseke, bikanemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Iyi mvura idasanzwe yangije inzu 45

Umuseke ubwo wageraga mu gace iyi mvura yaraye iguyemo abaturage bavugaga ko basaba Leta ubufasha, burimo no kubashakira aho barambika umusaya.

Umwe muri baturage witwa Murebwayire ati: “Ubu nta hantu dufite ho kurambika umusaya, ubuyobozi budutabare kuko tumerewe nabi kubera imbeho n’imibu.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza n’ubw’Akarere ka Rusizi babwiye Umuseke bagiye gushakira aba baturage aho baba berekejwe hanyuma bakareba niba hari inzu zasanwa byihuse mu zasenyutse bigakorwa mu muganda.

Harerimana Frederic, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi agira ati: “Hangiritse inzu 45 harimo izasenyutse ku buryo benezo bahise bimuka, izindi zangiritse byoroheje ku buryo benezo bashobora kuzisana. Ikigiye gukorwa ni ukubashakira imfashanyo y’amabati no gutegura umuganda wo kubaka.”

Yadutangarije ko bagikurikirana ibyangiritse byose kandi ngo na Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), izabafasha.

Imibare itangwa n’ubuyozi bw’Akarere ka Rusizi ivuga ko inzu 45 zirimo 22 zangiritse bikomeye zisize imiryango 22 hanze.

Ibisenge by’inzu byasanzwe mu mirima byagurutse biza ku nzu

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Twihanganishije imiryango yangirijwe nibiza.inzego zibanze zifatanyije n’abaturage,babarwaneho.

Comments are closed.

en_USEnglish