Digiqole ad

Rusizi: Umusore w’imyaka 18 yasanzwe amanitse mu giti yapfuye

 Rusizi: Umusore w’imyaka 18 yasanzwe amanitse mu giti yapfuye

Bamusanze amanitse mu giti yapfuye (photo: internet).

Rusizi – Mu masaha ya saa tatu,mu mududugu wa Kalinda, mu kagari ka Gahungeri, ho mu murenge wa Gitambi, umusore w’imyaka 18 witwa Ishimwe Valentin mwene Iyamuremye Theogene yasanzwe mu giti amanitse yapfuye akirimo umugozi, gusa birakekwa ko yaba yishwe nyuma akaza kumanikwa ku giti.

Bamusanze amanitse mu giti yapfuye (photo: internet).
Bamusanze amanitse mu giti yapfuye (photo: internet).

Amakuru munyamakuru w’Umuseke i Rusizi, aravuga ko uyu musore yaba yishwe n’umuntu utaramenyekana, amusanze mu ishyamba atema ibiti.

Abanturanyi ba nyakwigendera babwiye Umuseke ko umuntu waba yamwishe yahise amushyira ikamba mu ijosi kugira ngo asibanganye ibimenyetso bazavuge ko yiyahuye. Abaturanyi bakavuga ko Ishimwe Valentin nta kibazo kindi yari afite.

Ubu, inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gitambi ubu udafite Umunyamabanga nshingwabikorwa kuko yeguye mu minsi ishize batangiye iperereza.

Umurambo wanyakwigendera biteganyijwe ko ujyanwa mu bitaro bya Mibilizi bagakora isuzuma rya nyuma, abaganga bakemeza niba koko yapfuye yiyahuye cyangwa yishwe.

Umuvugizi wa Police mu Ntara Y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko uyu mwana koko bamusanze mu giti yimanitse yiyahuye. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Mibirizi.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish