Digiqole ad

Polisi igiye kumara iminsi 10 ikora ‘control technique’ y’imodoka z’i Rusizi

 Polisi igiye kumara iminsi 10 ikora ‘control technique’ y’imodoka z’i Rusizi

Ibyuma bigenzura imiterere y’imodoka bya Polisi bigiye kumara iminsi 10 i Rusizi

Abatunze imodoka mu karere ka Rusizi no mu turere bihana imbibi, guhera kuri uyu wa gatatu baragezwaho serivise zijyanye no kugenzura imiterere y’imodoka zabo “Control techinique, mu gihe cy’iminsi 10.

Ibyuma bigenzura imiterere y'imodoka bya Polisi bigiye kumara iminsi 10 i Rusizi
Ibyuma bigenzura imiterere y’imodoka bya Polisi bigiye kumara iminsi 10 i Rusizi

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyo kugenzura imiterere y’ibinyabiziga (Motor Vehicle Inspection Centre), CSP Emmanuel Kalinda, avuga ko ibyuma bigenzura imodoka (Mobile Test Lane) biza kuba byagejejwe i Rusizi kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ugushyingo 2016.

CSP Kalinda agira ati “Ibyuma bisuzuma imodoka, bigenda bigezwa ahantu hatandukanue mu Ntara z’igihugu, ni imwe muri gahunda za Polisi y’u Rwanda zo kwegereza abaturage serivise. Kuri iyi nshuro, ibi byuma bizamara iminsi 10 i Rusizi bigenzura imodoka zaho n’izo mu turere bituranye.”

Ibi byuma bizaba biri i Rusizi, byari bimaze mezi atandatu bizengurutswa mu Ntara, icyo cyiciro cy’iminsi 10 kizasoza iyo gahunda. Bizongera kuzengurutswa mu Ntara mu kwezi kwa mbere 2017.

CSP Kalinda ati “Turasaba abatunze imodoka mu Ntara y’Iburengerazuba kubyaza umusaruro amahirwe babonye bakazana ibinyabiziga byabo bikagenzurwa kugira ngo birinde urugendo ruhenze bakora bajya i Kigali bashaka iyi serivise.”

Kugenzura imodoka biri mu rwego rwo gukumira impanuka zishobora guterwa n’uko hari ibyuma bitameze neza mu modoka nk’uko CSP Kalinda akomeza abivuga.

Ibi byuma bifite ubushobozi bwo kugenzura imodoka nibura 100 ku munsi. CSP Kalinda avuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba hari imodoka nyinshi z’ubucuruzi, kandi bene izo modoka ngo zigenzurwa buri mezi atandatu bityo kujyera i Kigali bika bisa n’ibihenze.

Ati “Niyo mpamvu twahisemo kujyana ibi byuma bisuzuma imodoka bishobora kwimurwa bene aho hantu hasa n’aho ari kure.”

Ibyuma bisuzuma imodoka bya Polisi y’Igihugu, hari ibiri i Remera MIC, ibi bishobora kujyanwa ahantu (Mobile Test Lane) ndetse hari ibyuma nk’ibi biri ku Ishuri rya Polisi ry’i Gishari mu karere ka Rwamagana, nibura buri munsi hasuzumwa imodoka 800.

Mu mwaka ushize, imodoka zisuzumwa ziyongereho 27%, imibare yavuye kuri 75 839 mu 2014 igera ku 96, 283. Mu mezi atandatu abanza y’umwaka wa 2016, imodoka zose zasuzumwe ni  152,778 hagendewe ku mibare itangwa n’ikigo kibishinzwe (MIC).

Polisi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish